KU CYUMWERU CYA V GISANZWE A, 05/02/2023
Iz. 58, 7-10; 1 Kor 2, 1-5; Mt 5, 13-16.
Bavandimwe muri Kirisitu, kuri ikicyumweru, Ijambo ry’Imana riratwibutsa iki?
1.Ukwemera kudashingiye ku bwenge bw’abantu
Pawulo Intumwa yandikira Abanyakorinti, yabibukije ko atigeze ata igihe ashyomana ibitekerezo by’ubwenge bwa muntu. Umurimo yitangiye, ni ukwamamaza Inkuru Nziza adakoresheje akarimi gasize umunyu cyangwa gashyira imbere kwigwizaho abayoboke. Ubwo buryo bwo kuryongorana ibyitwaga ubwenge buhanitse, bwari bwarakwiriye mu Bugereki. Hari harabaye abagabo b’ibyatwa mu gutekereza iby’icengerabwenye n’inyurabuhanga bimwe byitwa Filozofiya. Nyuma ariko habonetse n’abandi birirwaga bakwiza ibitekerezo byabo basa n’aho batagamije ukuri ahubwo bata igihe cyabo mu gushyoma no kurangaza rubanda byacangwamo bakayobya imbaga mu ntekerezo. Abo Basofisite babeshyaga rubanda bakoresheje akarimi n’ibitekerezo bavugaga ko byubatse gihanga.
Inkuru Nziza y’Umukiro yo, ntijya muri ayo y’akarimi keza no kubeshya imbaga. Pawulo avuga ko icyo agamije mu kubwiriza abantu nta kindi kindi usibye kwamaza Yezu Kirisitu uyu wabambwe ku musaraba, Umwana w’Imana Nzima. Birumvikana ko Inkuru Nziza ye idasaba guta igihe muri bya bitekerezo bidozwe n’umuco uyu n’uyu w’aha n’aha w’ibi n’ibi. Ese ubundi kumva Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu yamamazwa bikeneye imibare yihe yindi ngo byemerwe. Uremera cyangwa ntiwemere. Wiha guta igihe mu by’ubwenge bwa muntu cyangwa koroshya ukemera uwitanzeho igitambo akabambwa ku musaraba agirira abanyabyaha.
- Guca akarengane n’amagambo mabi
Imana yaremye muntu yifuza ko abana na yo. Kubana na yo ni ko kubaho neza. Kubaho neza, ni ugutekana ukaba ku isi ukora neza kugira ngo irusheho kuba nziza uyisangira n’abo mwayihuriyemo. Ubuzima bwiza ariko bwuzura iyo umuntu azi iyo agana. Kubaho nk’inyamazwa zidatekereza ni ko kubaho umuntu yihunza Imana akirinda no kwita ku byayo.
N’ubwo icyaha cya Adamu na Eva cyaciye icyuho mu muntu agatagarana muri we, Umucunguzi Yezu Kirisitu waje ku isi yatweretse aho tugomba kunyura. Ni Inzira z’Urukundo rwe zitwomora ibikomere byose ibikomeye bigakumirwa ubukungu bw’ijuru tukabwijajariramo.
Uwabatijwe wese akumva ko ari uwa Kirisitu arangwa n’urukundo rugera ku bo ashinzwe bakamererwa neza. Umuhanuzi Izayi kimwe n’abandi bahanuzi benshi bakunze kugaragaza ko Imana ibatuma idashaka ko hari umuntu n’umwe umererwa nabi. Bakunze guhanurira abantu bose barenganya abandi. Ni na kenshi bagaragazaga ingaruka mbi z’abanangira bagakomeza kurenganya no kuka inabi inzirakarengane. Umuhanuzi ati: “Niba iwawe uhaciye akarengane n’amagambo mabi,ugaharira umushonji igaburo ryawe bwite, kandi ugahembura uwazahaye, urumuri rwawe ruzarasira mu mwijima…”. Mu gihe twumva ayo magambo yavuzwe kera, turiyumvisha ko atureba kuko ibyo bibazo adomaho urutoki bikiriho kuri ubu. Ni uburyo Imana ubwayo ikoresha idufasha kumva ko ari ngombwa guharanira ko abantu babaho neza batekanye. Iyo twumvise ijambo nk’iri rikangura ubwenge bwacu n’umutima. Dufungura amaso tukabona abababaye n’abarengana. Ubukirisitu bushingiye ku kwemera tudakesha abantu n’ubwenge bwabo, butuma dushyira ijwi hejuru tukifatanya n’abazahaye, tukabakomeza byadushobokera tugacyamura ba Kaburabuza barenganya, bashoza intambara bakururira abandi amakuba. Umuntu wese wakwituramira imbere y’abakene barengana uwo ntiyaba amurikiwe na Roho Mutagatifu. Nta bushyashya nta buryohe aronkera isi.
- Kuba umunyu w’isi
Ivanjili yaje isozera amasomo abanza. Kwemera Yezu Kirisitu no kurangwa n’Urukundo, ni ko kuba urumuri rw’isi ni ko kugarurira uburyohe iyi si yacu yakayutse.
Dusabire abashinzwe kwamamaza Yezu Kirisitu babe maso birinde kumera nk’umunyu wakayutse cyangwa itara rinyenyeretsa ry’inticantikize. Yezu Kirisitu asingizwe. Bikira Mariya Umwamikazi w’Abahowe Imana aduhakirwe iteka. Abatagatifu bose na bo badusabire kuri Data Ushoborabyose, ubu n’iteka ryose. Amina.
Padiri Cyprien Bizimana