Nta kibi yakoze

KU WA 6 W’ICYA VII CYA PASIKA: 04/06/2022

Intu 28, 16-20.30-31; Yh 21, 20-25.

PAWULO YAFUNZWE NTA KIBI YAKOZE

Bavandimwe, Yezu Kirisitu akuzwe. Mu masaha ari buze turaba twinjiye muri Penekositi. Ibikorwa by’intumwa tumaze iminsi twumva, buriya byatangiye kuri Penekositi. Babuganijwemo Roho Mutagatifu bakwira isi yose bamamaza Yezu Kirisitu nta mususu. Nimucyo natwe muri ibi bihe turimo twamamaze ukuri kwa Yezu Kirisitu niba dushaka ko Ingoma y’Imana yigaragaza mu bantu.

Tumaze iminsi twumva ibigwi bya Pawulo Intumwa. Dushimishwa n’ishyaka yari afite akubita hirya no hino agamije kwamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro. Nyamara ariko tubabazwa n’ukuntu yagiye ahohoterwa. Ubugome yagiriwe ntiyashoboraga kubwihanganira adatuwemo na Roho wa Kirisitu wapfuye akazuka.

Pawulo bamugejeje i Roma bamufungira ahantu mu kumba arinzwe n’umusirikare. Cyakora yari afite ubwinyagamburo. Si kimwe n’abafungwa mu bihugu bimwe na bimwe biyoborwa n’abagome batubahiriza agateka ka zina muntu. Pawulo aho mu buroko yakomeje kwandikira abayoboke ba Kirisitu. Yanatumije bene wabo b’abayahudi babaga i Roma. Yabagaragarije akababaro yaterwaga no kubona nta kibi yakoze nyamara agahamishwa mu munyururu. Abanyaroma bo basaga n’abamwumvamo buke kuko nta bintu bifatika yaregwaga. Yari amatiku y’abayahudi. Bashatse kumurekura ariko ba Nyirandakuzi b’abayahudi bamubera ababisha. Yagumye mu munyururu imyaka igera kuri ibiri. Nyuma yararekuwe ajya mu ngendo nyinshi zitamenyekanye neza. Cyakora igihe cyarageze bongera kumufata bamugarura gufungirwa i Roma. Ni aho bamuciriye umutwe.

Ni irihe somo twakura mu byo twumvise kuri Pawulo? Icya mbere ni ugusaba imbaraga zo gukomera ku kuri kwa Yezu Kirisitu. Ikindi ni ukwitoza kwihanaganira ibitotezo. Cyakora mu gihe cya Pawulo, nibura bo batoterezwaga Kirisitu ku mugaragaro. Nyamara muri ibi bihe turimo, hari abiyemeza gutoteza inzirakarengane nta kintu bazishinja uretse kuzihimbira ibinyoma. Hari abafungirwa ubusa. Hari abacirwa imanza zififitse. Ubugome bw’abagenga b’iyi si wagira ngo bufitanye isano n’ubwo abahakanyi bo mu gihe cya Pawulo bagiriraga aba-Kirisitu. Mu bihe turimo bwo, henshi ntitwavuga ko inzirakarengane zitoterezwa Yezu. Ahubwo usanga n’abiyita ko ari abakirisitu babatijwe bagera mu myanya y’ibyubahiro bakirengagiza abakene ndetse bakabapyinagaza rwose. Abasimbuye Pawulo, ni abashumba bo mu bihe bya none. Benshi muri bo bakwiye gukorwa n’isoni mu gihe bituramira kandi ibintu bimeze neza, mu gihe bigira injiji bakavuga amagambo atarimo ukuri gukiza.

Yezu Kirisitu wenyine azi uko akarengane kazarangira. Nasingizwe kuko yita ku banyantege nke n’abanyabyaha. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Petero wa Verona, Fransisiko Karaciyolo na Waliteri, badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.  

Padiri Cyprien Bizimana  

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho