“Nta muntu wigeze avuga nka Yezu”

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 4 cy’igisibo, A, Ku ya 01 Mata 2017

Bakristu bavandimwe, Yezu akuzwe iteka ryose!

Dukomeje urugendo rw’igisibo turi kumwe na Yezu, twihatira kumutega amatwi no kumukurikiza. Uyu munsi turamubona yigishiriza mu ngoro i Yeruzelemu, inyigisho atanze ikabera bamwe impamvu yo kumwemera ariko abandi bagahitamo kumurwanya no guhigira kumwica. Mu by’ukuri nk’uko umusaza Simewoni yabihanuriye Mariya nyina wa Yezu; “Yezu abereye benshi ikimenyetso bagiriyeho impaka” (Luk 2,34).

Uku kwitandukanya kw’abumva inyigisho za Yezu si ukw’abo mu gihe cye gusa, kuko n’ubu impaka, ukutumvikana n’ugucikamo ibice, bikomeje kuranga abitwa Abakristu. Amateka ya kera n’ay’ubu yaduha ingero nyinshi.

Abenshi muri rubanda banyurwaga n’inyigisho za Yezu ariko bakanangira umutima ngo batavaho bamukurikira, rubanda rukabakwena kuko benshi bari bazi aho akomoka bikabatera guhinyura ibyo avuga. Abandi bo bari batumwe kumufata kugira ngo bamugirire nabi, ariko bumvise inyigisho ze bagenda bavuga bati: “nta muntu wigeze avuga nk’uyu muntu“.

Bavandimwe, twibaze: Ese njye naba mu bahe? Naba ndi mu banangiye rwose, nkaba numva nta gishyashya Ijambo ry’Imana ryambwira, dore ko akenshi ryigishwa n’abantu nkanjye nzi, b’abanyantege nke cyangwa se naka nshobora kutiyumvamo kubera impamvu yaba bwite cyangwa ibyo numvana abandi. Naba se ndi mu batinya gusekwa n’abandi ngahitamo kwica amatwi sinumve icyo Yezu ambwira? Hari ababuzwa guhinduka n’urungano, bagatinya gusekwa no kumva ko ibyo bitajyanye n’ibigezweho.

Mu bantu bumvaga inyigisho za Yezu hari abahigiraga kumwica. Nk’uko byagendekeye umuhanuzi Yeremiya ubwo abo mu muryango we bagiraga bati: „nimucyo dutsinde igiti kigitoshye, tugitsembe mu gihugu cy’abazima; izina rye ryoye kuzongera kuvugwa ukundi“(Yer 11,19).  Bavandimwe, mu bumva inyigisho za Yezu Kristu no mu bazumvise, hari abagira imigambi mibisha nk’iyo! Uyu mutima mubi uragatsindwa na Kristu ubwe! Imana ishimwe ko udafite umutima nk’uwo! Wongereho kurwanya urwango n’akarengane n’ubwo byagutera kugira abo mutavuga rumwe! Nta wa Kristu wagize umugambi wo kwica.

“Hari n’umwe mu bategetsi n’abafarizayi wamwemeye?“. Iyi ni ingingo abafarizayi batanga kugira ngo bemeze rubanda ko badakwiye kwemera Yezu. Muvandimwe, ukwemera kwawe ntikuzashingire ku bategetsi n’abafarizayi, ahubwo jya uharanira gutega amatwi icyo Yezu agushakaho mu buzima bwawe. Wowe wumva iri Jambo ry’Imana uyu munsi, uryiyerekezeho wumve icyo ashaka ko uvugurura mu mibereho yawe.

Dusabe  kandi twakire ingabire yo kumenya gutega amatwi Yezu Kristu no kumva icyo atubwira mu buzima bwacu. Tumusabe kandi adukize icyo ari cyose kidukumira kikatubuza kumwumva no kumwumvira. Yaba ari amateka mabi twanyuzemo, yaba ari ibikomere biri ku mutima, yaba ari ibirangaza byeze kuri iki gihe, tumusabe cyane cyane adukize icyaha cyo gatsindwa.

Mubyeyi Bikiramariya, uratube hafi muri uru rugendo turimo!

Padiri Joseph UWITONZE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho