Nta kwisibira amayira

Ku wa gatanu w’icya 2 cy’igisibo B, 05/03/2021.

Amasomo: Intg 37, 3-4.12-13a.17b-28; Mt 21, 33-43.45-46

Bavandimwe, iki gihe turimo cy’igisibo ni umwanya mwiza wo kuzirikana ku kwemera kwacu tukagarukira Imana. Ni igihe cyo guhindura imikorere n’imitekereze yacu tukamenya ko ibyo dukora bitarangirana n’ubuzima bwo ku isi gusa. Tugomba kureba kure ngo hato tutisibira amayira. Nk’uko amasomo y’uyu umunsi abitwereka “ibuye ryajugunywe n’abubatsi ryabaye insanganyarukuta“.

Mu isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’intangiriro, tumaze kumva inkuru ibabaje ya Yozefu wagurishijwe n’abavandimwe be. Ubusanzwe iyo ibintu bigenda neza, abavandimwe, inshuti n’abaturanyi ni bo bakiza cyangwa bagafasha umuntu. Iyo ari bo bamugiriye nabi aba ari umwaku. Ibi byatera ububabare bukomeye no kwiheba. Ariko kubera ko Imana ari yo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bw’umuntu, ntidukwiye guheranwa n’ububabare bushobora guturuka ku gutereranwa n’abo twari twizeye. Uwemera Yezu amufasha kurenga ibyo bibazo akifatanya na we mu rupfu n’izuka bye dukesha umukiro.  

Ubwo bubabare bwa Yezu ni bwo ivanjili imaze gucamo amarenga. Ibyo bigaragara mu bahinzi bagirira nabi intumwa za nyirumurima bataretse n’umwana we bwite. Bavandimwe ni kenshi dushobora kwikoraho twangiza ibyadukiza, igihe tutakira neza abo Imana idutumaho. Muri iki gihe cy’igisibo turusheho kumva neza umwanya n’ububabare, isengesho no kwigomwa mu kwitangira abavandimwe bacu.  Ububabare ntibubura mu buzima turimo ariko ntibukwiye gutuma duta ukwizera duhabwa n’Imana. Ibuye ryajugunywe n’abubatsi imbere y’Imana rigera aho rikaba insanganyarukuta.  Uwemera by’ukuri buri wese amubonamo ishusho ry’Imana n’inzira imugeza ku Mana.   

Muri iki gihe cy’igisibo duharanire kugira ubutwari n’imbaraga mu kwemera no guhamya Yezu Kristu  wapfuye akazukira kudukiza. Bikira Mariya umwamikazi w’intumwa adusabire.  

Padiri Sindayigaya Emmanuel.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho