Nta guharanira ibiribwa bishira

Ku wa mbere w’icya 3 cya Pasika B, 19/04/2021

Amasomo : Intu 6, 8-15; Yh 6, 22-29

NIMUJYE MUKORA MUDAHARANIRA IBIRIBWA BISHIRA

Bavandimwe, dukomeje guhimbaza umutsindo w’umwami wacu Yezu Kristu. Ni koko yatsinze urupfu azuka ava mu bapfuye. Umutsindo wa Yezu Kristu ni umutsindo w’abamwemera bakamuyoboka, bakamwigiraho, bakagenda batera intambwe ijya mbere mu mubano wabo n’Imana n’umubano na begenzi babo. Umutsindo w’abemera Yezu Kristu ni ukuzukana na we. Kuzukana na we ni aby’abemera gupfa ku cyaha, ku migenzo mibi, bakihatira kwivugurura baba abantu bashya. Yezu Kristu wagaburiye imbaga ikarya igahaga ikanasigaza ni na we wifuza ko iyo mbaga itahera gusa ku biribwa bitunga umubiri ahubwo igatera indi ntambwe mu kwemera ko uwabagaburiye ari umwana w’Imana. Kuba rero baravugaga ko bemera Imana, Yezu Kristu yagiraga ngo bemere n’uwo Imana yatumye, umwana w’Imana rwose kandi akaba Imana rwose. 

Igitangaza Yezu yakoze cyo gutubura imigati, cyatumye imbaga imuhombokaho. Yezu ariko azi icyihishe mu mutima wa buri wese. Ababwije ukuri ati: «Ndababwira ukuri koko ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga».

Muvandimwe, wowe ni iki gituma ushaka Yezu? Buri wese yatanga igisubizo cye. Abamushakiraga ko bariye bagahaga bashakaga no kwimika Yezu ngo ajye ahora abaha uwo mugati bityo umuruho ujyanye n’umurimo wo gushaka iposho urangirire aho. Kuba Yezu atanga ibimenyetso mu gukora ibitangaza ni ukugira ngo uwumva yumve, ureba abone ko uwo ukora ibitangaza Atari umuntu usanzwe nka bo ahubwo bemera ko ari umwana w”Imana. Nyamara, ikibabaje ni uko bamwe bagarukiye ku bimenyetso mbese nk’uko watungira umuntu urutoki ugira icyo umwereka aho kureba aho umwereka akirebera rwa rutoki. Ngako akaga kugarije benshi. Barareba ntibabone, babwirwa ntibumve. Bagashyira imbere inda aho gushyira imbere urukundo n’ubuvandimwe.

Igisobanuro cyo gushaka umugati cyatwikiriwe n’ubuhemu bwose bubaho, n’imitwe n’amayeri. Akaga gakomeye noneho ni uko hari n’ababikoresha bitwaje Imana. Ubuze uko agira agashinga urusengero kuko nk’uko bisigaye bivugwa, insengero bamwe bazigize «bizinesi», ba nyirazo biha amazina y’icyubahiro tutari tumenyereye sinakubwira, umugabo arayobora hamwe n’umugore ahandi mbese abantu bakabura uruhumekero no gufata umwanya wo gutekereza no guhitamo kuko bagoswe hirya no hino. Ibyo byose bibangimira abahagurukanye umutima utaryarya batagamije kwikungahaza ahubwo bagamije gukenura ubushyo Nyagasani yabaragije. Abafatirana abantu mu bibazo bisanganiwe bakabasonga babacuza n’utwo baganyiragaho ngo barabasengera babone imigisha Yezu na bo arabakebura kuri uyu munsi. Nibaharanire ibiribwa bidashira aho guhemuka bitwaje izina ry’Imana. 

Igihe kirageze rero ngo buri wese yibaze icyo yakora kugira ngo akore ibyo lmana ishima. Uko kudapfukirana umutima-nama ni byo bifungura inzira yo kwinjira mu mutima-Mana, mu gushaka kw’Imana. Ukora ugushaka kw’Imana yihatira kuba umunyakuri kuko Yezu ari ukuri. Uwemera kuba umushinjabinyoma, uwo ubwe aba yitandukanyije na Kristu, nzira, ukuri n’ubugingo. Uwo aba yikatira urubanza. Stefano bashinje ibinyoma, Imana yaramwigaragarije. Ngo mu ruhanga rwe hasa n’ah’umumalayika. Muvandimwe, n’ubwo waharabikwa, abantu bakifuza guhindanya isura yawe, bakakubeshyera, humura. Imbere y’Imana uracyeye kandi abakurenganya na bo babizi ko uri umwere, umutimanama wabo ntuhwema kubacira urubanza ko bahemutse. Ni byo inama nkuru yabonye mu ruhanga rwa Stefano: mwamusize umwanda mumubeshyera nyamara aranga arabengerana. Kuki babonye ikimenyetso ntibisubireho? Muvandimwe ushakira umugati mu kinyoma isubireho bigishoboka.

Urandinde inzira y’ikinyoma, maze ungirire ubuntu, umpe amategeko yawe. Nahisemo kutazagutenguha, nsobanukirwa n’amateka yawe (Zab 119, 29-30).

Padiri KANAYOGE Bernard

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho