Nta mugaragu uruta Shebuja

Ku wa 6 w’icya 5 cya Pasika, 16/05/2020

Amasomo: Intu16,1-10; Zab 100 (99), 1-5; Yohani 15,18-21

Yezu naganze iteka.

Igihe cyose umubyeyi nyamubyeyi abona ko imbaraga zigenda zimubana inteja, akumva iminsi ye yegereje iherezo, yegeranya abana be, akabaha impanuro. Yamara kubahanura akabaha irage n’umugisha, ubundi akabifuriza guhirwa no kuzaba intwari. Natwe turi hafi guhimbaza umunsi Yezu azasubira kwa Se wamutumye kuducungura. Na We muri iyi minsi kuzagera kuwa kane duhimbaza umunsi mukuru wa Asensiyo: Isubira mu ijuru rye, azakomeza guha impanuro za nyuma intumwa ze.

1.Barantoteje, namwe nimukenyere

None aratubwira ijambo rikomeye, ari na ryo yabwiye abigishwa be ubwo bari kumwe ati: “Nta mugaragu usumba Shebuja, niba barantoteje namwe bazabatoteza, niba barubashye amagambo yanjye, n’ayanyu bazayubaha”.

Yezu araburira abigishwa be bari kumwe kimwe n’abandi bose bazakomera ku magambo ye n’ubutumwa bwe bakabwamamaza. Ni uko ibyamubayeho natwe bizatubaho. Yabaciraga amarenga y’ urubategereje natwe turimo. Dore ko, hari abibwira ko gukunda, gukurikira no gukurikiza Yezu mu mvugo no mu ngiro bizababera ingabo ibakingira ingorane, ibyago, ibitoteza n’andi marushywa abantu bahura na yo. Yaraduteguje ati: “Isi nibazira mumenye ko ari jye yabanje kwanga”. Koko rero nta mugaragu usumba shebuja. Yezu ntabyo batamuhimbiye, ntabyo batamureze ndetse no gushaka kumwica rugeretse, ni uko yabacaga mu myanya y’intoki: “Uriya si wa wundi bahigaga bashaka kumwica” (Yh 7,25). “Si ngaha twavuga ukuri, ko uri umunyasamariya kandi ko wahanzweho na roho mbi (…) nibwo bafashe amabuye yo kumutera, Yezu arihisha, nuko ava mu Ngoro” (Yh 8,48.59). Aho n’ahandi henshi herekana uburyo yatotejwe n’abo yaje gucungura.

2.Abemeye kumukurikiza, bazatotezwa

Bavandimwe, Iyo twumva uko yabuzwaga amajyo n’abo yaje gucungura, kandi yanababaza icyo bamunenga mu byo akora, aho kumusubiza, bakarigata mu bihanga cyangwa bagakanja amanwa, nta wabonaga ikirego amurega gifatika, uretse gusa kuba batamwishimiye nka rubanda rwamubyiganagaho rushaka kumwumva, ni integuza y’uko n’ubwo twagira ubushake n’ibikorwa by’indashyikirwa, abemeye kumukurikira bazahura n’ababatoteza, abatabacira akari urutega cyangwa abatabumva, ndetse ko hari n’abatazatinya gusesa amaraso yabo ari byo kubica cyangwa kubafunga.

3.Uzahitamo kuba uw’isi, we aziberaho!

Akomeza atubwira impamvu y’ibyo byose. Ni uko tutari ab’isi, iyo tuba bo isi yagagukunze ikiri icyayo. Iyo kandi atubwira isi, ni ukuvuga igice cy’abantu usanga baratwawe no kwihugiraho no kurondera inyungu zabo gusa, abatwawe n’urwango, ishyari n’ubucabiranya, kuba nyamwigendaho no kuvangura uwo utishimiye, uwo mudahuje imyumvire n’imibonere y’ibintu tutibagiwe irari ryo gushaka ubukungu bw’ibintu n’ubutunzi ku nabi no ku neza. Nyamara bibagiwe ko tuza kuri iyi si ntacyo dupfumbase kizaturamira, tukanayivaho ntacyo twitwajeho impamba mu byo twaruhiye.

Iyo si itifitemo urukundo, ni yo yabujije amajyo YEZU, birangira imumanitse ku giti cy’umusaraba, ariko batazi ko urwo rupfu bamwishe ari rwo ruzabera abamwemera inzira y’umukiro. Kuko rutazamuherana ahubwo uko yabivuze azazuka, ni uko guhera ubwo rukaba inzira n’umuryango bitwinjiza mu ngoma y’Imana, twahishuriwe na Yezu ubwe, Umwana w’Imana nzima.

Dukwiye kwibaza kandi tukazirikana impamvu yavuze ko, ibyo byose bizadushyikaho mu rugendo rwacu ko nta yindi nkomoko, uretse kutuziza izina rye, ku mpamvu yo kutamenya Uwamutumye. Umukirisitu wese ni undi Yezu Kirisitu. Kubera iyo impamvu, imbere y’ibyo buri wese azahura na byo mu butumwa bwe, ajye cyangwa tujye twibuka kugenza nk’uwo dukurikiye, kugenza nka yezu. Ari byo kumvira Imana kuruta abantu, guharanira icyitwa icyiza no kugikora, kwirinda guca imanza no guciraho iteka abandi. Kwirinda ko inabi yiturwa iyindi. Ahubwo urukundo, ineza, ubupfura, ubuntu n’ubumuntu bikaba ari byo biranga ubuzima bwacu. Ibyo kandi tukabikora tutagambiriye gushimwa n’abantu cyangwa guharanira kuvugwa ibigwi ku karubanda ahubwo tukabikora kubera ikuzo ry’Imana n’umukiro w’abantu bose.

4.Aba Yezu barahura bakajya inama

Mu isomo rya mbere, twahabonye urugero rwakagombye kuranga imibereho yacu. Kubera ko bigoye kumva no kubona ibintu kimwe, ni ngomwa ko twebwe abayoboke ba Yezu twitoza guhura tukajya inama, turebera hamwe imyitwarire ikwiye kuturanga nk’abana b’Umubyeyi umwe. Mu kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu havutse ikibazo cy’igenywa. Bamwe bati ni ngombwa ko bikorwa na bose, abandi bati oya. Byabaye ngombwa ko haba inama yo gukemura izo mpaka. Pawulo na Barinaba, basanga intumwa Petero, Yohani na Yakobo i Yeruzalemu, nuko bemeza ko hagomba kwigishwa ibi: mwirinde kurya inyama zatuwe ibigirwamana n’amaraso, inyama z’inyamaswa zanizwe n’ubukozi bw’ibibi. Uretse ayo mabwiriza, hatowe n’abavandimwe b’Imena ari bo: Silasi na Yuda bitaga Barisaba, bakazabafasha kugenda bayasobanura aho Roho Mutagatifu azabohereza hose.  Nuko Pawulo na bagenzi be bajyana Inkuru Nziza  aho Roho wa Yezu ababwirije hose.

Bavandimwe tugarutse muri ibi bihe turimo, ndetse duhereye no ku ntumwa za Yezu, tugenda tubona ko abakirisitu batotejwe, bakabuzwa uburyo, bagafungwa kandi bakanicwa, bazira  kwemera kuba abahamya b’urupfu n’izuka bya Yezu. Ibanga ryo kudacika intege kuri ubwo butumwa nta rindi ni uguhora tuzirikana ko niba twiyemeje kumukurikira tuzagenzerezwa nk’uko bamugenjereje kandi ko byarangiye yegukanye umutsindo udasubirwaho.

5.Amizero y’ubuzima butazima

Igihe cyose rero, Inkuru ya Yezu Kirisitu, izahora ari Inkuru Nziza itanga amizero ikageza ku buzima butazima ari bwo ubugingo bw’iteka, ariko ko mbere y’ ibyo Uwemeye kuba umuyoboke we azahora yamagana, ikibi aho cyava hose maze akimakaza urukundo,  ineza, ubutabera n’amahoro. Akigisha ineza, ubupfura, ubuntu n’ubumuntu. Amina.

Padiri Anselimi MUSAFIRI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho