Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 13 gisanzwe, umwaka B
Bakristu bavandimwe Yezu Kristu akuzwe,
Iki kigereranyo Yezu aduhaye mu Ivanjili y’uyu munsi ko ntawe utera igitambaro gishya ku mwenda ushaje, kiradufasha kuzirikana ku mibereho yacu ya gikristu. Mu myaka mikeya ishize, umuntu yahuraga kenshi n’abantu bambaye imyenda iteyeho ibiraka. Byari ibisanzwe gusanisha umwambaro bawuteraho ikiraka. Kwambara umwenda nk’uwo ariko nta murimbo warimo ahubwo byari amaburakindi. Gusa kuri ubu si henshi bigikorwa akaba ari na yo mpamvu hari bamwe byagora kumva iki kigereranyo. Ni kimwe kandi n’ikindi kigereranyo kijyanye n’iki twumva mu ivanjili y’uyu munsi ko ntawe ushyira divayi nshya mu masaho ashaje. Yezu ntagamije kwigisha abantu bo mu gihe cye uko bakwiye gusana imyenda ishaje cyangwa uko bakwiye kwenga Divayi ahubwo ibyo avuze natwe biratureba. Mbere na mbere yabwiraga abafarizayi n’abigishwa ba Yohani bibazaga impamvu abigishwa ba Yezu bo badasiba kurya. Gusiba kurya kimwe n’indi migenzo si bibi ubwabyo, ariko Yezu yabinengeye ko abenshi babikoraga ku bw’itegeko ariko ntibibabuze kuba kure y’Imana no kwigumira mu byaha.
Tubihuje n’imibereho yacu ya buri munsi, twagereranya uwo mwambaro ushaje cyangwa se ayo masaho ashaje n’imibereho ya muntu wokamwe n’icyaha wiberaho nk’utaramenye Imana, agakora ibibi byose ntacyo yikanga. Nk’uko kandi Pawulo Mutagatifu abisobanura, abo ni abatagira isoni bakiroha mu busambanyi, bakabaho mu kinyoma, n’abarengwa n’uburakari bikabaviramo gucumura, ni ababaho mu bujura n’uburiganya, n’ayandi mabi yose aho ava akagera (Reba Ef 4,17-23). Kubagarira yose rero, umuntu akaramba muri iyo mibereho hanyuma ariko ku izina akitwa uwa Kristu, agahabwa amasakaramentu, ni byo Yezu agereranya no gutera ikiremo gishya ku mwenda ushaje. Ntibikwiye ko uwa Kristu akomeza kwambara umwambaro watanyagujwe n’ibyaha, hanyuma akawuremekanyaho ibiraka by’umwambaro mushya wera w’ubutorwe twambitswe igihe tubatizwa.
Bavandimwe, ibyo ntibikwiye rwose ´´ahubwo nimuvugurure imitima yanyu n’ibitekerezo byanyu, muhinduke umuntu mushya waremwe uko Imana ibishaka mu budakemwa no mu butungane nyakuri´´ (Ef 4,23).
N’ubwo icyaha kidukurura kenshi, nta nyungu n’imwe umuntu agikuramo ahubwo amaherezo gitesha agaciro ndetse ingaruka zacyo zigasenya umubiri na Roho. Nimucyo rero bavandimwe twemerere Nyagasani yongere adutake ubwiza n’uburanga mu maso ye. Nk’uko Uhoraho yahaye umuryango we Israheli kongera kubura umutwe, akawusubiza ubutware, agaha umuryango we gutunga no gutunganirwa, tumukingurire umutima ntaho tumukinze, tumwemerere adusukure rwose, nta kabuza ko tuzaronka umunezero dushakashaka iteka. Amen.
Padiri Yozefu Uwitonze