Inyigisho ku wa gatandatu w’icyumweru cya 33 gisanzwe ; igiharwe, 21 Ugushyingo 2015
Bavandimwe,
Turakomeza gusangira Ijambo ry’Imana Umubyeyi wacu Kiliziya adutegurira buri munsi ngo ritubere ifunguro ritubeshaho. Koko rero, Ijambo ry’Imana ni ubizima. Ryifitemo ububasha bwo kutuvugurura rikaduha gukomera mu kwemera, ukwizera n’urukundo. Ridufasha kubaho mu bwiyoroshye nk’uko umubyeyi Bikira Mariya yabiduhayemo urugero.
-
Umwami wigize ikigirwamana
Mu isomo rya mbere ry’uyu munsi, Ijambo ry’Imana riratubwira amaherezo y’umwami Antiyokusi wa kane Epifani. Epifani bivuga Imana yigaragaje. Uyu mwami yaje gutsinda amahanga. Atsinda Misiri arayisahura. Ubwo aba abonye ingabo nyinshi n’ibikoresho bihagije, atera Isiraheli arayitsinda. Ingoro y’Uhoraho arayisahura arayeza. Ntiyagarukiraho. Yumva ko ibintu byose agomba kubihindura. Ategeka ko abo ayobora bose bagomba gusenga ibigirwamana by’abagereki, bagakurikiza ubupagani bw’Abagereki. Antiyokusi ntiyahagarariye aho. Yagiye mu ngoro ntagatifu y’i Yeruzalemu, yimika ishusho y’ikigirwamana cy’abagereki ku rutambiro rw’Uhoraho. Ibyo byabaye ishyano ry’agahomamunwa ku bayahudi. Ijambo ry’Imana arisimbuza ijambo rye, amategeko y’Imana ayasimbuza amategeko ye. Mbese nawe yigira ikigirwamana ku buryo udakurikije amabwiriza ye yahitaga yicwa.
Mu minsi ishize mwumvise ubutwari bw’umusaza Eleyazari wemeye kwicwa aho kugira ngo arenge ku Isezerano ry’Imana. Twumvise kandi urupfu rw’umubyeyi n’abana barindwi harimo n’abato cyane. Bo n’abandi bayahudi batari bake babaye indahemuka ku Isezerano ry’Uhoraho, bemera kwicwa aho kugira ngo barenge ku Itegeko ry’Imana. Bahisemo kumvira Imana muri byose batitaye ku ngaruka byari kabagiraho.
-
Ubutegesti burasindisha
Abazi ibintu n’ibindi, bemeza ko ubutegetsi busindisha. Hari n’abemeza ko iyo umuntu atabwitwayemo neza, bushobora guhinduka ikiyobyabwenge mu bindi. Ni ko byegendekeye Antiyokusi. Yari afite igihugu kinini cyane, yari afite ubukungu butagereranywa. Ubutegetsi bwe bwari bumaze gushinga imizi kuko uwuburaga umutwe wese yawucaga. Koko ibintu by’iyi si ntibimara inyota. Antiyokusi yamenye ko hari umugi witwa Elimayi ufite ubukungu bwinshi yumva arawurarikiye. Yiyemeza kuwutera akawusahura. Ntibyamuhiriye abaturage birwanyeho baramutsinda. Antiyokusi abonye atsinzwe arahunga, arahava asubira i Babiloni n’ikimwaro kinshi.
Burya inkuru mbi ntiza ari imwe. Muri Yudeya naho abaturage barisuganyije ingabo ze barazitsinda. Rya shyano riteye agahinda ry’ikigirwamana yari yarateretse ku rutambiro mu Ngoro y’Imana i Yeruzalemu bararihirika bararijanjagura. Ahantu hatagatifu bahakikiza inkike nka mbere. Koko nta buhangange bwo kuri iyi si. Antiyokusi yumvise izo nkuru mbi ziziye rimwe amera nk’ukubiswe n’inkuba. Arasuhererrwa bikomeye maze yiroha ku buriri bwe, arembeshwa n’agahinda kuko ibyabaye byose bitagenze uko yabyifuzaga. Aho ahamara iminsi myinshi kuko buri kanya yabaga yazikamye.
Icyakora muri ubwo bubabare yaje gutekereza, asubiza amaso inyuma areba ibimubayeho amenya ko ari ingaruka z’ibibi yakoze n’ubugome ndengakamere bwamuranze. Ni ko kubwira inshuti ze ati “Ubu ngubu nibwo nibutse ibibi byose nakoreye i Yeruzalemu, igihe nsahuye ibikoresho bya feza n’ibya zahabu byari bihari, nkohereza abajya gutsemba nta mpamvu abaturage bo muri Yudeya. Ndahamya rero ko ibyo bibi nakoze ari byo binteje ibi byago, nkaba ndinze gupfana agahinda mu gihugu cy’amahanga !” (1 Mak 6,12-13). Ngayo amaherezo y’umugiranabi.
-
Nta kidashira keretse iby’ijuru byonyine
Muti ese inyigisho twakuramo ni iyihe ? Hari abavuga bati “Njye sindi umutegetsi, iri somo rifite abo rigenewe”. Ijambo ry’Imana rigenewe abantu bose. Buriya urisomye, ukongera ukarisoma wasanga nawe hari icyo rikubwira.
Hari uwabona ko kugira nabi bigira ingaruka no kuri iyi si aka wa mugani w’abakurambere bacu ngo « Imana ihora ihoze ». Uyu mugani bawucaga iyo babonaga umuntu w’umugome ahuye n’ibyago bimutunguye kandi atateganyaga. Icyakora aha tuhumve neza. Abanyarwanda bavugaga ko Imana ihora batarayimenya neza by’ukuri nk’uko yatwimenyesheje muri Yezu Kristu. Imana ntihora birumvikana kubera ko ari urukundo. Irangwa n’impuhwe n’imbabazi nk’uko Papa Fansisko adahwema kubitwigisha. Ndetse mu minsi iri imbere azatangiza mwaka w’impuhwe z’Imana.
Iyo nsomye Bibiliya, ntangazwa n’ukuntu ingoma zagiye zisimburana. Abanyamisiri bigeze gukomera, bategeka ibihugu byose byari bibakikije. Nyuma Abanyashuru barakomera, nibo basenye Samariya mu mwaka wa 721 mbere ya Yezu. Nyuma haje Abanyababiloni, basenya umurwa wa Yeruzalemu n’Ingor y’Imana barayitwika. Ubwo hari mu mwaka wa 587 mbere ya Yezu. Nyuma baje gutsindwa n’Abagerekei bayobowe na Alegisanderi Ikirangirire. Abagereki baje gutsindwa n’Abanyaroma. Yezu yavutse ari bo bakolonije Isiraheri. Yapfuye ku ngoma y’umunyaroma Ponsiyo Pilato nk’uko tubihamya mu ndangakwemera.
Inyigisho irimo ni uko isi n’ibyayo bishira, ibihe bigaha ibindi. Imana yo mugenga wa byose ntihinduka ari ejo, ari none ari no mu bihe bizaza. Ni Uhoraho cyagwa Uwiteka nk’uko abavandimwe bacu b’Abaporoso bayita. Akaba ari yo dukwiye kubakaho aho, kubaka ku bintu cyangwa ku bantu. Uwubatse ku Mana no ku Ijambo ryayo aba yubatse ku rutare. Nk’uko Yezu abitubwira, aba ameze nk’inzu yubatse ku rutare. “Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha bikoranira kuri ya nzu ariko ntiyatemba; kuko yari yubatse ku rutare” (Mt 7,24-27).
Nk’uko umuhanuzi Yeremiya abitubwira: “Arahirwa umuntu wiringira Uhoraho, kuko Uhoraho amubera ikiramiro. Ameze nk’igiti giteye ku nkombe y’amazi, kigashora imizi yacyo ku nkengero y’umugezi. Nta cyo cyumva iyo icyokere kije, amababi yacyo ahora atohagiye mu gihe cy’amapfa. Nta kigikangaranya kandi ntigihwema kurumbuka imbuto”. (Yer 17, 5-8)
Padiri Alexandre UWIZEYE