Nta rugingo rwagombye kwinubira urundi kuko buri rugingo rufite akamaro karwo

Inyigisho yo ku ya 19 Nzeri 2014, uwa gatanu w’icyumweru cya 24 gisanzwe, Umwaka A.

AMASOMO : 1Kor 15,12-20 ; Zab 16,1,6-7,8.15; Lk 8,1-3.

Nuko Yezu azenguruka imigi n’insisiro, yamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana!

Bavandimwe, icyo tuzirikana uyu munsi mu ijambo ry’Imana ni uburyo Nyagasani Yezu Kristu yazengurukaga hose yigisha kandi atarobanuye. Intego yambere yazanye Yezu Kristu mu nsi ni umukiro wa muntu, ariko kugira ngo muntu aronke uwo mukiro agomba kubanza gutega amatwi uwutanga, akamwemera kandi akamukurikiza. Nyagasani ni We ufata iyambere akimenyekanisha, nkuko abigenje uyu munsi azenguruka muri rubanda ngo ababwire Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana, ababwire ko ari We Jambo w’Imana wigize umuntu.

Twe abakristu, abo Nyagasani yihamagariye turasabwa gufata iya mbere tukamutega amatwi kandi tukamwereka nta buryarya ko twumvise inyigisho ze. Iyo tubwirwa abantu b’ingirakamaro bari kumwe na Nyagasani Yezu mu butumwa bwe, bagashyiramo n’abagore, biratwumvisha ko ubutumwa bwo kwamamaza Ijambo ry’Imana atari umwihariko w’abagabo gusa nk’uko byariho mu gihe cya Yezu ahubwo ko abagore nabo nk’uko Kiliziya umubyeyi wacu ibiteganya nabo bafite umwanya ukomeye mu iyogezabutumwa. Iyo dukurikiranye ubuzima bwa Yezu mu kwamamaza Inkuru Nziza dusanga atarigeze na rimwe yinubira abagore nk’uko umuco w’igihe cye wabitegekaga; kuko tubona ingero nyinshi z’aho Yezu yaba yarahuriye nabo abakorera ibitangaza kandi anabakiza. Tubabona kandi nk’igihe yari mu nzira y’umusaraba kuri Karuvariyo no ku musaraba ni abagore bamubaye hafi; nibo bamuririraga, ni umwe muri bo wamuhanaguye mu maso, mu kumushyingura nibo bari benshi ndetse na We mu kwiyerekana aho amariye kuzuka yabanje kwiyereka umugore , Mariya Madalena. Ibi biratwumvisha akamaro abagore bagize mu kwamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana kwa Nyagasani Yezu Kristu. Ikigaragara ni uko aba bagore nabo bari baritangiye uyu murimo ukomeye wo gufasha Yezu Kristu n’Intumwa ze kuko banabafashishaga ibintu bari bafite.

Bavandimwe, Nyagasani Yezu ntajya arobanura ahubwo We icyo yifuza ni umukiro w’abantu bose maze nk’uko Pawulo Mutagatifu abivuga mu ibaruwa ya mbere yandikiye Abanyakorinti, tukamenya ko twese turi ingingo z’umubiri umwe ko kandi nta rugingo rwagombye kwinubira urundi kuko buri rugingo rufite akamaro karwo; maze zose zikunganirana zigatuma umubiri ugubwa neza.

Nyagasani Yezu ashaka ko tureka kuba abahakanyi ahubwo tukaba abemezi, mu ngiro no mumvugo. Tukemera ko ari umwana w’Imana wigize umuntu, ni We waje kubana natwe, asa natwe ntacyo atwitandukanyijeho uretse icyaha kugira ngo adukize, atuvane ku ngoyi y’icyaha. Arashaka ko tumwemera We wapfuye akazuka ku munsi wa gatatu. Pawulo mutagatifu we aratubwira ko niba tutemera ko Kristu yazutse mu bapfuye, twaba turi abo kubabarirwa kurusha abandi bose. Niba turi abakristu koko tugomba kwemera amateka y’ubuzima yanyuzemo kandi tukamusaba ngo natwe aduhe imbaraga n’ubutwari byo kubaho nka We muri ubu buzima, maze tukishimira kuzazukana na We . Buri ku cyumweru tuba duhimbaza Pasika ya Nyagasani, iyo duhimbaza ibi birori bya Pasika tuba tuzirikana ko Nyagasani Yezu yizuye mu bapfuye kandi akaba yaratsinze urupfu, shitani n’icyaha byari bishikamiye muntu. Nyagasani watsinze ibishikamiye muntu byose arashaka ko natwe twabaho mu bwigenge kuko ibyari bidushikamiye byose, inzitizi z’ubuzima bwiza zose yazikuyeho. Ni tumwemere kandi tumwemerere tumwegurire imitima yacu, aze ayiture, atugire abe , twishimire kuzazukira kubana nawe tubane mu ihirwe ry’ijuru!

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Mwayiteguriwe na Padiri Thaddée NKURUNZIZA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho