Nta kibi gikwiye urupfu

Ku wa 6 w’icya VII cya Pasika C, 08 Kamena 2019

Amasomo: Intu 28,16-20.23b-24.28.30-31; Zab 11 (10), 4.5.7; Yh 21, 20-25

Ejo tuzahimbaza Umunsi Mukuru wa Pentekositi. Iki gihe cyose cya Pasika twiteguye kwakira Roho Mutagatifu twumva Ijambo ry’Imana. Twishimiye ubuhamya bw’abakirisitu ba mbere. Twasomye kenshi mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa. Twiyumviye ibyo Yezu yakoze amaze kuzuka. Twishimira cyane ko yabonekeye inkoramutima ze mu minsi mirongo ine yose. Yarabakomeje abasezeranya kuzahabwa Roho Mutagatifu ari na we ubaha imbaraga zo gusohoka mu bwoba no kwamamaza bashize amanga Ingoma y’Imana ishingiye kuri Yezu Kirisitu watsinze urupfu akazuka. Intumwa zose zimaze guhabwa izo mbaraga ntizahwemaga gushishikariza abantu kwemera Yezu Kirisitu. Hari n’umuntu watwikiriwe n’urumuri rwo mu ijuru maze arahinduka. Uwo ni Pawulo na we wanditswe mu mubare w’Intumwa kuko yahindutse agahibibikanira ko abantu bose bamenya aho umukiro bategereje ushingiye.

Nyamara bavandimwe, n’ubwo izo ntumwa zose zashatse ineza ya bene muntu, tuzi ko inyinshi zituwe inabi ziratotezwa ziricwa. None twumvise Pawulo agera i Roma kwa Kayizari agafungirwa mu icumbi rye imyaka nk’ibiri. Rimwe yatumije bene wabo, abayahudi bari batuye i Roma ababwira yiyoroheje ko nta nabi yabashakiye, ko ahubwo yabamenyesheje Umukiro. Bamwe baremeye ariko abandi bakomeza gukanura amaso bamwifuriza inabi. Yezu yituwe inabi aricwa, intumwa ze byabaye uko, Pawulo ntibamurebeye izuba. Ese bavandimwe, iyi si tuyigize dute? Pawulo yagerageje kumvikanisha ko nta kibi yakoze gikwiye urupfu. Abaromani bari baramuciriye urubanza i Yeruzalemu, na bo nta kibi bamubonyeho. Nyamara benewabo bo ngo nta kindi bashakaga, ngo bamusabiraga urupfu. Na n’uyu munsi, inzira y’inabi n’ubugome ni yo bamwe bahitamo. Nyamara se nyuma y’aka gahe bafite kuri iyi si, ntibazasanga baribeshye. Yewe, bazicuza, bazarira, bazumirwa.

Imana Data Ushoborabyose ashaka ko abantu bose bakira. N’ubwo isi yazahajwe na sekinyoma sekibi, Roho Mutagatifu akomeza gutangwa kugira ngo haboneke inkoramutima za Yezu Kirisitu zikomeza kwemarara zikigisha inzira nyayo y’Umukiro. Ntizabishobora zitakiriye uwo Roho Mutagatifu nyine. Kuri Data Ushoborabyose muri Kirisitu Umwana we mu busabane muri Roho Mutagatifu, nta kibi gikwiye urupfu. Dusabire abepisikopi, abapadiri, abihayimana n’ababatijwe bose, bumve ko bafite inshingano yo gutera hejuru bahamagarira isi kugana inzira y’ineza kuko iy’urupfu izabarimbura. Yezu ashaka ko tumugarukira tutarahwera. Duhore twifuza kumugororokera tuzazagere ku iherezo ryacu hano ku isi dushyize imbere ineza itanga umunezero wo mu ijuru.

Yezu Kirisitu, nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya yizihirwe mu bana be. Abatagatifu (Medaridi, Arumandi, Magisimi, Giyerime n’abahire Diyana na Sesiliya) badusabire kuri Data Ushoborabyose.  

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho