“Nta buhanga butubashye amategeko y´Uhoraho”!

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA GATANDATU GISANZWE-UMWAKA A

Amasomo: Sir 15, 15-20; Zab 119 (118), 1-2, 4-5, 17-18, 33-34; 1Kor 2, 6-10; Mt 5, 17-37

Bavandimwe, kuri iki cyumweru Nyagasani yashatse ko twongera kuzirikana ku buhanga nyabwo. Ibitabo bitagatifu ntibihwema kutubwira ko kubaha no gutinya Nyagasani ari bwo bwenge nyabwo, na ho kwirinda ibyaha akaba ari cyo kimenyetso gifatika cyo kujijuka (Reba Yobu 28, 28).

Ababashije kuzirikana neza Ijambo ry’Imana Kiliziya yaduteguriye mu mibyizi y’iki cyumweru turangije, bibuka ko igitabo cy’Intangiriro cyatubwiye uburyo Imana yaremye ibiriho byose ari byiza; ariko noneho bikaza no kuba agatangaza irema muntu ngo abigenge. Bidateye kabiri ariko amateka ya muntu yaje kuba agatereranzamba, kuko aho gukurikiza amabwiriza yari yahawe n’umuremyi we ngo ayakomereho, yahisemo kumvira Sekibi, yemera kubibwamo n’umwanzi imbuto mbi y’icyaha cyo gusuzugura amategeko n’amabwiriza yiherewe n’Imana. Imwe mu mpamvu yamuteye kwakira iki gishuko, nuko ngo yumvaga narya ku rubuto Imana yamubujije ari burusheho kumenya ubwenge, akanabona ubuhanga ngo Imana yari yaramuhishe! Nyamara tuzi ko icyo yasaruyemo ari ikimwaro, kwihishahisha, umuruho n’andi makuba menshi aganisha ku rupfu.

Mu by’ukuri rero, iyo witegereje neza usanga na n’ubu icyo gishuko cyarokamye abantu: igishuko cyo kwivumbura ku Mana, ku mategeko yayo, no ku migenzo myiza idahwema kubatoza ibinyujije mu Ijambo ryayo no mu zindi nzira ikoresha ngo ibatagatifuze. Nk’uko bigaragara kandi aharangwa bene ibyo, iteka ntibisiga ubusa; ahubwo usanga bigwa nabi muntu n’isi muri rusange.

Uyu munsi rero Nyagasani yongeye kudukebura atwereka ko ikizadukiza kikanakiza isi, aruko twamenya kandi tukihatira kubaho twubaha umuremyi wacu; ibyo bikagaragazwa no kwumva neza amategeko ye, kandi tukayakurikiza n’umutima wacu wose. Koko rero, amategeko y’Uhoraho araboneye, anezereza umutima, ni amanyakuri n’intagorama, kandi akatubera inzira ituganisha ku bugingo bw’iteka (Reba Zab 19, 8-10). Kuyakeneka ukabusanya na yo nkana, ni ugutana. Gushaka kandi no kuyiyorohereza, ukayagoreka, ukayafata uko atari, mbese ugashaka kuyumva ku buryo bwawe budafite aho buhuriye n’ukuri kwayo; ni ugukora ubusa no guta igihe. Ni byo Yezu yashatse kutubuza mu ivanjili, atwereka ko mu kwanga icyaha tugomba no kuzinukwa n’ibindi byose bisa cyangwa bifitanye isano na cyo; tukabaho kandi mu kuri mu maso y’Imana no mu maso y’abantu; aho kubaho mu kazuyazi, mu buryarya no kurimanganya. Ni ho koko tuzaba twubashye Imana bitari akarimi gusa, ni na ko kugira ubutungane busumba ubw’abigishamategeko n’abafarizayi.

Bavandimwe, iteka Nyagasani mu bubyeyi bwe, Nyagasani adutegurira ibidukiza kandi akabitugezaho ku buntu, atavogereye ubwisanzure bwacu. Nta na rimwe rero aduhatira kubyakira, ahubwo iteka akoresha uburyo bwo kutwinginga. Impamvu nuko yaturemanye ubwenge n’ubwigenge bidufasha kumenya no guhitamo hagati y’ icyiza n’ikibi. Ni cyo rero umuhanga Mwene Siraki yatubwiye ku ikubitiro mu isomo rya mbere agira ati “Nubishaka uzakurikiza amategeko, ukorane umurava igishimisha Uhoraho” (Sir 15, 15). Iri jambo rikaba rikomeye cyane! Uwashaka yanakongeraho ngo “Nutanabishaka uzabyihorere: upfa gusa kuba waramenye icyo Uhoraho ugushakaho”.

Muri ibi bihe rero benshi biberaho nk’aho Imana itariho cyangwa ngo amategeko yayo abeho, dusabe cyane ingabire yo kwita ku by’Imana no ku mategeko yayo. Tunasabire kandi abayirengagiza nkana, abadashaka kuyumva; ari na ko abagerageza tubasabira kudacika intege. Ibyo twakora byose, hanze y’umurongo duhabwa n’Imana: ni ubusa. Woweho muvandimwe, “Uzihatire kumvira Uhoraho Imana yawe, ugendere mu nzira ze, witondere amategeko ye, amatangazo ye, amateka ye n’indi migenzo yadutoje nk’uko byanditswe mu mategeko… Nubigenza utyo, uzabasha no gutunganya neza ibyo uzaba ushaka kugeraho byose” (1Bami 2, 3).

Bikira Mariya umwamikazi wa Kibeho abidusabire ubutitsa.

Padiri Jean-Paul MANIRIHO

Diyosezi ya KABGAYI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho