Nshimishwa n´urukundo kurusha ibitambo

Inyigisho yo ku kabiri tariki ya 17 Mutarama 2017/ Icyumweru cya II Umwaka A

“Nshimishwa n’urukundo kurusha ibitambo,…”(Hozeya 6,6)

Bavandimwe Yezu Kristu akuzwe iteka! Nyagasani  asingizwe, We wongeye kudusangiza ifunguro ry’Ijambo rye ritunga roho zacu. Uyu munsi Yezu aduhishuriye ikinyura umutima w’Imana ari nacyo kidufitiye akamaro: Urukundo.  

Yezu, ahereye ku myitwarire n’imitekerereze yabonanaga abafarizayi n’abigishamategeko aragaya imigirire ya benshi muri twe, bihatira kujora abandi no kubacira imanza, kandi bo atari ba miseke igoroye kandi birengagije urukundo.

Dore re! Kuki bakora ibibujijwe ku isabato”? Aha abafarizayi bari batangajwe n’uko abigishwa ba Yezu bamamfuje ingano. Mu gukabya kwabo babonye ko abigishwa ba Yezu ari nk’aho bakoze igikorwa cyari kibujijwe cyo gusarura imyaka ku munsi w’isabato. Mu by’ukuri kubahiriza amategeko no kurengera isabato ubwabyo si bibi, ndetse byashingiraga ku byanditswe. Ariko se amategeko yaba amaze iki niba aterengeye ubuzima bw’umuntu yashyiriweho. Ubutumwa bwazanye Yezu hano ku isi ni ukugira ngo intama yigire ubugingo kandi zibugire busagambye (Yoh 10,10).

Ubuhumyi bw´abafarizayi: Yezu ntashima  imyitwarire y’abafarizayi bigaragazaga nk’intungane mu maso y’abantu nyamara ibyo bakorera mu bwihisho bitaboneye: Urugero ni aho  agira ati: „ Mwa bayobozi bahumye mwe, mumimina umubu ariko mukamira bunguri ingamiya“(Mt 23,24).  Iyi myitwarire n‘imyumvire si iby’abafarizayi gusa cyangwa abandi tuzi bo mu gihe cyacu banenga abatubahiriza isabato, ahubwo ni iya benshi boroherwa no kunenga ibikorwa by’abandi birangagije ibyabo. Abigishwa ba Yezu bari bashonje, ni cyo cyabateye kumamfuza ingano. Ku bw’abafarizayi, n’ubwo abo bigishwa bagwa isari, ibyo ntibibaraje ishinga, icya ngombwa kuri bo ni uko amategeko yubahirizwa.

Twisuzume: Mpagaze gute mu kwemera kwanjye? Ni ryari muri njye haganza imyumvire n’imitekerereze nk’iy’abafarizayi? Aho sinaba nihutira guca imanza no kubona ibitagenda ku bandi nkirengagiza ko nanjye hari byinshi binanira? Aho sinjya nirengagiza abababaye nitwaje impamvu zitandukanye? Mutagatifu yakobo mu ibaruwa ye agira ati: „ Niba umuvandimwe wawe cyangwa mushiki wawe bambaye ubusa, cyangwa se badafite ibyo kurya bya buri munsi, maze muri mwe hakagira ubabwira ati nimugende amahoro, mwote kandi muryoherwe, atabahaye ibibatunga, byaba bimaze iki?“ (Yak 2,15). Bavandimwe, ntihakagire ikiduhuza ngo twibagirwe ineza duhamagarirwa kugirira bagenzi bacu, cyane cyane abababaye. Kandi iyo neza nta kabuza izaduherekeza kuzagera hirya y’umubambiko ha handi Yezu yatubanjirije kwinjira. (Heb 10,19).

Isezerano ry´Uhoraho ntirikuka: Bavandimwe, isezerano Uhoraho yatugiriye ntirikuka.Ati “rwose nzaguhundagazaho umugisha,..”(Heb 6,14). Nka Abrahamu rero ntiducogore mu migenzo myiza mboneramana: ukwemera ukwizera n’urukundo. Kandi duhumure; Imana rwose ntirenganya, ntishobora kwibagirwa umwete wacu n’urukundo twagaragarije izina ryayo,…“. (Heb 6,10). Umubyeyi Bikiramariya, wadusuye i Kibeho, agume aturonkere inema y’ubudacogora mu mibereho yacu, tuzagororerwe hamwe nawe ikamba ry’abatsinze. Amen

 Padiri Uwitonze Joseph

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho