Nta Jambo ry’Imana rihera

TUZIRIKANE KU MASOMO Y0 KU WA GATANU TALIKI YA 21 UKUBOZA 2018.

Ind 2, 8-14; Lk 1,39-45.

Bakristu namwe bantu b’umutima ushakashakana Imana umutima utaryarya! Mugire Jambo w’Imana, uje adusanga kugira adusangize urukundo rutagira imipaka Imana ikunda abayo. Bantu b’Imana turi gusoza igihe cy’Adventi cy’uyu mwaka 2018. Amasomo ya liturujiya y’Ijambo ry’Imana araduhamagarira kugira ibyishimo byuje ukwizera kandi akatwereka ko bikomeye kwihererana inkuru nziza igihe cyose warangije kuyigira iyawe.

Imana yarekanye ko ikunda umuryango wayo bitavugwa: mu ijwi ry’umwanditsi w’igitabo cy’Indirimbo Ihebuje Imana ije yuhanya izanye Inkuru Nziza, irahamagara buri wese igira iti “haguruka Mukunzi wanjye, Bwiza bwanjye ngwino,… mpa uburenganzira nongere nkwitegereze, nkwiyegereze nongere numve ijwi ryawe kuko uruhanga rwawe ni nta makemwa n’ijwi ryawe rikaba ryuje inyuramatwi”. Uyu ni nde ubwirwa? Ni jyewe nawe!

Muntu w’Imana, Imana iragukunda yikundire nawe uyikunde, Imana yigize umuntu muri Yezu Kristu kubera wowe, yikundire uyigandukire na Yo ikwigarure: Iragukunda kandi iragukeneye kugira ngo ibanga ry’umukiro rigere kuri benshi. Fata iya mbere nka Mariya maze nawe utangarize abandi ibyiza Imana ihora ikugirira.

Muntu w’Imana byarashobokaga ko Mariya yihererana inkuru yari yagejejweho na Malayika Gaburiheli, ariko kubera ko ntawe ucana itara ngo aryubikeho icyibo, yaruhutse urumuri rwa Jambo arushyikirije Elizabeti Mubyara we, maze umuncunguzi n’integuza ye baramenyana batera ibyishimo ababyeyi bombi.

Muntu w’Imana nka Mariya iyi Noheli ikubere impamvu yo gufata iya mbere mu gushyikiriza inkuru nziza abayikeneye bari iruhande rwawe. Noheli ni ukubere isoko y’ibyishimo, amahoro, urukundo maze abakubona bose bagira bati “urahirwa wowe wemeye”. Koko rero nta Jambo ry’Imana rihera kandi nta jambo risohoka mu kanwa k’Imana ngo risubireyo ritarangije umurimo wayo.

Nyagasani Yezu Kristu, ngutuye abantu bose bagize uruhure mu gukuza ukwera ngufitiye, baransiize none nanjye ntoza inzira ikwiye yo kwinogereza, maze ababona uko mbayeho bibabere impamvu yo kugusingiza no kuguhindukirira.

Amen.

MWESE ABAKURU N’ABATOYA MBIFURIJE NOHELI NZIZA, NOHELI Y’IMIGISHA, NOHELI Y’UBUZIMA BUSHYA, NOHELI Y’AMIZERO MASHYASHYA, NOHELI Y’URUKUNDI N’AMAHORO!

Padiri NKUNDIMANA Théophile.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho