Inyigisho yo kuwa 25/03/2019
Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Umwana w’Imana
Amasomo:Iz 7,10-41,10; Zb 40; Heb 10,4-10 na Lk 1,26-38.
«… koko ntakinanira Imana »
Bakristu bavandimwe!
None hamwe na Kiliziya y’isi yose turahimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya abwirwa ko azabyara umwana w’Imana. Nyagasani Yezu rero aje adusanga ngo twubure amaso maze tumurangamire tunyuze ku Mubyeyi We Bikira Mariya.
Amasomo matagatifu liturugiya y’ijambo ry’Imana yaduteguriye kuzirikana kuri uyu munsi mukuru, araturarikira ibintu bitatu by’ingenzi mu buzima bwacu nk’abakristu: Bikira Mariya yakiriye Jambo mu mubiri we no mu mutima we, kumwigiraho kwakira natweYezu Kristu mu mitima yacu no kwemera ugushaka kw’Imana kugakorerwa muri twe. Mu kwizihiza uyu munsi mukuru Kiliziya yongera kutwereka umwanya Bikira Mariya yagize mu mugambi w’icungurwa rya muntu, yemera kuba igikoresho cy’Imana. Kwisunga Bikira Mariya mu rugendo rwacu nk’abakristu ni uguhitamo neza kuko adashobora kuyoba cyangwa ngo atuyobye mu nzira igana ijuru Yezu yadukinguriye amunyuzeho.
Mu isomo rya mbere, twumvise Uhoraho agirana ikiganiro na Akazi, amubwira gusaba ikimenyetso. Akazi ati sinakwinja Uhoraho Imana yanjye kuko yari azi neza ko ari Nyagasani ubwe uzakibihera: «Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazambwita Emmanuweli, ari byo bisobanura ngo Imana turi kumwe». Umwana wagombaga kuvuka yagombaga kuzaba ikimenyetso ko Imana izakomeza kurinda umuryango wayo yitoreye. Uwo mwana ari We wasiguraga Yezu Kristu wagombaga kuwukura ku bucakara bw’icyaha, binyuze ku rupfu rw’umusaraba. Koko rero nta kuntu amaraso y’inyamaswa ashobora kuvanaho ibyaha nk’uko ibaruwa yandikiwe Abahebureyi yabitubwiye, ahubwo igitambo kimwe rukumbi kandi cy’ingirakamaro cya Yezu Kristu. Ariko nyine nkuko tubizirikana none ibyo byose byabaye binyuze mu irembo ry’ukwemera: Bikira Mariya. Mu Ivanjiri ntagatifu, twamenye ko ubutoni bwa Bikira Mariya bwahozeho kandi buzahoraho iteka, kuko Nyagasani ari kumwe na we iteka. Kimwe n’abandi bose Imana ihaye ubutumwa, uyu Malayika arahumuriza Bikira Mariya, agira ati: «Witinya, wigira ubwoba». Natwe rero igihe cyose Imana iraduhumuriza, ngo twoye gucika intege cyangwa ngo tudatinya gutera intambwe mu kuyikorera. Bikira Mariya na we rero arasubiza Imana mu bwiyoroshye bukomeye. Koko Imana ntitora abashoboye, ahubwo ishoboza abo yatoye!
Umugambi wo kuducungura, wo kurengera abanyabyaha watangiye igiheYezu abwira Se ati: «Ngaha ndaje, Mana, nje gukora ugushaka kwawe » (Heb 10,7.9). Uko kwitangira ugushaka kw’Imana Data ni ko Mariya yasubiyemo igihe asubije Malayika ati: «dore ndi Umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk’uko ubivuze » (Lk 1,38). Aha twaheraho tukibaza: Ese Bikira Mariya ni umuntu nkatwe? Nk’abana yarazwe dukwiye kumwigiraho iki? Bikira Mariya yari umukobwa w’umwangavu, wari mu cyaro ndetse mu nzu idahambaye. Ntabwo yabaga mu kigo cy’abihayimana bahora bifunze nk’aba-Klarisa, aba Karmelita cyangwa aba Visitandine. Ndetse yari yararambagijwe n’umugabo witwa Yozefu wo mu nzu ya Dawudi. Malayika yamusanze mu buzima busanzwe nk’uko yagenderera buri wese yibereye mu turimo twe. Ashobora kuba yarasanze akora imirimo y’imuhira abandi bakobwa bakora iwabo mu rugo: yoza ibyombo, aboha ibyibo, aboha umusambi, akubura, … Abahanga batubwira ko Bikira Mariya ari Tabernakulo ya mbere ku isi kuko yatwaye mu nda ye Yezu, twe dushengerera muri za kiliziya na shapeli zacu. Adufasha kumva no gukunda imigenzereze y’Umwana we, wigize umukene, ufite umutima woroshya, uharanira ubutabera, ugira impuhwe, ukeye ku mutima, uharanira amahoro, wemeye gutotezwa azira ubutungane. Bikira Mariya rero ni umuntu nkatwe ariko afite icyo aturusha: yuje inema, ahorana n’Imana, yahebuje abagore bose umugisha, yabyaye Umwana w’Imana. Nta kindi kiremwa twavugaho ibi.
Hari indirimbo urubyiruko rumaze iminsi ruharaye yitwa «yaciye ibintu»! Uwo waciye ibintu nta wundi baba bavuga ni umukobwa wavukaga mu cyaro azakugira amahirwe yo kwiga agakomera. Nyuma yabonye akazi mu mujyi, ubwo ngo yari yakomeye kabaye ku buryo bavuga ko atakinisha gutonora igitoki ngo amakakama atava aho amwanduriza inzara, ngo ntiyatinyuka gukora utwo turimo tunyuranye abandi bakora mu rugo kuko yaba yisuzuguje kandi yarakomeye.
Bavandimwe icyo twakwigira ku mubyeyi Bikira Mariya ni umugenzo wo kwicisha bugufi. Ni umubyeyi urangwa n’ubwiyoroshye. Ijuru rimaze kumugirira icyizere ntiyigeze yishyira ejuru ngo agende abibwira bose cyangwa ngo ace ibintu nk’uriya wabiciye kubera akazi kamuhemba kandi ari ibintu tuzi neza ko birangira. Kandi ntawatinya kuvuga ko Bikira Mariya yari akomeye rwose: yari azezeranyijwe n’ijuru ko azabyara Imana nzima. Ese aho twe mu nshingano, mu butumwa duhabwa tubwitwaramo dute? Aho natwe ntiduca ibintu nka wa mukobwa?
Dusabe Imana tunyuze ku mubyeyi Bikira Mariya umubyeyi w’Imana n’uwacu umugenzo mwiza wo kwicisha bugufi, no kwemera ugushaka kw’Imana kugakorerwa muri twe. Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, umubyeyi w’isugi, uwacunguwe akiremwa, uwajyanwe mu ijuru n’umubiri we na roho ye, akaba adukakambira ku Mwana we adufatiye iry’iburyo ngo tutazayoba. Aramira abaguye bashaka kubyuka. Umwisunze ntahora mu mutego w’icyaha. Mubyeyi Mariya, twigishe kwemerera Imana ngo idukoreshe, twigishe gutega amatwi ijwi ry’Imana no kugira ubwitange mu gukora ugushaka kw’Imana.
Nyagasani Yezu n’abane namwe!
Padiri NDAYISABA Valens