INYIGISHO YO KUWA KABIRI W’ICYUMWERU CYA 12 GISANZWE UMWAKA B, 22/06/2021
Amasomo matagatifu: Intangiriro 13,2.5-18; (15(14),2-3.4.5.); Mt 7,6.12-14.
Bakristu bavandimwe Yezu Kristu akuzwe iteka!
“Ntihakabe intonganya muri twe kuko turi abavandimwe!”
Dukurikije iby’amasano nk’uko igitabo cy’Intangiriro kibitubwira, Abramu yari se wabo wa Loti, kuko Se wa Loti ari we Harani yari murumuna wa Abramu. Aba bombi rero bagize amahirwe yo gutunga no gutunganirwa, bagwiza imitungo n’abagaragu, ariko igihugu kibabana gito kuko bombi bari batunze cyane. Byaje guteza intonganya hagati y’abashumba b’abamatungo yabo. Ni bwo Abrahamu yabwiye Loti iri jambo rikomeye agira ati: “ntihakabe intonganya muri twe, no ku bashumba banjye n’abawe, kuko turi abavandimwe. Reka dutandukane, nujya ibumoso nzajya iburyo”.
Bavandimwe, intonganya zishingiye ku mitungo duhura na zo kenshi mu miryango yacu, zikabyara urwango ndetse rimwe na rimwe zikabyara kwicana. N’ubwo intonganya tugira zishingira k’uko ahanini tuba dusangira ubusa, bya bindi bituma twitana ibisambo, usanga ahanini inyota y’imitungo itwibagiza ubuvandimwe dufitanye, tutahisemo ahubwo twahawe nk’impano y’Imana.
Twigire kuri Abramu. Ntihakabe intonganya hagati yacu, kuko turi abavandimwe. Abrahamu yahariye Loti, aramureka ahitamo ikibaya cyiza cyatembagamo amazi impande zose, ariko ntibyamuteye gukena ahubwo byamuhesheje umugisha agabirwa igihugu cyose we n’abamukomokaho bose. Twige kutizirika ku by’isi ahubwo twizirike ku Mana yo mugenga wa byose, nta kabuza izatugabira ibitagabwa n’amaboko y’abantu. Kandi rero nk’uko Ivanjili y’uyu munsi ibitubwira, “ibyo twifuza ko abandi batugirira byose, natwe tubibagirire“. Ni bwo bukristu nyabwo. Niba twifuza kugabirwa, twitoze gutanga, niba twifuza kubwirwa ijambo ryiza, twitoze kubwira abandi amagambo meza, niba twifuza kubabarirwa twitoze kubabarira. Niba twifuza gukundwa, twitoze mbere na mbere gukunda. Iryo ni ryo saro ritagatifu dusabwa kubungabunga, tukirinda kuryandavuza. Twaremwe mu rukundo, nitwemere rube ari rwo rutuyobora muri byose. Kwitoza gukunda n’aho ubona ko bigoranye, ni nko kunyura mu muryango ufunganye, no kugenda mu nzira y’impatanwa, ariko ni byo byonyine bijyana mu bugingo. Ni benshi bahitamo inzira z’ibihogere bakirengagiza ko zijyana mu cyorezo. Nimucyo twitoze gukunda bijyana no kwigomwa, yo nzira Yezu Kristu yanyuzemo kugira ngo adukize, ni bwo buryo bwonyine tuzaronkamo umunezero twifuza twese. Umubyeyi Bikiramariya adusabire, Mutagatifu Yozefu aturinde ibyaduca intege byose muri iyo nzira igana ubugingo.
Padiri Yozefu Uwitonze