Inyigisho yo ku wa Kane nyuma y’Ivu, Umwaka A, 2014
Ku ya 06 Werurwe 2014 – Yateguwe na Padiri Jean Colbert NZEYIMANA
Amasomo: Ivug 30, 15-20; Zab 1; Lk 9,22-25
Bakristu bavandimwe,
Kuri munsi wa kabiri w‘Igisibo ijambo ry’Imana riratwereka uko kizarangira: kizarangira Umwana w’umuntu ababara cyane, agacibwa n’abakuru b’umuryango n’abatware b’abaherezabitambo, n’abigishamategeko, akicwa, kandi akazazuka ku munsi wa gatatu. Hagati aho harimo urugendo rw’iminsi mirongo ine yo kugarukira Imana imbere n’inyuma, mu mutima, mu bwenge no ku mubiri, kugirango dupfane na Kristu, tazashobore kuzukana nawe. Ejo twagitangiye dusigwa ivu kugira ngo icyo kimenyetso kidufashe kwinjira muri urwo rugendo.
Bavandimwe, kimwe mu bibazo abantu bibaza ni impamvu Umwana w’Imana, kugirango adukize, yahisemo iriya nzira iruhije y’ububabare n’Umusaraba, maze n’ushaka gukizwa nawe bikaba ngombwa ko ari yo anyura. Umusaraba ni indunduro yo kwitanga, ni ukwitanga utitangiriye, utibabariye ngo ugire icyo usigaza inyuma, ni indunduro y’urukundo. Umusaraba wa Yezu, amaraso ya Yezu, ububabare bwa Yezu, byaturokoye kubera ko ari indunduro y’urukundo. Umusaraba kandi ni imvugo ya bose, n’ubwo kuyumva cyangwa kuyemera bitorohera bose. Nta buzima butagira umusaraba. Abashaka kuwuhunga bageraho bagahura nawo mu buzima, cyangwa bikaba ngombwa ko bikorera undi utari uwa Yezu. Isi ihora ishakisha ubuzima butagira umusaraba, cyane isi ya none, aho benshi bibwira ko gutera imbere mu bumenyi bw’isi n’ubw’umuntu bishobora gusibanganya umusaraba. Hari n’amadini avuka intero ari iyo, akigisha ariko byagera ku musaraba ugasanga afite ubwoba bwo kuwureba kuko urimo ububabare.
Yezu ati: “niba hari ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire”. Gukurikira Yezu udahetse umusaraba nta cyo bivuze. Intambwe ya mbere yo gukurikira Yezu ni ugufata umusaraba. Kandi Yezu aravuga ati buri wese“umusaraba we”. Ni ukuvuga ko ari umusaraba w’umuntu ku giti cye udasa n’uw’abandi, kuko Imana itajya itureba nk’ikivunge cy’abantu. Buri wese imuzi ku giti cye, mu izina rye. Mu ntangiriro z’igisibo, tugomba kongera kureba umusaraba wacu, tukumva neza ko tuwuhetse koko, ko tutawutaye,ko tutawinubira, ko utatugushije ngo twigumire hasi, kugira ngo tujye mu nzira koko,kandi tugendane na Kristu.
Uwo musaraba ugomba kuba uw’urukundo kandi ugahekanwa urukundo, ni ukuvuga umusaraba wo kubana n’Imana n’abantu. Kubana n’Imana itagaragara, ishobora byose, idukunda, ariko rimwe na rimwe tukibaza impamvu idatabara bwangu mu bibazo by’isi cyangwa ibyacu bwite, tukibaza impamvu itadukiza umisaraba! Tukibaza impamvu tubabara, turengana, impamvu biba ku bacu cyangwa abandi, kubana n’iyo Mana ntibyoroshye.
Umusaraba wo kubana n’abandi mu kubabarira byose, kwihanganira byose, mu butabera n’amahoro, mu kumva ko n’undi ari nkanjye no kumubanza ineza,ibyo nabyo ni umusaraba uremereye.
Isomo rya mbere ryadusuburiyemo inyigisho ikomeye yo mu Isezerano rya Kera: gukurikiza amategeko y’Imana bitanga ubuzima n’indi migisha myinshi, kuyasuzugura bigakurura imivumo yerekeza ku urupfu.
Umutima w’umuntu ubamo kenshi kwivumbura cyangwa kwinubira itegeko. Ni ingaruka twasigiwe n’icyaha cy’inkomoko, aho Sekibi yumvishije muntu ko itegeko rigamije kumukandamiza no kumubuza gukura ngo agire ubuzima bwuzuye. Twebwe abemeye si uko twagombye kumva ibintu. Itegeko ry’Imana rigamije kuduha ubuzima. Rigamije kutugira uko Imana ishaka. Rigamije kutugira beza nka yo. Ubwiza ni ukumera uko uwaguhanze akwifuza. Icyo Imana itwifuzaho, ugushaka kwayo kuri twe, incamake yako iri mu mategeko. Igisibo kigamije kwivugururamo ubushake no kwiremamo ubushobozi bwo kumvira Uwaduhanze dufashijwe na Roho we. Impamvu dutangarira ubwiza bwa Yezu ni uko ameze nk’uko Imana Se Imwifuza, ni uko yashoboye kumvira kugeza ku ndunduro.Umusaraba ni ikimenyetso cyo kumvira kugeza ku ndunduro kubera urukundo.
Natwe bavandimwe twumvire tubikesha urukundo, kuko tudakunze tutashobora kumvira. Abakurambere bacu, abayahudi b’Isezerano rya Kera byarabagoye: bashatse kumvira bitavuye ku urukundo birabananira, amategeko arabaremerera bityo ntiyashobora kubageza ku Mana. Yezu yarabakosoye, ari twe agirira, arumvira, kugeza ubwo apfuye, apfiriye ku Musaraba. Amategeko y’Imana tuyakunde kandi tuyakurikize azadufasha guheka umusaraba w’urukundo. Yezu ntiyayakuyeho, ahubwo yakoze ibiyarenze. Niba dukunda Imana, intambwe ya mbere ni ugukurikiza amategeko yayo. Indi ntambwe ni iyo kwigana Yezu duheka umusaraba wo kwitanga nta cyo dusigaje kubera urukundo. Ariko ntawatera intambwe ya kabiri ataratera iya mbere, kandi intambwe ya kabiri ntivanaho iya mbere.
Mugire igisibo cyiza, Roho w’Imana abafashe gusenga, gusangira no kwihana.
Padiri Jean Colbert NZEYIMANA