Nta muremure usumba upfukamye

Inyigisho yo ku wa 3 w’Icya 2 cy’Igisibo.

Amasomo: Yer 18,18-20; Z 30; Mt 20,17-28

 

Umuhanuzi Yeremiya yatotejwe n’abo yitaga abe; abo yarwanyeho akabatakambira kuri Uhoraho bakarokoka ibihano bari bakwiye kubera ubugomera-mana bwabo! Nyamara bo bamwituye inabi; bageze n’aho bashaka kumukura ku isi bamuvutsa ubuzima! Ni akumiro. Hari igihe koko ineza yiturwa inabi. Baramuziza iki se nyamara? Impamvu ingana ururo. Arazira ko inyigisho ze zibacira imanza. Abo ni bande bashaka kumwirenza? Ni abategetsi bo mu gihe cye abuza gusenga ibigirwa-mana, abo abuza kwiba ibya rubanda, abo abuza kuriganya no kurenganya, abo abuza ingeso mbi abigiriye kubahisha izina ry’Imana. Bigiriye inama yo kumwica, ngo aha barabona amahoro n’ituze! Nta mahoro ari mu kwambura undi ubuzima! Bariya bategetsi babi bari guca umuti nta muraro; ni ha handi ukuri kw’Imana kuzatisinda kandi uwicisha inkota wese, n’aho atabibazwa n’isi, natihana ngo yicuze, azabibazwa n’Uhoraho Nyirubuzima.

Yeremiya, yamenye ko nta buzima ateze ku bagenga b’iyi si. Yiringiye Imana nzima. Ni yo yonyine atabaje, ati ndokora Mana ugiriye impuhwe zawe.  Iyi nzira y’umusaraba wa Yeremiya, niyo itegereje Yezu Umwana w’Imana. Yezu abwiye abe ko nawe azarangiza ubuzima bwe nk’Umuhanuzi ubaruta bose: azavuga mu izina ry’Imana, azahamya ukuri kw’Imana akuzire, yicwe urw’abagome, ariko ku munsi wa gatatu azazuka, akuzwe, yimikwe iburyo bw’Imana Data. Nyamara se abe ngo bumve iyo nzira y’inzitane! Ashwi da! Aho kureba inzira ndende kandi y’urupfu izamugeza ku iherezo ryiza, bo birebeye iherezo gusa! Inzira ntacyo ibabwiye. Barangamiye umusaruro, ntacyo bibabwiye kumenya aho wavuye ko ari imbuto izapfira mu gitaka iminsi itatu ikabona kwera. Barashaka kuba ba Rutemayeze. Bararwanira imyanya. Barifuza gutegeka nk’abagenga b’isi, ba bandi bica abahanuzi nka Yeremeya. Abo ni Yohani na Yakobo bagombye no guhuruza umubyeyi wabo ngo abateretere Yezu abahe imyanya y’ubutegetsi mu ngoma ye. Bitumye n’abandi bahurura batarwambaye ngo bacitswe. Ngiryo ishyari rwagati mu muryango w’Imana!

Kuba igisonga cya Yezu si amakuzo; si ishema nk’iryo isi itanga; si ukuba umugenga wica agakiza, ahubwo ni ukwemera kuba umugaragu cyangwa umuja w’abandi. Nibasigeho bariya barwanira imyanya y’ibyubahiro muri Kiliziya! Ni boye gucurika  ibintu. Uzimikwa mu Ngoma ya Kristu ni uwemera kuba yakwicwa aho kwica; yarogwa aho kuroga; yatukwa aho gutukana; yakwifurizwa ibibi byose aho kibyifuriza abandi. Umukuru uzima Ingona hamwe na Kristu, ni uwemera guhereza abandi kabone n’aho yabahereza umubiri we bwite n’amaraso ye (kubitangira no kubapfira) aho kuba bizengarame, bankorere! Uzabona Imana ni ukora nka Yeremiya ntiyisunge imbaraga ze cyangwa amaboko ye n’ingabo ze ahubwo akisunga Imana, akayitabaza kandi akayihungiraho. Kiliziya ya Yezu Kristu si iy’abategetsi, abatware, ibikomangoma, inganji n’ibigaganyare cyangwa ibihangange. Byongeye si iy’abakora za coups d’État cyangwa guhirikana ku butegetsi bagamije kwisahurira no kwikungahaza; Kiliziya si akarima buri wese yikuriramo aye n’indonke ze. Ni iy’abiyoroshya, ni iy’abatera amahoro, ni iy’abababarira, ni iy’ab’urukundo rwitangira abandi; ni iy’abavandimwe muri Kristu. Muri yo umukuru ni umuhereza cyangwa umugabuzi w’abandi. Ngo ntamuremure usumba upfukamye (uworoheje); na njye nongereho nti: nta muremure usumba urambaraye (ni ukuvuga uwirunduye wese yitangira abandi kugeza abapfiriye). Iri banga rirakomeye! Dufashe kuryumva no kuryibuganizamo Nyagasani Yezu.

Dusabe ingabire yo kworoshya nka Bikira Mariya.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Madrid/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho