Nta wamamaza Yezu ngo amumwaze

Ku munsi mukuru w’ Abatagatifu Yakobo na Filipo, intumwa, 03/05/2018

Amasomo:   1) 1 Kor 15, 1-8;  2) Yh 14,6-14

Uyu munsi Yezu Kristu aje agusanga mu buzima bwawe (aho ngaho wicaye, uryamye, uhagaze, icyo uri gukora cyose) kandi akuzaniye umukiro ukomoka mu Ijambo rye. Kugira ngo wakire umukiro akuzaniye, urasabwa ikintu kimwe gusa: urasabwa kumwemera (Reba Yh 14,12). Uyu munsi kandi Yezu araguha urugero rw’abamwemeye. Filipo na Yakobo baramwemeye, baramukurikira, baramumenya, abaha ubutumwa, bakora nk’ibyo yakoze, bapfa nk’uko yapfuye, none ubu bari mu Ijuru hamwe na Yezu, kandi bari baravutse ari abantu nkatwe. Ubwo mvuze aba batagatifu reka nkwibutse bimwe mu byaranze ubuzima bwabo hano ku isi:

1)    Filipo: iwabo ni i Betsayida. Ijambo Yezu yamubwiye bahuye bwa mbere ni “Nkurikira” (Iri ni Ijambo Yezu abwira umuntu wese bahuye ubwa mbere. Niba nawe mwarahuye yararikubwiye, kuko ntiyagutambukaho atarikubwiye kuko ashaka ko abantu bose bamukurikira. Ikibazo ni uko abantu bafunga amatwi n’umutwe! Yararikubwiye, ahubwo sinzi icyo wamushubije; niba mutarahura, uyu munsi murahuye, kandi ari kugusaba kumukurikira, nk’uko Filipo yamukurikiye! Igisubizo cyawe ni ikihe?). Reka nkomeze nkubwire uko Filipo yamukurikiye n’uko yamukoreye: Filipo yahise amukurikira, ntibongera gutandukana. Ni we wasohoje Natanayeli kuri Yezu. Intumwa (na Filipo arimo) zimaze guhabwa Roho Mutagatifu kuri Pentekosti, Filipo ajya kwigisha Aziya ya ruguru, (Ubwo atangiye gukora ibyo Yezu yakoraga: “unyemera azakora imirimo nkora ndetse azakora n’ibitambutseho” Yh 14, 2). Rimwe Filipo yasanze abaturage basenga ikigirwamana cy’inzoka, Filipo asaba Imana y’ukuri ngo ijijure ubwenge bwabo , nuko ako kanya icyo kiyoka kiraraba gihita gipfa. Rubanda babibonye bemera Imana y’ukuri, ariko abakuru babo bo bararakara, bategeka ko afatwa agafungwa. Nuko baramufata, baramukubita cyane. Aho bigeze bamubamba ku musaraba, aba ariho apfira.

2)    Yakobo twibuka uyu munsi ni Yakobo muto, kuko mu ntumwa za Yezu harimo ba Yakobo babiri. Nyuma ya Pentekosti, intumwa zagiye mu mahanga kwigisha, Yakobo we yagumye i Yeruzalemu, aba ari ho akorera ubutumwa. Yihatiye kujijura abayahudi, ariko bimutera gutotezwa. Uruhererekane rwa Kiliziya rutubwira imipfire ye: “Yakobo (mutoya) bamuhanuye ku gasongero k’urusengero yitura hasi, atangiye gusamba bamuhurizaho amahiri arapfa”.

Izi ntumwa, n’ubwo zapfuye hano ku isi, mu ijuru ziriho, kandi na hano ku isi, ziracyariho mu Nkuru Nziza zamamaje. Mu isomo rya mbere uyu munsi, Pawulo Intumwa yagize ati: “Bavandimwe, ndabibutsa Inkuru Nziza nabagejejeho, ari yo mwakiriye kandi mukaba muyihambiriyeho, ikaba ari nayo izabakiza niba muyikomeyeho nk’uko nayibigishije, na ho ubundi ukwemera kwanyu kwaba ari impfabusa” (1Kor 15,1-2).

Inkuru Nziza twagejejweho n’intumwa tuyihambireho kuko ni yo izadukiza. Dukurikire n’Intumwa Yezu atugenera mu bihe byacu, ari bo bepiskopi bacu n’abasaseridoti bacu, kandi tubasabire bakomeze babe abahamya ba Yezu nk’uko Filipo na Yakobo babaye abahamya ba Yezu kugeza igihe bapfiriye Ivanjili. Tubibasabire natwe twisabira mu izina rya Yezu Kristu Umwami wacu. Amen!

Roho Mutagatifu naze adufashe kwakira inyigisho z’intumwa. Twirinde kugwa mu gishuko cyo kwica Intumwa Yezu adutumaho, kuzivuga nabi, kuzisugura, kuzisebya, n’ibindi bibi nk’uko nyine hari abishe Filipo na Yakobo.

Namwe Ntumwa za Yezu aho muri hose nimukomere, kandi mukomeze mwamaze Uwabatumye. Nimumwamamaze ntazabamwaza!

Umubyeyi Bikiramariya Umwamikazi w’Intumwa adusabire kugira ngo dushobore gukurikira Yezu!

Umubyeyi Bikira Mariya kandi adusabire twemere Umwana we Yezu Kristu. Kuko hano ku isi, muri iki gihe, hari byinshi abantu bemera bibagusha ruhabo (Abantu b’ibihangange, Ifaranga, Imitungo, aho irari ry’umubiri riganisha).

                Padri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho