Inyigisho yo ku wa Gatanu w’icyumweru cya mbere gisanzwe, umwaka B
Ku ya 16 Mutarama 2015
Amasomo: Heb 4,1-5.11; Mk 2,1-12
Tugomba gushakashaka Imana ngo idukize
Bavandimwe, amasomo matagatifu y’uyu munsi aratwereka Nyagasani Yezu mu butumwa bwe. Icyazanye Yezu mu nsi ni ukwamamaza Inkuru Nziza no kwirukana roho mbi mu bantu (Mk 1,38). Nyagasani Yezu atubwira ko Ingoma y’ijuru imeze nk’ikintu cy’agaciro cyangwa nk’isaro rihenze” (Mt 13,44-46). Uyu munsi twumvise uburyo aba bantu bahetse uyu murwayi bizeye ubuvunyi bw’uko ugukira kwe kuri muri Yezu Kristu. Nyagasani Yezu, akiriza ahantu hose; haba mu nsengero, haba ku musozi, mu nzira agenda cyangwa se mu rugo nkuko tubyumvise uyu munsi. Abantu benshi baraza kugira ngo bigishwe kandi bakizwe nawe. Ifunguro rya mbere Nyagasani Yezu aha abantu ni ijambo rye. Abamwumvise, bakemera kubana nawe abaha amahoro. Nyagasani Yezu akiza uburwayi bw’amoko yose, ahereye ku gukiza abantu roho mbi.
Nyagasani Yezu ukiza, aradusaba kugaragaza uruhare rwacu mu gukizwa na we. Uyu munsi aba bantu bahetse uyu murwayi, biyemeza gusenya igisenge cy’inzu babitewe no kwemera Nyagasani Yezu Kristu. Biyemeje kuvunika, ariko ni mu gihe barashaka ikintu gikomeye kandi cy’agaciro. Bageze imbere ye, Yezu atangarira ukwemera kwabo. Ukwemera, ukwizera, kw’aba bantu nibyo byahesheje uyu muntu icyo yari akeneye. Aba bantu ubwabo bazi ko umuntu aruta kure ibintu. Biyemeje gusenya igisenge cy’inzu ngo uyu muntu akire. Ese nti wasanga twebwe tudaha abantu agaciro ahubwo tukishakira ibintu? Itegeko Nyagasani Yezu yadusigiye ni iryo gukunda Nyagasani Imana n’umutima wacu wose n’ubwenge bwacu bwose , kandi tugakunda mugenzi wacu nk’uko twikunda(Mt 22,34-40). Ibintu bibereyeho kugira ngo bidutunge, ntabwo ari ukugira ngo tubirutishe ubuzima bwacu ndetse n’ubw’abandi. Nyagasani atubwira neza ko ubuzima buruta ibyo kurya n’umubiri ukaruta imyambaro (Lk 12,23), niyo mpamvu ntawagombwe kuba yaseka aba bantu bihutira gukiza ubuzima bw’umuntu birengagije inzu. Ibi biratwibutsa ko umuntu uremye mu ishusho ry’Imana we aruta ibintu. Abantu bajya birengagagiza ibiri ngombwa bagakunda ibitari ngombwa, rimwe na rimwe bakanitwaza ko ari sekibi, shitani, yabibateye. Si byiza kuba nk’aba bigishamategeko ngo duhinyure ibyo Nyagasani Yezu atubwira twitwaje ngo nti tubizi cyangwa ngo ni ubwa mbere tubibonye kandi Nyagasani akorera mu buzima bwacu buri gihe. Aba Bigishamategeko baribaza uwo Yezu ari we, n’aho akura ububasha bwo gukora ibi. Ubwo se babimenye bwo byatuma bamwemera? Oya, ahubwo bo baracyafite umutima unangiye, nyamara abamwemera bakizwa nawe.
Ijambo rya Yezu rirakiza
Nyagasani Yezu aradusaba kumwemera kuko ukwemera kurakiza n’intungane ikabeshwaho n’ukwemera kwayo. Aragira ati “ukwemera kwawe kuragukijije”. Mbere yo gukizwa n’ukwemera kwacu, ni ngombwa kubanza ugahura na Nyagasani, maze twese akadukura mu ngobyi turyamyemo, tukava muri rwa rwobo rwa sekibi maze Yezu akatuzahura muri iyo sayo. Uwashakashatse Nyagasani kugeza amubonye akizwa n’ubwiza bwe. Ntawe asubiza inyuma, ahubwo abafite ubumuga ubwo aribwo bwose, indwara z’amoko yose, abamushatse kandi bakamubona arabakiza. Nyagasani aragira ati: “ Fata ingobyi yawe utahe”. Nyagasani ni We utwegura aho turi hose . Iri jambo rya Nyagasani rinatera impagarara mu bigishamategeko, maze Nyagasani Yezu nawe akabakurira inzira ku murima ababwira ko icyamuzanye ari ugukiza abantu. Nyagasani yifuza ko nta muntu wahezwa ku mukiro atuzanira, ni We Sezerano Rishya twari dutegereje none tukaba twararihawe. Ese naryakiriye nte mu buzima bwanjye? We aradukunda agahora adushakira icyizakuko ari nacyo cyamuzanye mu nsi.
Uwakijijwe n’umuvuzi uruta abandi ahaguruka ataraka. Agashimishwa no gufatanya n’inshuti n’abavandimwe bagasingiza Imana. Aba bantu bari aho Nyagasani Yezu yakoreye iki gikorwa gikomeye cyo gukiza uyu muntu indwara ye baratangaye, barumirwa, bagwa mu kantu, maze batangarira ububasha bw’Imana kandi baherako bayisingiza. Baragira bati: “Nta na rimwe twigeze tubona ibintu nk’ibi ngibi!” Aho Nyagasani Yezu ari byose bihinduka bishya. Dukomeze natwe tumushakashake, duturane nawe, tumwumve kandi tumuhabwe, tumusabe natwe adukize ubumuga bwacu bwose!
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Mwayiteguriwe na Padiri Thaddée NKURUNZIZA