Nta kunyanyagiza nta kurwanya Yezu

INYIGISHO YO KUWA 11 UKWAKIRA: KU WA GATANU W’ICYUMWERU CYA MAKUMYABIRI NA KARINDWI GISANZWE UMWAKA C

“UTARI KUMWE NANJYE ABA ANDWANYA; N’UTARUNDA HAMWE NANJYE ABA ANYANYAGIZA”.

AMASOMO: ISOMO RYA MBERE: Yow 1,13-15; 2,1-2

                       ZABURI: 111(110) ,1-2, 3-4, 5-6

                       IVANJILI: Lk 11, 15-26

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!

Ijambo ry’Imana tuzirikana muri liturujiya ya none, ku wa gatanu w’icyumweru cya makumyabiri na karindwi gisanzwe umwaka C, riratwereka uburyo umutima unangiye bigoye kugira ngo hagire ikiwemeza.

Nyuma y’uko Yezu yirukanye roho mbi hari abantu batinyutse kuvuga ko azirukana akoresheje ububasha bwa roho mbi. Abandi ngo bamusabye ikimenyetso kivuye mu ijuru. Ikimenyetso kirenze icyo ni ikihe bari bategereje?!

Mu magambo yoroheje atarimo uguhangana ariko yuje ukuri, Yezu yababwiye ko niba ari Belizebuli akoresha yirukana Roho mbi, ingoma ya sekibi yamaze gutsindwa kuko yibyayemo amakimbirane. Ariko agakomeza ababaza aho abana babo bakura ububasha birukana izo roho mbi, akomeza ababwira ko ari bo ubwabo bazabashinja.

Yezu ati: “ariko rero niba ari urutoki rw’Imana nirukanisha Roho mbi, ni uko ingoma y’Imana yabagezemo”. Ububasha bw’Imana bwatsinze ubwa Sekibi aramenengana n’ubwo bwose ahora yitoratoza agira ngo acunge uwarangaye kugira ngo yongere amwinjirane.

Ingoma y’Imana yatugezemo kandi turahamagarirwa kuyakira, turahamagarirwa kujya ku ruhande rumwe na Nyagasani Yezu we tuyiboneramo. Nta mahitamo yandi. Yezu ati: “UTARI KUMWE NANJYE ABA ANDWANYA; N’UTARUNDA HAMWE NANJYE ABA ANYANYAGIZA”.

Bavandimwe, aya magambo ya Nyagasani ni amagambo akomeye cyane kandi akwiye guhabwa uburemere bwayo. Kuba kumwe na Kristu ntabwo bivuze kumukurikira mu kivunge kuko na bariya tumaze kumva bamutuka ko akoresha ububasha bwa Belizebuli bitwaga ko bari kumwe na We! Kuba kumwe na Kristu ni ukugira ingiro n’ingendo nk’ibye.

Ntabwo ari amagambo y’abavuga ngo “Nyagasani Nyagasani” ahubwo ni ugukora ugushaka kw’Imana Data ko rukundo n’impuhwe hagamijwe umukiro w’abantu n’ikuzo ry’Imana.

Umuntu rero ntashobora kuvuga ngo njye ndi kumwe na Yezu kuko ntamurwanya kandi nta n’icyo akora. Aha Yezu aratwibutsa inshingano zacu nk’abiyemeje kuba hamwe na we. Muri batisimu twagizwe abasaseridoti abahanuza n’abami. Ubukristu bujyana byanze bikunze n’ubuhamya bw’ubuzima bijyanye n’ibyo byiciro bitatu by’uwabatijwe: gutamba (utagatifuza), guhanura no kuyobora.

Yezu aradusaba kureba mu cyerekezo kimwe na we mu rugendo rwo kubaka ingoma y’Imana adutangariza ko iganje muri twe. Ibyo ari byo byose tuzi neza ko imitima yacu inangiye kandi ibyo Nyagasani adusaba tubitera umugongo. None se Nyagasani azaganzwa maze na we aterere iyo?

Oya! Nyagasani azagira igihe agaragaze ku isi ububasha bwe bw’agatangaza, ikibi gitsindwe burundu, icyiza gihabwe intebe ubuzira- herezo. Mu isomo rya mbere umuhanuzi Yoweli mu magambo ateye ubwoba aratubwira iby’uwo munsi w’Uhoraho, agasaba umuryango w’Imana gutakambira Nyagasani.

Ntabwo tuzi umunsi n’isaha!

Dusabe Nyagasani ingabire ye mu rugamba rwo guhinduka turushaho kwigana ingiro n’ingendo bya Kristu.

Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa adusabire!

Padiri OSWALD SIBOMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho