Nta muntu n’umwe wemerewe kuba igicibwa

Ku wa 6 w’icya IV cya pasika umwaka B

Intu 13, 44-52; Z 97,  1-2-3ab.3cd-4; Yh 14, 7-14.

Bakristu nshuti za Yezu namwe bantu mwese b’umutima worohera Imana! Mukomeze mugire Pasika nziza murangamiye Kristu watsinze icyaha n’urupfu kandi mushyigikiwe n’ubutakambyi bwa Bikira Mariya Nyina wa Jambo!

Intumwa ntagatifu zirongojwe imbere na Pawulo na Barinaba, zikomeje ibikorwa byo kwamamaza Inkuru Nziza y’izuka rya Kristu abantu bose baboneramo umukiro cyane cyane ababyemera. Imbere y’abayahudi bibwiraga ko ari umuryango watoneshejwe n’Imana nyamara bakaba baranze kwemera ko Yezu ari umwana w’Imana, Umukiza w’abantu, zerekanye ayo mahirwe Imana yacishije ku bayahudi agenewe n’abo bita abapagani kandi abo “bapagani” bishimiye ku buryo bwimazeyo kwinjira mu bagenerwamurage b’Imana.

Iri somo rya mbere riratwibutsa twese ko nta muntu n’umwe waremewe kuba igicibwa mu maso y’Imana (ariko ashobora guhitamo kwiheza bitewe n’imigirire ye nk’uko byabaye kuri aba bayahudi binangiye umutima). Ese muntu w’Imana, wahisemo iki muri ibi bihe? Ese wahisemo kwakira ubuzima bw’iteka? Haranira ubutungane kandi ubutoze n’abandi. Ese wahisemo kuba igicibwa? Garukira aho! Wikomeza kwiyanga! Fata feri hindukira utihinduranyije maze wakire Ijambo ry’Imana riyobore intambwe zawe: Nyabuna bantu b’Imana namwe mwibwira ko muhagaze muritonde mutagwa kuko umwanzi yugarije intore z’Imana!!! Musenge kandi mushengerere, mwambaze kandi mwagure amarembo y’umutima!  Mwirinde guca imanza ahubwo muharanire ubujyanama mu butabera n’amahoro! Muharanire ko akarengane gacika mu izina rya Kristu wazutse! Mugatunge urutoki kandi mukarandure. Mubeho mubiba urukundo mu bwiyoroshye buzira uburyarya n’ubutiriganya! Maze Ivanjili ya Kristu iture muri mwe kandi ibayobore.

Mu Ivanjili Ntagatifu, Yezu Kristu arahamiriza bose ko yunze ubumwe na Se kandi ko umugezeho wese aba yageze kuri Se! Uwamubonye aba yabonye Se, uwamwumvise aba yumvise Se! Ubwo bumwe afitanye na Se ni bwo yifuza ko twasangira na we hamwe n’Umuremyi wacu ndetse bukaranga n’abamwemera bose! Muntu w’Imana ko wumva Ijambo ry’Imana iminsi myinshi ese aho ntiwaba umeze nka Filipo Intumwa wibazaga ukuntu yabona inzira imuganisha kwa Se wo mu ijuru kandi ari kumwe na Kristu Inzira n’Ukuri? Koko rero uwemera wese ntashobora kubangamira ibikorwa bya Kristu ahubwo arabishyigikira kandi akabigiramo uruhare! Mwese rero muharanire gufasha Kristu kwamamaza Inkuru y’umukiro kuri bose. Nimushikame musenge kandi musabe kuko Yezu agira ati: “Icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, nzagikora, kugira ngo Data ahererwe ikuzo muri Mwana.

Mbifurije kwizirika kuri Kristu watsinze urupfu n’icyaha. Mwese kandi mbasabye kujya musoza isengesho ryanyu mugira muti “….ku bwa Kristu Umwami wacu…”, kugira ngo Imana Umuremyi wacu ihabwe ikuzo n’icyubahiro byayo muri Kristu Yezu.

Padiri NKUNDIMANA Théophile.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho