Inyigisho: Nta guhera mu bujiji ku byerekeye abapfuye

Ku wa mbere, Icyumweru cya 22 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 02 Nzeri 2013

Iyi nyigisho mwayiteguriwe na Padiri Sipriyani BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1 Tes 4, 13-18; 2º. Lk 4,16-30

Pawulo intumwa yacengeye ibanga rya KRISTU asobanukirwa n’andi mabanga y’ubuzima. Nta nkeke n’imwe mu bijyanye n’ubuzima bwo ku isi ndetse na nyuma yabwo. Abakristu ba mbere bakiriye izuka ry’Umukiza wacu, bumvaga bivugwa ko ari hafi kugaruka, maze bakagira amatsiko n’ishyushyu bivanze n’ubwoba bw’urupfu rusanzwe rw’umubiri. Bibazaga niba YEZU azagaruka agasanga bagihumeka akabakiza urupfu. Bamwe banageze aho barayoba bakajya birirwa aho nta cyo bakora ngo bategereje ko YEZU agaruka. Ubwo bwenge buke bwagaragaye mu Banyatesaloniki, Pawulo Mutagatifu yakomeje kubajijura kandi barasobanukiwe. Bavuye mu bujiji bumva ko ku BA-KRISTU koko, uko byagenda kose umunezero ubategereje mu ijuru kandi banashobora kuwusogongera bakiri muri iyi si ihindagurika. Birakwiye ko mu bihe byose abantu babatijwe badatwarwa n’ubujiji ku byerekeye urupfu n’ubuzima.

Igikwiye gusobanurirwa uwemera KRISTU wese, ni ibanga ry’ubuzima n’urupfu. Ahari ubuzima ntiharangwa urupfu. Aho urupfu rwiganje, nta mibereho. Ariko tuzi ko urupfu rwa KRISTU rwo rudasanzwe. Rwaturonkeye ubuzima, rwabaye irembo ry’ijuru kuko yakinguriye abari barapfuye bose bakinjira mu ijuru. Urupfu rwe rwahindutse ubuzima. Kuva urupfu rwe rero ari rwo rudutegereje, nta mpungenge, nta gukangarana kuko abapfuye bamwizera Imana izabazura maze ikabashyira hamwe na We. Niba icyo duharanira ari ukuzashyirwa hamwe na We, nta marira yandi, nta bwoba bwo kuzashiramo umwuka kuko n’ubundi ntidushobora kugera mu Buzima nyakuri uyu mubiri utarangije manda yawo ku isi.

Ikindi gikwiye kwitabwaho, ni uguhugukira gushyira Inkuru Nziza ya KRISTU mu buzima bwacu. Ni ukwemera ko ibyo atubwira byose byuzuzwa. Ni uguca ukubiri n’amatwara y’abantu bo mu karere yarerewemo bamuhinyuye hakuzuzwa kwa kuri k’uko nta muhanuzi ushimwa iwabo. Dore imyaka ibaye ibihumbi bibiri na cumi irenga YEZU KRISTU avukiye gukiza isi, abantu benshi mu bisekuru binyuranye banywanye na We. Abandi birangayeho barinda bapfa nta buzima bushya bungutse kubera agasuzuguro no gucudika n’isi gusa. Roho zabo zirahangayitse kandi zihora zicuza impamvu zitumviye ijwi ry’Umucunguzi n’intumwa ze! Dushaka gusobanukirwa kurushaho n’ibanga rya KRISTU, URUPFU RWE N’IZUKA RYE. Ni yo nzira y’Ubugingo nyakuri, nimucyo duharanire kumubera abahamya badatinya umusaraba kandi badafite ubwoba bwo kwamaganwa, dutinyuke tube abahanuzi ba none, benshi b’iki gihe bazakiza roho zabo.

YEZU KRISTU nasingizwe, Bikira Mariya aduhakirwe, Abatagatifu duhimbaza none badusabire: Adelina, Konkorude, Antonino, Zeno, Tewodota n’Umuhire Ingrid.

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho