Nta mugaragu usumba shebuja

Ku wa 6 w’icya XIV gisanzwe/A, 11/7/2020

“NTA MUGARAGU USUMBA SHEBUJA”

 Amasomo: Iz 6,1-8; Zab 93 (92), 1ab, 1d-2, 5; Mt 10, 24-33

Yezu naganze iteka.

Burya mu buzima abantu tubereyeho kuzuzanya maze tukabasha kubaka isi nziza. Aha buri wese asabwa kuzana umuganda we uko abashije, abantu bagashyira hamwe kugira ngo icyo bifuza kugeraho kizagerweho kandi kibungabungwe. Gusa igitera umuntu impungenge ni ihindagurika rye, kuko hari ubwo abyuka bugacya ibyo yarahiriye ejo aba uwa mbere mu kubizambya. Gusa amahirwe Imana ni urukundo ihora iduha akanya ko kwisubiraho, ngo twikosore maze turusheho kuyihesha icyubahiro n’ikuzo kuko ari yo Umubyeyi wacu udukunda. Idusaba gusa kutanangira umutima igihe iduhamagaye.

Abakuru bati: Umwambari w’umwana agenda nka Se. None Ivanjili na yo ibigarutseho, itubwira uko dukwiye kwitwara no kwifata mu rugendo rwcu rugana i Jabiro kwa Jambo. Ni koko nta mwigishwa uruta umwigisha, kuko byinshi aba ari we abikesha kandi uwigisha nyawe ni uwereka umunyeshuri we icyatuma amenya byinshi kandi byakunda umurimo we abo yatoje bakazawukomeza. Yakomeje yemeza kandi ko nta n’umugaragu usumba shebuja. Ni uguteguza abe ko inzira yanyuze na bo nibayigeramo bazamureberaho uko yayitwayemo.

Yezu yaduhaye ibyo bigereranyo byombi ashaka kutwibutsa ko ari we Nyirisoko y’ubuzima, ubumenyi n’ububasha. Ushaka guhirwa bikwiye asaba kugenza nka we. Yezu yaranzwe no kugira neza aho anyuze hose kandi urukundo n’impuhwe bikaba ubuzima bwe. Nyamara n’ubwo yaranzwe n’ibyiza, ntabwo yigeze ashimwa na bose. Kuri bamwe, ineza ye yari impamvu yo gushyira ubuzima bwe mu kaga. Abo, ni abatishimiraga ineza yakoreraga abayikeneye ngo abereke icyo Imana yifuza ku buri muntu. Ni yo mpamvu byamuviragamo kugirirwa ishyari no guhigwa bukware kandi ari umuziranenge.

Yezu arateguza abamwemera bose, ko inzira igana umukiro atari umuhanda ukubuye. Ni inzira isaba kwitsinda, kwiyumanganya no kudacibwa intege n’abatakwishimiye kuko abo bazahoraho. Ntitukihende ubwenge ngo twibagirwe ko hari abantu bababazwa no kubona ibyiza undi yakoze, aho kwishimira iyo neza, ugasanga bararitsira. Yezu araduteguza kutazigera, duhungabanywa n’ibyo batuvugaho ndetse n’ibyo badukekaho. Niba se Yezu baramwise ko akorana n’umutware w’amashitani, kandi nta nenge yigeze imurangwaho, ngaho nimwibaze amakosa, ibyaha n’ubutiriganya twiyiziho n’ubwo abandi batuziho, aho bizagenda gute?

Ibanga ni ugukomeza uruhanga nka Yezu, buri wese ntacibwe intege n’ibyo akora bidatunganye, ahubwo agaharanira gusaba imbabazi n’imbaraga mu kudahuga gukunda no gukora icyitwa icyiza. Ibyo yabikoze atuburira mu magambo aduhumuriza, kuko dukunze gukangwa n’ikitakadukanze.

Aha twavuga aho yatubwiye uwo dukwiye gutinya niba dushaka umunezero umukomokaho. Yagize ati: “Ntimugatinye abica umubiri, ariko badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye Ushobora kuroha ubuzima n’umubiri icyarimwe mu nyenga y’umuriro”. Aya magambo ya Yezu aratwibutsa ko ubuzima ari impano y’Imana. Irabutanga ikanabwisubiza bibaye ngombwa. Nyamara nk’uko yabivuze uzasanga aho kumva iyo mpanuro aduhaye, ngo tumusabe kuyidukomereza, usanga dutinya bagenzi bacu kurusha uko dukwiye gutinya no kubaha Uhoraho nyir’ubuzima. Kuko ukubwira ngo yakwica na we arutinya kurusha uko arushoramo abandi. Kandi uretse no kwibeshya ruba rutinze rumwizigamiye. Dore ko ntawe uruhunga.

Imana mu rukundo rwayo ihora yigengesereye ubwigenge bwacu, ngo tutayisanga kubera agahato n’ubwoba, kuko atari Imana igenda ica igikuba, igahahamura abayigana. Ahubwo irangwa no kubahumuriza, ngo batiheba bakarindagira. None se ko ibyo dutunze kabone n’ubwo usanga twiyushye akuya, tukarara rwa ntambi, musanga tudakwiye gushimira iba yadufashije kwibyura, kugenda no gukomeza ibyo twatangiye. Yabishatse mu ijoro rimwe twaryama ntituzongera kwicura, imigabo n’imigambi twihaye bikarangirira aho. Twige gushimira no kwishimira ibyo Imana idukorera, dore ko bitagira urugero. Kandi kuko na we isi itamworoheye, natwe tujye dutwaza twoye gusubira inyuma ku masezerano twagiranye na we mu masakaramentu.

Muri batisimu twiyemeza kwanga ikibi n’icyaha, tukiyemeza, kumukurikira no kumukurikiza. Mu gukomezwa, tugasabwa kumubera abahamya cyangwa abagabo muri bagenzi bacu, ni ukuvuga ko twiyemeza kwamagana ikitwa ubugiranabi, tukamamaza ineza, urukundo n’impuhwe kandi tukarinda mugenzi wacu icyatuma ubuzima bwe butakaza icyanga. Mu gushyingirwa, abiyemeje kubana bakabana mu rukundo no mu bwubahane, kandi bakabitoza abo bibarutse n’abazaza babagana. Mu busaserodoti, tukiyemeza kuba abagaragu b’indahemuka be, maze tugahora tugaragaza ko Yezu ari muzima muri twe, bityo tugakomeza ubutumwa bwe nk’abagaragu bamwizihiye kugira ngo abashe gukiza abana be bose. Aho rero igicumbi ni kimwe, ni ukurangwa no kwemera no kwizera Yezu kuko ijambo rye ari irinyakuri.

Twese adusanga atwiyereka nk’uko yiyeretse umuhanuzi we Izayi, agaterwa ubwoba no kubona ikuzo rye agatakamba avuga ati : “Ndagowe bincikiyeho, kuko ndi umuntu w’iminwa yanduye, ngatura mu muryango w’iminwa ihumanye, none amaso yanjye akaba abonye umwami Uhoraho, umugaba w’ingabo”. Ubutumwa bwose butera ubwoba ubuhawe kuko iyo atari ukwiyemera, ni kenshi intege zitubana inteja tukaba abagaragu gito, ntitubashe gusohoza ibyo twemereye imbere y’imbaga.

Ibanga ni rimwe, ni ukwemera ko uwo Nyagasani yigombye, anamuha imbaraga zizatuma asohoza inshingano ahawe. Uwumvise ijwi rye rihora rigira riti: Mbese ndatuma nde? Ni nde twakohereza? Muvandimwe witinya gusubiza nka Izayi wagize ati : “Ndi hano ntuma”. Iyo wemeye kwakira ubutumwa, ibisigaye Nyir’ubutagatifu ahita akora umuti, ntatindiganye kukuzuza ingabire ukeneye ngo umutumikire.

Ni byo byaranze Bikira Mariya na we wabanje guterwa ubwoba n’ubutumwa yari yumvise, yamara gusobanuza agaterura ati: “Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze” (Lk 1,38). Mubyeyi Bikira Mariya natwe uratwigishe kumenya kwakira ubutumwa Yezu aduha maze tubashe kubusohoza aho atwigombye hose, Amina.

Padiri Anselimi Musafiri.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho