Nta muntu wigeze avuga nk’uwo muntu

Inyigisho yo ku wa gatandatu, icyumweru cya Kane cy’Igisibo, kuwa 06 Mata 2019

Amasomo: Yer 11,18-20; Zab 7; Yh7,40-53

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Mu ivanjili ya none turumva ikivunge cy’abantu bacitsemo ibice ku mpamvu ya Yezu. Baribaza niba bagomba kumufata bakamucira urwo gupfa cyangwa niba babireka. Bamwe bati: “ni we wa Muhanuzi koko”, abandi bati: “inkomoko ye turayizi si we”; nuko rubura gica.

Ibi twumva mu Ivanjili byabaye kuri Yezu mu gihe cye, birasa neza neza n’ibyo twumvise mu isomo rya mbere byabaye ku muhanuzi Yeremiya.

Nyuma yo gutahura imigambi mibisha y’abagira nabi, Yeremiya yahisemo kwishyira mu maboko y’Uhoraho ngo amubere umurengezi muri ibyo bihe by’amage: “ Uhoraho, Mugaba w’ingabo, wowe utegekana ubutabera, ugasuzuma umutima n’ibitekerezo, nzareba uko uzabihimura, kuko ari wowe nashinze akarengane kanjye.” Iyaba natwe mu bihe bikomeye nk’ubugambanyi twibukaga kubitura Uhoraho, cyaba ari icyerekezo cyiza kandi cy’ingirakamaro. Uko ni ko gufata icyerekezo kimwe na Mukuru wacu Yezu, uri gukomeza kutwihishurira ari mu isura ye we ubwe cyangwa mu isura y’abamutegurije nka Yeremiya uyu.

Mu binyejana bitandatu mbere ya Yezu, Yeremiya yabaye mu bihe bitoroshye nk’ibya Yezu; gutotezwa azira kuba indahemuka ku Ijambo ry’Imana. Burya buri muntu uri mu bubabare azira Ijambo ry’Imana cyangwa indi mpamvu itari ingaruka z’ibibi yakoze, aba yunga imibabaro ye ku ya Yezu kandi ibyo bigira uruhare mu gukiza isi hamwe na Yezu Kristu. Natwe rero ntitukinube igihe twugarijwe ahubwo tujye tubitura Imana.

Bavandimwe, uyu munsi twereke Yezu imibabaro yacu, tumwereke uburemere bw’ububabare bw’abantu bose barushye muri iyi si, abagambanirwa bazira akarengane; kugira ngo ubuvunyi bwe butagatifu bugoboke abo bose, bubafashe kwiyumvisha ko ububabare bwabo bufite ikindi gisobanuro kirenze uburibwe n’ibyago ahubwo babubonemo ikimenyetso cy’uko bari kumwe na Kristu wababaye, bityo bahozwe no gucengera iyobera ry’uwa gatanu mutagatifu uganisha kuri Pasika.

Mu by’ukuri, Yezu ni we cya kimenyetso bazagiriraho impaka nk’uko umusaza Simewoni yabihanuriye Bikira Mariya (Lk2,34). Igisubizo abagarargu bahaye abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi ku kibazo cy’uko batazanye Yezu kandi ari cyo baboherereje kirabitwereka neza, kandi tukahabonera ububasha Ijambo rya Yezu ryifitemo: “Nta muntu wigeze avuga nk’uwo muntu”. Ibyo bishaka kuvuga ko, amagambo ya Yezu atandukanye cyane n’ayo dusanzwe twumva. Amagambo ye ni amagambo arimo ukuri kandi ukuri nyakuri, kandi n’imvugo ye ikabigaragaza. Amagambo atarangwamo uburyarya nk’Abafarizayi babo. Ni amagambo y’ubugingo bw’iteka.

Ni koko Yezu Kristu agira imvugo yuje urukundo. Ari amagambo ye cyo kimwe n’ibikorwa bye, bigaragariza buri wese umwegereye urukundo ruhebuje afitiye abantu twese cyane abarusonzeye cyane.

Bavandimwe, uyu munsi cyo kimwe no mu gihe cya Yezu, turahamagarirwa kuba ikimenyetso bagiriraho impaka, kuko tutagomba kuvuga cyangwa ngo dukore nk’uko ab’isi bakora. Mu gufata icyerekezo kimwe hamwe na Yezu Kristu, turasabwa gukoresha imvugo nk’iya Yezu kandi tugakora nka we. Imvugo n’ibikorwa byuje urukundo. Tubisabirane.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padri Emmanuel NSABANZIMA, Gisagara/Butare

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho