Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 23 gisanzwe, A, Imbangikane
Ku ya 12 Nzeri 2014 – Izina ritagatifu rya Mariya
Bavandimwe,
1. Amasomo tumaze iminsi twumva atwereka imyitwarire y’umwigishwa wa Yezu mu buzima bwe bwa buri munsi. Twabonye ko umunyeshuri wa Yezu arangwa no guha umwanya isengesho, agakunda umuntu wese ataretse n’umwanzi we, akarangwa n’impuhwe n’ubugiraneza. Ivanjiri y’uyu munsi iramushikariza kwirinda kugira uwo yacira urubanza no kureka kuba indyarya. Umwigishwa wa Yezu uzubahiriza ibi azaba afite ukwemera gushyitse. Nk’uko bigaragara, inyigisho z’ivanjiri z’icyi cyumweru zigamije ko dutera intambwe mu kwemera tukagera ikirenge cyacu mu cya Yezu. Tukareka kuba ibitambambuga mu kwemera.
2. Nk’uko Mutagatifu Pahulo abivuga mu ibaruwa yandikiye Abanyakorenti, iyo tukirangwa n’ishyari n’amakimbirane tuba tukiri “ibitambambuga muri Kristu” (1Kor 3, 1). Muri icyo gihe cy’ubutambambugaYezu adutungisha amata, kuko ibyo kurya bikomeye tutabishobora. Ukwemera kwacu kuba kudashyitse. Atugendesha buhoro, akirinda icyaduhangabanya. Akatwumvisha ko tutagomba guheranwa n’icyaha, ko dushobora kugitsinda tukabaho mu mucyo uranga abana b’Imana. Iyo tukiri mu gihe cy’ubutambambuga, ntitwakagombye kwishyira imbere ngo twumve ko turi intungane zigomba kumurikira abandi. Kuba koko umwigishwa wuzuye wa Kristu, bisaba igihe.
3. Abanyarwanda nibo bagira bati : “Banegurana ari inege ba nenge itirora”. Uwitegereza akatsi mu jisho rya mugenzi akibagirwa kureba umugogo uri mu rye, uyu mugani w’Abanyarwa nda wamuvugirwaho. Abicara mu nteko y’abaneguranyi ntabwo ari abigishwa ba Yezu. Iyo Yezu yigisha yirinda kugira uwo ahungabanya mu mvugo cyangwa mu ngiro. Ntabwo ahuragura amagambo. Avuga ibyo azi agamije icyiza cya mwene muntu. Ubuzima bwacu abuzi kuturusha. Umuntu ushaka gutokora akatsi kari mu jisho rya mugenzi uwo nta wundi utari jye mu gihe nishyize imbere nkabwira mugenzi wanjye nti : uri mubi nijye mwiza; utegeka nabi njye ntegeka neza; ndi umuhanga wowe uri umuswa; uri umwicanyi jye ndi intungane; nijye ubona wowe uri impumyi, n’ibindi n’ibindi. Ntabwo ari byiza gucira abandi urubanza, kuko burya iyo utunze umuntu urutoki rumwe, izindi eshatu ni wowe zerekeraho, naho urwa gatanu rugatungwa Imana yo mu ijuru mu rwego rwo kuyishinja.
4. Abanyarwanda barongera bakavuga bati “Kora ndebe iruta vuga numve”. Utegeka ibyo abandi bagomba gukora we ntabikore, uwo Yezu amwita indyarya. Mu ivanjiri Yezu akunze kwita indyarya abigishamategeko n’abafarizayi kuko bafata imizigo iremereye y’amategeko bakayikorera abandi nyamara bo bakirinda kuba bayikozaho n’urutoki. Yezu ntacana uwaka n’abantu b’indyarya kuko we adusaba ko oya yacu iba ari oya, naho yego yacu ikaba ari yego. Iyo habonetse inyaryenge cyangwa indyamirizi zifata umugambi wo kwirirwa zesurana n’indyarya, ubuzima buhinduka agatereranzamba.
5. Bavandimwe, inzira y’umwigishwa wuzuye Yezu aduhamagarira gucamo ntabwo ari akadashoboka kuri twe. Isengesho rya buri munsi, ubwiyoroshye no gukunda mugenzi wacu tutamuciriye urubanza nibyo bizaduha gusa na Yezu no gufasha abo tuzahurira nabo mu nzira igana Imana. Bityo tuzababera abayobozi babona inzira aho kubabera impumyi irandase indi.
Bikira Mariya akomeze adusabire !
Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU