Inyigisho yo ku cyumweru cya 5, Umwaka C – IGISIBO 2013
Ku ya 17 Werurwe 2013
Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU
Nta cyaha Nyagasani atababarira (Iz 43,16-21; Filipi 3,8-14 ; Yn 8,1-11)
Ivanjili yo ku cyumweru gishize yatubwiraga inkuru y’umwana w’ikirara n’umubyeyi ugira urukundo akaba n’umunyampuhwe. Ukuntu yakiriye neza umwana we wicujije akamugarukira, akamusaba imbabazi, byerekana ubwiza by’uyu mubyeyi. Inkuru y’umugore wafashwe arimo gusambana nayo itwerekako Imana yacu ari inyampuphwe kandi ko ibabarira icyaha cyose. Ivanjili iratwerako Imana ikunda ubutabera, ariko ikabikora ntawe imwaje, ahubwo iha uri mu bibazo imbaraga n’ukwizera byo guhangana nabyo.
Ivanjili itubwira ko mbere y’uko umugore wafatiwe mu busambanyi agezwa imbere ya Yezu n’abamushinjaga, Yezu yari yaraye avugana na se ijoro ryose, mu mutuzo no mu isengesho ku musozi w’imizeti.Ubwo abigishamategeko n’abafariyazi bamugezagaho uyu mugore, Yezu yarimo kwigisha rubanda nk’umuntu ubifitiye ububasha. Uyu mugore yari akeneye kurenganurwa.
Ikibazo cy’ubusambanyi bagejeje kuri Yezu cyari gikomeye cyane. Dore uko igitabo cy’Abalevi gikemura iki kibazo : « Umugabo nasambanya umugore wa mugenzi we, bombi bazicwe; umugabo w’umusambanyi kimwe n’umugore » (Lv 20, 10). Igitabo cy’ivugururamategeko cyongeraho ko iyo umugore afatiwe muri icyo cyaha kandi atararongorwa agomba kujyanwa hanze y’umugi hamwe n’uwamusambayije maze bagaterwa amabuye kugeza bapfuye. Ngo kuko ishyano rigomba kuvanwa mu muryango w’Imana (reba Ivug 22, 23-24).
Biragaragara rero ko umutego abigishamategeko n’abafarizayi bari bateze Yezu utari woroshye. Iyo aza gukurikiza buhumyi itegeko rya Musa, yari kuvuguruza inyigisho n’ingiro ze bigaragaza ubunyampuhwe bwe. Nanone kwicisha amabuye, byari gufatwa n’abakoloni b’Abanyaroma nko kwigomeka ku butegetsi no kubuza igihugu umudendezo. Byari no gutuma Yezu atagaragara nk’umuyahudi mwiza. Yari kugaragara nk’umwigisha utazi, utubaha kandi usiribanga amategeko. Ukuntu yitwaye muri iki kibazo bitwereka ko ubucamanza butagira impuhwe atari ubucamanza bwiza.
Kuri icyi cyumweru, Kiliziya iraduhamagarira kwitegereza uburyo Yezu yitwaye muri iki kibazo kugirango tumwigane. Yezu, ugira ubutabera butarenganya bwuzuye impuhwe, azi ko uyu mugore atakoze icyaha wenyine, nyamara abamumuzaniye ntabwo bazanye umugabo bagikoranye. Icyambere Yezu yakoze ni uguceceka no gutega amatwi. Guceceka kwe byafashije uwashinjwaga n’abamushinjaga kwireba ubwabo. Kwandika hasi nabyo byahaye igihe n’uburemere igisubizo cya Yezu ku kirego bari bamaze kumugezaho. Yezu yirinze kubareba mu maso muri uwo mwanya kugirango bisuzume mu mitima yabo. Nyamara, kubera umuhate wabo, n’amategeko bakangishaga, Yezu yarababwiye ati : «Muri mwe udafite icyaha, ngaho namubanze ibuye.» Ivanjili itubwira ko batangiye gusodoka bagenda bahereye ku bakuru muri bo. Mu by’ukuri, ukugenda kw’aba bashinji kwerekana ko bari bamaze kwibaza mu mutima wawo no kwisubiza, ko babonye ko nabo ari abanyabyaha.
Muri make, biriya byabaye kuri uriya mugore nibyo mu Rwanda bita guseba. Amagambo ngo “naka yarasebye” tuyumva kenshi. Aho bagendeye, umugore yasigaranye wenyine na Yezu. Iyo Yezu atahaba, uyu mugore yari yasebye byarangiye. Imbere ye hazaza hari nk’ahijimye kubera amaso y’abantu yamuciraga urubanza, amubonamo icyaha gusa. Yagize amahirwe yo guhura n’umucamanza w’umunyampuhwe.
Burya iyo uri mu bibazo ni byiza kugira umuntu ugukunda, ukubwira ijambo riguhumuriza, akagufasha gusohoka mu bitekerezo n’ibibazo wari ufungiyemo. Dore rero ijambo ry’agakiza : «Nanjye singuciriye urubanza; genda ariko uherukire aho gucumura ukundi.» Iyaba natwe twamenyaga kuvuga ijambo rihesha undi agaciro, rikamuzamura rikamukura mu bibazo.
Kubera ko ntawamuciriye urubanza, inzira ye y’ejo hazaza yarafungutse yibonerako atari we munyabyaha wenyine, ko n’abamushinjaga batari shyashya. Izi zikaba ari imbuto zera ku ijambo ryiza.
Itegeko rya Musa ntabwo Yezu yaje kurikuraho, ahubwo yaje kuriha ubumuntu. Itegeko rishya rya Yezu ni itegeko ry’urukundo. Ryanditse mu mutima ntiryanditse ku mabuye nk’irya Musa. Ivanjili iratwigisha ko iyo umunyabyaha ageze imbere ya Yezu, ibyaha bye bitamubuza gukomeza gushyikirana n’Imana n’abandi bantu. Burya nta cyaha Nyagasani atababarira.
Bavandimwe, muri iyi minsi mike dusigaje mbere ya Pasika, nimucyo twiminjiremo agafu tujye tubwira Imana ukuri kwacu, maze duhabwe isakaramentu rya Penetensiya.
Nta kabuza, kubera impuhwe zayo zihebuje, izatubabarira.