“Nta muntu twigeze twumva avuga nka we”

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 4 cy’Igisibo, 12 Werurwe 2016

Amasomo: Yeremiya 11, 18-20; Zaburi 7,2-3.9bc-10.11-12; Yh 7,40-53

Bavandimwe Kristu Yezu naganze iteka!

Abahanga mu kwitegereza bamaze kureba ibintu bagasubira ibindi barateruye bati: “ Koko Nyirandakuzi ntimutahana ubukwe” cyangwa ngo “Nta muhanuzi iwabo”. Iyi migani yombi irarushaho kudufasha kuzirikana neza Ivanjiri tumaze gutega amatwi kandi idufashe kwisuzuma ngo turebe aho duhagaze mu butumwa buri wese ashinzwe mu Muryango w’Abana b’Imana ari wo Kiriziya.

Byakunze kugaragara ko iyo umuntu akuzi neza, akamenya amavuko yawe, amabyiruka akaba atagushidikanyaho, kenshi ishusho yawe yiremyemo, biramugora kugira ngo ayihindure, kabone n’ iyo haboneka abavuguruza cyangwa abagaragaza indi sura. Igikunze kubanguka ni ukugira ati: “ Keretse niba uwo muvuga ari undi, naho niba uwo muvuga ari uwo niyiziye, muragokera ubusa”; erega maye impaka zikaba iza ngo turwane. Nyamara ni ukwibeshya cyane kuko umuntu ni muremure, asumba uko tumubona, twamubonye cyangwa se tumwiyumvisha, ari yo mpamvu iyo akoze ibinyuranye n’ibyo tumuziho, dutangara cyangwa se ibivugwa ntibigire isomo bidusigira.

Ibi ni byo byashyitse kuri Yezu w’i Nazereti, Umwana w’IMANA wigize umuntu ngo aducungure ingoyi z’urupfu n’icyaha. Ni uko ubwo yigishaga, bamwe mu bari barumvise bamuvuga bati: “Ni ukuri uyu ni we Muhanuzi twari dutegereje”, abandi bati: “Ni Kristu” ari byo kuvuga Umukiza. Ariko hari n’abandi Bari aho bamuteze amatwi bigize ba Nyiranzibyose, batangira kwigiza nkana aho kumva ubutumwa abaha batangira kwiga inkomoko ye, bagashima inyigisho ze ariko bati…Oya se kandi Kristu ntabwo yava mu Galileya, ahubwo uko byahanuwe kandi bakabisoma mu Byanditswe Bitagatifu, agomba guturuka ku musozi wa Betelehemu aho Umwami Dawudi avuka. Ntibigeze bakurikirana ngo bamenye ko Yezu yavukiye Betelehemu, ibyo kwigira nyirandabizi byabahumye amaso bishyiramo ko yavukiye i Nazareti kuko ari ho yakuriye. Ariko babivuze ukuri ngo ntawumva nabi nk’udashaka kumva, kubera imitwe ifite ibitekerezo byo kumva ibintu byose babizi, inyigisho ya Yezu irabakora ahantu ariko kuko badashaka kumva, bakigumira mu bitekerezo byabo by’umwijima, bityo bakaba aka wa mugani twavuze hejuru ko Nyirandakuzi mudatahana ubukwe, ari byo kuvuga uko yakwishyizemo ahora akubona muri iyo shusho cyangwa se ngo ubwo uwigisha amuzi ibyo avuga nta reme bishobora kugira ngo keretse uvuye i Kantarange ngo uwo ni we wibitseho ukuri n’urumuri. Kubera ko uwo mutego ufata abantu benshi, ni ngombwa kwemera ko ibyo tuzi ari bigase kandi tukigiramo ubushishozi, kuko ukuri si umwihariko wa bamwe. Ukuri guhora ari ukuri uwagutangaza wese.

Koko burya rero, babivuze neza ko ushaka gucengera amabanga y’Imana abanza kwiga guca bugufi. Ibyo biruzuzwa n’ uko Abatware b’Abaherezabitambo n’Abafarizayi bohereje abagaragu babo ngo bagende bafate Yezu kandi baze bamuzanye. Nyamara bageze aho yigishirizaga, bamuteze yombi basanga babera batarigeze bumva umuntu uvuga nka Yezu. Inyigisho yatangaga yarabacengeye, irabanyura bahitamo kugaruka bakabwira ababatumye ukuri biboneye kandi biyumviye bitari amabwire:“Nta muntu twigeze twumva avuga nk’uyu muntu”. Aba bagaragu babaye Intwari cyane, nyuma yo kumva Yezu, inyigisho ye ikabakora ku mutima bafashe icyemezo cya kigabo, biyemeza gusuzugura amabwiriza n’amategeko bari bahawe n’ababakuriye basanga nta mpamvu n’ imwe yo gufata Yezu no kumubuza kwibwirira abantu ibyari byanyuze umutima wabo.

Mu kunangira umutima no gutsimbarara ku bitekerezo byabo, Abafarizayi n’abo batware bandi, bigiramo ubwikuze n’ubwirasi ngo abemera Yezu bose ni injiji. Bigaragazwa n’amagambo Abafarizayi babwira abagaragu bati : “Hari n’umwe mu bategesti cyangwa se mu Bafarizayi wamwemeye? Si rubanda ruriya rutazi amategeko? Ni ibivume”. Nyamara ntabapfira gushira muri bo uwitwa Nikodemu arabakosora ntawe ahutaje abibutsa ko Amategeko yabo ateganya kumva umuntu mbere yo kumucira urubanza. Abivuga muri aya magambo ati : “Harya amategeko yacu apfa gucira umuntu urubanza, batabanje kumwumva ngo bamenye icyo yakoze? Erega maye n’ ubwo bashatse gucisha bugufi Nikodemu bamwereka ko nta Muhanuzi ukomoka mu Galileya, ingingo yabibukije yabazibye akanwa buri wese yihutira gusubira iwe. Ni uko abibwiraga ko bagomba gutsinda igiti kigitoshye, bakagitsemba mu gihugu cy’abazima, izina rye ntirizongere kuvugwa ukundi birangira Imana yihesheje ikuzo kuko Umugaragu wayo yayiringiye ati: “ Mana ni wowe nashinze akarengane kanjye” kuko “Uhoraho ari we buhungiro bwanjye”.

Bavandimwe muri iki gihe cy’igisibo, dusabe ingabire yo kutihugiraho, ahubwo duhugukire gutega amatwi Ijambo ry’Imana, turangwe n’ubushishozi bwuje ubutwari butagendera ku mabwire, amarangamutima yo kutagira uwo turenganyiriza ubusa.

Yezu Jambo wigize umuntu natubera urumuri kandi aturinde kumushakira aho atari.

Padiri Anselme MUSAFIRI

Vic-Espanya

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho