Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya kane cy’igisibo
Ku ya 05 Mata 2014
Bavandimwe, dukomeze gusangira Ijambo ry’Imana ritwinjiza mu rupfu n’izuka rya Yezu Kristu.
Ivanjili y’uyu munsi inyibukije urubanza nagiyemo rw’umuvandimwe wari ufunze. Uwo muvandimwe, yari yazanye umutangabuhamya wo kumurenganura afite n’ibimenyetso bibihamya. Abacamanza bima ijambo uwo mutangabuhamya bati “Ubuhamya bwe ntacyo bwatwungura”, kandi batigeze babwumva. Baduha itariki urubanza ruzasomerwaho. Umuvandimwe bamukatira imyaka itari mike y’igifungo.
Ivanjiri ya Yohani hari ubwo igereranya ukuza kwa Yezu kuri yi si n’urubanza. Yahani akoresha amagambo urubanza, abahamya, umuvugizi (avoka), ukuri, ikinyoma n’andi. Icyakora Yezu ntiyaje gucira isi urubanza ahubwo yaje gukiza abantu. Ivanjili y’uyu munsi nayo imeze nk’urubanza.
Iyi vanjili irakomeza kutubwira uko Yazu yagiye mu munsi mukuru w’ingando akigisha (Yh 7,1-53). Ni ku munsi wa nyuma w’ibyo birori. Yezu arigisha ku buryo busobanutse ubutumwa bwe. Arashishikariza abantu kumusanga kugira ngo abahe amazi atanga ubugingo. Mu gihugu cya Yezu amazi ni kimenyetso cy’ubugingo. Icyakora gusanga Yezu bijyana no kumwemera. Kuva igihe Yezu yemereye kuducungura, amazi ntakivubuka mu rutare nk’uko byagenze mu gihe cya Musa (Iyim 17,1-7). Ntava mu Ngoro y’Uhoraho nk’uko umuhanuzi Ezekiyeli yabyeretswe (Ezk 47,1-12), ahubwo ava mu rubavu rwa Yezu (Yh 19, 34), agasenderezwa ku bamwemera n’ukuza kwa Roho Mutagatifu (Yh 14,16-17).
Amagambo ya Yezu arakurura impaka muri rubanda. Baracikamo ibice. Hari bamwemera, babona ko ari wa Muhanuzi ugomba kuza, cyangwa se Umukiza. Abandi baranga kumwemera kubera ko akomoka mu Galileya. Ese twebwe duhagaze he ? Turi mu kihe gice? Twongere twumve uko Ivanjili y’uyu munsi ibitubwira.
-
Abo Ivanjili itubwira
-
Yezu
Arigisha mu ngoro. Amaze gusezeranya abamwemera ko bazahabwa Roho Mutagatifu.
-
Benshi muri rubanda
Bumvise amagambo ya Yezu. Barimo ibyiciro bibiri. Bamwe baramwemera bati “Ni wa Muhanuzi wagombaga kuza”. Abandi bati “Ni Kristu”, ni ukuvuga Umukiza. Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abatamwemera. Atari uko amagambo avuga batayumvise. Atari uko ibimenyetso atanga n’ibitangaza akora byerekana neza ko ari we Mukiza abahanuzi bahanuye batabibonye. Inzitizi bafite ngo ni uko Yezu ari umunyagalileya. Basomye Bibiliya basanga Kristu ari uwo mu nkomoko ya Dawudi, ko azaturuka ku musozi wa Betelehemu aho Dawudi yavukiye. Ntibazi ko Yezu yavukiye i Betelehemu. Baratekereza ko yavukiye i Nazareti, akaharererwa kuva mu bwana bwe. Iyo nzitizi ni nk’urukuta rubabuza gutera intambwe ngo bemere Yezu. Aho kugira ngo bakire Yezu uri kumwe nabo barashingira ku biri mu mitwe yabo, bakabitsimbararaho nta gushishoza.
-
Abagaragu
Abatware b’abaherezabitambo n’abafarizayi babohereje gufata Yezu. Ntibamuzanye. Ese yabarushuje imbaraga? Ese yirutse arabacika? Oya. Basanze yigisha. Ijambo rye ryabanyuze kandi rifite ububasha bukomeye. “Nta muntu wigeze avuga nk’uyu muntu”. Bafashe umwanya bamutega amatwi. Banyuzwe n’inyigisho ze. Wenda ntibasomye Bibiliya ngo bibaze niba yaravukiye aha cyangwa se hariya. Bamubonye n’amaso yabo, baramwiyumvira n’amatwi yabo, basanga atari umuntu usanzwe, baramwemera. Barenze ibyo ababohereje bari bamubabwiyeho, bifatira umwanzuro. Bagize ubutwari bwo kurenga amategeko y’abakuru banga kurenganya umuntu babonye ko ibyo bamurega ntashingiro bifite.
-
Abatware b’Abaherezabitambo n’Abafarizayi
Ntibigeze bajya kureba Yezu. Ntibigeze bumva inyigisho ze. Umwanzuro bawufashe batamwumvishe. Bohereje abagaragu gufata Yezu. Baratangazwa n’uburyo batamuzanye. Nako birabarakaza. Utemera ibyo abavuga ashyirwa mu kiciro cya rubanda rw’injiji, zitazi amategeko, mbese zitazi Imana. Abemera Yezu ni uko bashutswe. Abafarizayi baragendera ku marangamutima. Barabwira abagaragu bati “Hari n’umwe mu bategesti cyangwa se ma Bafarizayi wamwemeye? Si rubanda ruriya rutazi amategeko? Ni ibivume”. Nabo ariko ni ubwo bazi amategeko hari aho bayirengagiza. Amategeko yabo ateganya kumva umuntu mbere yo kumucira urubanza. Kuri Yezu barabyirengagiza. Nta gihamya, baremeza ko yavukiye mu Galileya, bagakurizaho kwemeza ko atari Umuhanuzi.
-
Nikodemu
Ni umufarizayi. Aho atandukaniye na bagenzi be ni uko yigeze gusanga Yezu mbere. Yaramwumvise. Arashaka ko na bagenzi be bamwumva mbere yo kumucira urubanza. Ni nako amategeko bagenderaho abiteganya. “Harya amategeko yacu apfa gucira umuntu urubanza, batabanje kumwumva ngo bamenye icyo yakoze?” Amagambo ya Nikodemu arabatangaza bibaze niba nawe ari umunyagalileya. Baramushishikariza guhumuka. Ku muntu wese uzi Ibyanditswe bitagatifu, kuba Yezu akomoka mu Galileya birahagije, nta kindi umuntu yashakisha. Mbese ubwabyo bikemura impaka zo kumenya niba Yezu ari Umukiza cyangwa atari we.
-
Inyigisho twasigarana
-
Yezu ni nde?
Muri iki gisibo duharanire kumenya Yezu by’ukuri. Dushake akanya ko gutega amatwi Ijambo rye nka bariya bagaragu cyangwa se Nikodemu. Ntiduhumwe ubwenge n’imitekerereze yacu cyangwa se amaranagamutima twifitemo.
-
Kuba umukristu bisaba ubutwari
Dusabe ingabire y’ubutwari nk’ubwa bariya bagaragu banze kugendera ku byo batumwe, bakurikiza umutima nama wabo umurikiwe n’amagambo ya Yezu.”Nta muntu wigeze avuga nk’uyu muntu”. Mbese ni nka Petero na Yohani bavugaga bati tugombakumvira Imana kuruta uko twumvira abantu (Intu 4, 19-20)
-
Kuba umukristu bijyana n’ubushishozi
Kuri iyi ngingo Nikodemu atubere urugero. Yagiye kwirebera Yezu baraganira. Arashaka ko na bagenzi be bamwumva mbere yo kumucira urubanza. Ashishikajwe n’ubutabera buciye mu mucyo. Arashaka ko bakurikiza amategeko abafasha kumeya ukuri, aho kugendera ku marangamutima, no ku rwikekwe.
Ijambo ry’Imana rikomeze ritumurikire mu rugendo rugana Pasika.
Padiri Alexandre UWIZEYE