“Nta muntu ugira icyo atunga atabihawe no mu ijuru”

INYIGISHO YO KU WA GATANDATU UKURIKIRA UMUNSI MUKURU W’UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI, TARIKI YA 11 MUTARAMA 2014

Yateguwe na Padiri Théoneste NZAYISENGA

Amasomo: 10 1Jn 5,14-21; 20 Jn 3, 22-30

TURI KU MUSOZO W’IGIHE CYA NOHELI

Bavandimwe turi ku musozo w’igihe cya Noheli. Muri iki gihe twazirikanye urukundo rukomeye Imana yakunze isi kugera aho itwoherereje umwana wayo YEZU KRISTU. Muri iki cyumweru dusoza kandi twazirikanye ubutumwa bwa Yezu. Yatangiye yigisha abantu inkuru nziza, akiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose. Yanatweretse kandi ibimenyetso byinshi by’umukiro ari na byo Yezu Kristu akoresha yifashishije Kiliziya ngo ikomeze uwo murimo wo gukiza abantu kugera ku ndunduro y’ibihe. Ibyo bimenyetso ni nk’urukundo n’impuhwe yagaragarije imbaga ishonje. Abigishwa be bari bahangayikishijwe n’imbaga itabonye ifunguro ariko Yezu akagira ati: “Mubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu”. Yatweretse ko adakunda ikivunge cyangwa ikigare maze ategeka abigishwa be kwicaza abantu mu dutsiko no kubagaburira bityo yerekana ko ubuzima bw’abantu cyane cyane bwa gikristu bugomba kugira gahunda; abantu ntibagendere mu kigare bityo ashinga abigishwa be n’intumwa gukora uwo murimo. Yabahaye ikimenyetso cy’imanyura ry’umugati bigenura Ukaristiya izatunga abamwemera kandi n’ibimenyetso bibatagatifuza bikazahimbarizwa muri yo. Ku bw’imperuka atanga umurongo ngenderwaho w’ubutumwa bwe ari na bwo bwa buri wese wabatijwe: gushyira abakene inkuru nziza, gutangariza imbohe ko zibohowe, abapfukiranwaga ko babohowe, impumyi ko zihumutse no kwamamaza umwaka w’impuhwe za Nyagasani. Ng’ubwo ubutumwa Yezu Kristu adusigiye muri iki gihe cya Noheli.

YEZU AJYANA N’ABIGISHWA BE MU GIHUGU CYA YUDEYA ARABATIZA

Bavandimwe, igihe yezu yabatirizaga mu Yudeya, Yohani na we yabatirizaga Enoni hafi ya Salimu. Hari uwakwibeshya akagira ngo ni amakimbirane cyangwa amacakubiri yari hagati ya Yezu na Yohani Batista ku byerekeye batisimu cyangwa abigishwa kuko umwe yari agifite abe undi abe; hari n’ababwiye Yohani bimeze nko kumuregera bati : “wawundi watweretse twamubone abatiza”. Ntabwo ari amacakubiri ahubwo wagira ngo Yohani yashakaga gutanga ubuhamya bwe bwa nyuma kugira ngo abantu batazavaho bamwitiranya cyangwa akaba ari bo ubwabo biyitirira Umukiza. Natwe rero, turusheho kumenya no guhamya ubumwe bw’abemera Kristu na Kiliziya ye.

Nta muntu ugira icyo atunga atabihawe no mu ijuru… Ni we ugomba gukura, naho jye ngaca bugufi

Yohani Batista yagaragaje ubuhamya n’ububasha bwa Kristu agira ati: ”Nta muntu ugira icyo atunga atabihawe no mu ijuru”. Arongera ati: ” Ni we ugomba gukura, naho jye ngaca bugufi”. Aya magambo agaragaza rwose ukuntu Yohani Batista ari umunyakuri, ko azi guca bugufi kugira ngo uwo yaje guteguriza no kwerekana agaragare, ko nta rindi kuzo ararikiye usibye iryo kwerekana no guhamya Kristu, ko ubutumwa bwamuzanye bwujujwe. Ntiyifuza kugira icyo yiyitirira cyangwa ngo akitirwe, ntiyifuza ko bamwitiranya n’Umukiza Yezu Kristu. Ntababazwa cyangwa ngo agire ishyari ry’uko Yezu agiye kumutwara abayoboke ahubwo arifuza ko barushaho kumumenya. Uyu munsi natwe twifuze kugaragaza Yezu mu buzima bwacu, mu bwiyoroshye bw’umutima, tumusabe adukize ubwirasi n’ubwikunde bukabije bituma Imana n’iyobokamana bigenda biburizwamo ngo himikwe iyoboka si.

Mbaragije mwese Bikira Mariya Nyina wa Jambo. Muzagire mwese umunsi mwiza wa Batisimu ya Nyagasani bizatubere n’umwanya wo kuvugurura batisimu yacu no gukomera ku masezerano twayigiriyemo yo kwanga icyaha, gukurikira Yezu no kumwamamaza.

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho