Nta gutandukanya umugabo n’umugore we

Ku cya 27 Gisanzwe B, 03/10/2021

Ntihakagire utandukanya icyo Imana yafatanyije

Amasomo: Intg 2, 18-24; Zab 127, 1-6; Hb 2, 9-11; Mk 10, 2-16.

Amasomo yo kuri iki cyumweru cya 27 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturgiya aradukangurira kuzirikana ku Isakramentu ryo gushyingirwa no ku rukundo rw’abashakanye.

Mu isomo rya mbere, twumvise Uhoraho Imana afata umwanzuro wo gukura Muntu mu mwijima w’ubwigunge: ‘Si byiza ko Muntu aba wenyine, ngiye kumugenera umufasha bakwiranye’. Uwo mufasha ava mu rubavu rw’umugabo maze akitwa umugore, ‘igufwa ryo mu magufwa yanjye, n’umubiri uvuye mu mubiri wanjye’. Iyo ni impamvu ihamye ituma umugabo asiga se na nyina, akizirika ku mugore we, maze bakaba umubiri umwe.

Mu ivanjili, twumvise abafarizayi begera Yezu, bamugendera runono, bamwinjirira, bashaka kumubaza bamwinja. Baramubaza niba umugabo afite uburenganzira bwo gusenda umugore we. We arabasubiza ahereye mu ntangiriro Imana irema umugabo n’umugore: “Naho mu ntangiriro y’isi, ‘Imana yaremye umugabo n’umugore; ni yo mpamvu umugabo azasiga se na nyina, akifatanya n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe’. Bityo ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. Nuko rero ntihakagire utandukanya icyo Imana yafatanyije”.

Ese koko umugabo afite uruhushya rwo gusenda umugore we ku mpamvu ibonetse yose? Abafarizayi bo bifitiye umugambi mutindi mubisha wo kwikiza Yezu. Barahurura bahutera badatezuka bagambiriye kumuta mu mutego. Ni byo koko, Musa yemereye umugabo gusenda umugore we. Mu gitabo cy’ivugururamategeko (24, 1) batubwira ko umugabo ashobora kwandika urupapuro rw’isenda maze akirukana umugore we. Iyo Yezu avuguruza ibyo byanditse, bari kumurega kwica itegeko rya Musa bityo bakaba bafite uburenganzira bwo kumutera amabuye. Agatima kareharehera ubucabiranya n’ubugambanyi kabahumye amaso maze gacurika ibitekerezo byabo. Nyamara birengagizaga nkana ko iryo tegeko ryashyizweho kubera ko umutima wabo unangiye. Iyo Yezu yemeza ko umugabo yemerewe gusenda umugore we ku mpamvu ibonetse yose yari kuba yivuguruje ubwe kuko mu ntangiriro Imana yabaremye ari umugabo n’umugore bityo ishimangira ubumwe bw’indatana hagati y’umugabo n’umugore bagiranye amasezerano yo kubana akaramata mu isakramentu ry’ugushyingirwa.

Mu ntangiriro Imana yaremye umugabo n’umugore bityo irema isakramentu ry’Ugushyingirwa rishingiye ku rukundo no ku bumwe bw’abashakanye kugeza babaye umubiri umwe. Kubera iyo mpamvu rero, nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo gutandukanya icyo Imana yafatanyije! Isakramentu ry’ugushyingirwa rigomba kubahwa no kubahirizwa, gusigasigwa no kurindwa kuko ari isakramentu rishimangira ubumwe n’urukundo by’abiyemeje kubana nk’umugabo n’umugore kandi bakazatandukanywa n’urupfu rwonyine bityo rero ‘ntihakagire umuntu utandukanya icyo Imana yafatanyije’.

Uhoraho Imana yaremye isakramentu ry’ugushyingirwa igihe aremeye umugabo umugore amukuye mu rubavu rwe. Iryo ni ishingiro rikomeye ry’ubumwe, urukundo n’ukudatandukana kw’umugabo n’umugore bityo bakabana akaramata. Uwanditse aya magambo twumvise mu isomo rya mbere yanzura agira, ati: ‘Ni cyo gituma umugabo asiga se na nyina, akizirika ku mugore we, bakaba umubiri umwe’.

Nyamara ubwo bumwe bw’umugabo n’umugore bagiranye amasezerano yo kubana mu isakramentu ry’ugushyingirwa akenshi na kenshi buhura n’ibigeragezo byinshi bitewe n’imiterere y’ubuzima ndetse n’isi ya none dutuyemo. Kubera gushaka ubuzima bworoshye no guharanira kutigora, kubera gutwarwa n’irari, hari benshi bafite agatima karehareha bashaka gutandukana. Ibigeragezo, imihangayiko n’ubuzima busharira tubamo ntibikwiye guhanagura mu bitekerezo byacu umugambi w’Imana wa kera na kare wo gucungura Muntu igihe imuremye kandi ikamuremera umufasha bakwiranye bagomba gusangira akabisi n’agahiye.

Urugo rw’abashakanye ni igicumbi cy’ubuzima bwose iyo buva bukagera, ni ishingiro ry’igihugu, Kiliziya n’isi yose. Ni yo mpamvu rugomba kubahwa, gusigasigwa, gushyigikirwa no gushimangirwa. Isakramentu ry’ugushyingirwa ni ubukungu bwa muntu. Ni yo mpamvu urugo rugomba kurindwa ibiruhungeta n’ibiruhungabanya. Tugomba kururinda ibyonnyi n’ibindi byose byarushegesha kuko iyo urugo rudasigasiwe inyoko muntu irahababarira.

Inyigisho za Kiliziya zishingiye ku Ijambo ry’Imana zishimangira ihame ry’uko icy’Imana yafatanyije nta we ugomba kugitandukanya (Mt 5, 31-32; 19, 3-9; Mc 10, 9; Lc 16, 18; 1Kor 7, 10-11). Izo nyigisho tuzisanga mu gitabo cy’amategeko ya Kiliziya ku ngingo y’1141 ndetse no muri Gatigisimu ya Kiliziya gatolika ku gika cyayo cya 2384. Urugo rushingiye ku bumwe bw’abashakanye kubera ko bafatanyijwe n’Imana. Nta muntu n’umwe rero ufite uburenganzira bwo kubatandukanya kuko ubumwe bwabo bufasha Imana kurema bakabyara bagatunga ndetse bagatunganirwa mu byishimo n’umudendezo; ubwitandukanye bwabo bubyara urupfu kuko baba bahaye urwaho Sekibi ngo abannyege, abaribate kandi abarimburire mu nyenga y’urupfu rw’iteka.

Dusabe Nyagasani kugira ngo arinde ingo z’abashakanye ibizihutaza, ibizihungabanya n’ibizisenya byose maze urugo rube irerero ry’abitegura kuziturira mu mudendezo udashira w’ubugingo bw’iteka. Imibereho yacu ibere abandi urugero maze Imana Data isingirizwe mu buzima bwacu hamwe n’Umwana wayo mu bumwe bwa Roho mutagatifu uko amasekuruza agenda asimburana n’amasekuruza ubu n’iteka ryose. Amen.

Padri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho