“Ntabwo uri kure y’Ingoma y’Imana”

Inyigisho yo ku wa kane  w’icya 9 A, Imbang., 04/06/2020

Uwa 4 Nyuma ya Pentekosisti: Yezu Kirisitu Umusaseridoti w’ikirenga uhoraho. 

AMASOMO:2Tim 2, 8-15; Zab:25 (24),4-5ab, 8-9, 10.14; Mk12, 28b-34.

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!

Nyuma y’iminsi mirongo ine y’igisibo cyaduteguriraga Pasika ntagatifu ya Nyagasani na nyuma y’iminsi mirongo itanu y’igihe cya Pasika, twasubiye mu gihe gisanzwe cy’umwaka wa liturujiya aho dukomeza kuzirikana tuyobowe na Roho wa Nyagasani ku ibango rikomeye ry’urukundo rw’Imana ripfunditse mu iyobera rya Pasika.

Ijambo ry’Imana ni ryo rituyobora muri urwo rugendo  nk’abakristu. Iryo tuzirikana uyu munsi riragaruka mu buryo butaziguye ku mukiro abemera tuzigamiwe muri Kristu: INGOMA Y’IMANA.

Mariko umwanditsi w’Ivanjili aratwereka umwigishamategeko ugana Yezu akamubaza itegeko riruta ayandi. N’ubwo aba bigishamategeko n’abafarizayi hari igihe tubaha isura mbi y’abaganaga Nyagasani bashaka kumwinja no kumugusha mu mutego, byaranashobokaga ko hari n’abashoboraga kugana Yezu babibwirijwe na Roho Mutagatifu bifuza gusobanukirwa kurushaho. Aha twavuga nk’urugero rwa Nikodemu wamusanze rwihishwa mu ijoro (Yoh 3,1- 21).

Uyu mwigishamategeko twumva na we ndamufata muri urwo rwego. Uyu munsi iyo tuvuze amategeko y’Imana duhita twiyumvira ariya icumi gusa mu gihe ku muyahudi yumvaga magana atandatu na cumi na atatu (613); harimo 365 abuza (avuga ibizira) na 228 ategeka (avuga ibigomba gukorwa).

Kubasha kumenya iriruta ayandi byashoboraga kugorana. Ibisobanuro yahawe na Yezu byaramunyuze kandi bimukora ku mutima maze ahita ahamya ukwemera kwe ubwo yagiraga ati: “NI KOKO MWIGISHA…” mu yandi magambo ni nk’aho yagize ati: “ndemera koko ko…”. Yezu na we ati: “NTABWO URI KURE Y’INGOMA Y’IMANA”.

Bavandimwe muri Kristu, nta gushidikanyaka ko twese tutifuza kuba kure y’ingoma y’Imana. Twese turifuza kuzayituramo. Dushimire Imana iyituzigamiye kandi itaraduhishe inzira yo kuyitaha ariko kandi tuyisabe n’ingabire y’ukwemera n’urukundo izabidushoboza.

Pahulo Mutagatifu mu isomo rya mbere yagize ati: “Dore ijambo rikwiye kwizerwa, nidupfana na We tuzabaho hamwe na We, nituba intwari hamwe na We tuzima ingoma hamwe na We…”.

Urugamba duhamagarirwa kurwana nk’abakristu hamwe na Kristu ni urugamba rw’urukundo. Mbere na mbere tukimika Imana imwe rukumbi, tukirinda kuyibangikanya n’ikindi icyo ari cyo cyose tukayikunda kuruta byose kugeza n’aho twakwemera guhara ubuzima bwacu kubera Imana twemera.

Nyamara nk’uko Yohani Mutagatifu abivuga nta wavuga ko akunda Imana atareba kandi adakunda umuvandimwe we abonesha amaso. Urwo rukundo rwacu rugomba no kugaragaririra mu mibanire yacu n’abavandimwe bacu, tukabakunda nk’uko twikunda.

Turi mu gihe kigoye aho usanga abantu bihugiyeho cyane, bafite ubwikunde bukomeye, aho imitungo n’amarangamutima byabereye benshi ibigirwamana, aho ubuvandimwe butakivugwa. Umukristu ni uzabasha kugenda mu cyerekezo kinyuranye n’igisanzwe akaba umuhamya w’ibyo yemera yigana ingiro n’ingendo bya Kristu ahamagarirwa kubera umuhamya, agapfana na We, agatsindana na We bityo akazimana ingoma na We.

Dusabe Nyagasani ingabire y’urukundo rushyitse kugira ngo tubashe gutsinda imitego ya sekibi uturemera ibigirwamana kandi akaduhunza ubuvandimwe.

Bikira Mariya Umwamikazi w’intumwa adusabire!

Padiri Oswald SIBOMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho