Inyigisho yo ku cyumweru cya 33 gisanzwe, C, 2013
Ku ya 17 Ugushyingo 2013 – Yateguwe na Padiri Charles HAKORIMANA
Ntako bisa nko kumva ufite ububasha akubwira ko ntacyo uzaba. “Agasatsi “, akantu gato ku mu biri wacu nako kararinze. Nta mpamvu yo kugira ubwoba nitwizera udutuma. Akenshi “ iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye“ nitureke ayadusamire ni we uzi gusama. Ibitotezo twahura nabyo sitwe twabibonera ibisubizo n’ubwenge bwacu cyangwa n’imibare yacu rimwe na rimwe ijyana mu cyerekezo cy’imivumba ya hano ku isi.
Kwitegura neza ni ugutunganya ibyo dushinzwe
“Ntagasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba”.
Ku rubuga rw’Ingoro y’i Yeruzalemu Yezu ahanuye iby’isenywa ry’uwo mujyi ndetse n’iry’Ingoro ryabaye mu mwaka wa 70. Mu gusubiza ikibazo bamubajije bitwereka ko ibyo avuga bireba cyane cyane umunsi w’imperuka uzabanzirizwa n’abahanurabinyoama biyitiranya n’Umukiza, ibimenyetso bikomeye ku isi no mu mibereho y’abantu hanyuma n’itotezwa rikomeye ry’abakristu.
Ntawavuga ko ibyo bimenyetso bidateye ubwoba ariko arangiza aduhumuriza , atwereka ububasha bwe buhanitse “ Nyamara mumenye ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba“ Lk 21,18. Gusa mu bwiyumanganye niho tuzavana imbaraga zo kurokora ubuzima bwacu.
Abigishabinyoma baziyitiranya n’Umukiza ntitwibwire ko ari abantu gusa hari n’imitekerereze , irwanya Kristu, irwanya ubukristu ishobora gucengera buhoro buhoro mu Ivanjili ya Kristu. Tukaba twaba abahamya b’abarwanya Kristu twibwira ko turi abahamya ba Kristu. Aha bigasaba ubushishozi no kubakira ku mvugo n’ubuhanga Yezu aduha.
Ubwiyumangaye ni iki?
Kwiyumanganya bivuga gutsinda imivumba ntitujegajeze. Hari imivumba iturimo (passions) – iyo niyo mibi cyane-, hakaba n’imivumba ituruka hanze: abantu banyuranye bashaka gutembagaza Kiliziya.
Iyo mivumba yose itera ubwoba cyane cyane ituruka hanze . Iyo utwaye ubato hakaza umuvumba ukora ibishoboka byose ngo utarohama. Hari igihe rero twibagirwa amagambo ya Yezu :“ ntagasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba“, tugashaka guhangana n’iyo mivumba twebwe ubwacu, tukerekeza mu cyerekezo cyayo ngo itagira icyo idutwara, bityo tukajya aho imivumba itwerekeje aho kujya aho Yezu ashaka ko twerekeza kubera ubwoba. Ntumbaze inkombe twakomokeraho. Abagenze mu bwato bazi ubwoba imivumba ( imiraba) itera byasaba ubutwaricyangwa kwiyumanganya ngo utagira ubwoba.
“Ntagasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba”.
Ntako bisa nko kumva ufite ububasha akubwira ko ntacyo uzaba. “Agasatsi “, akantu gato ku mu biri wacu nako kararinze. Nta mpamvu yo kugira ubwoba nitwizera udutuma. Akenshi “ iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye“ nitureke ayadusamire ni we uzi gusama. Ibitotezo twahura nabyo sitwe twabibonera ibisubizo n’ubwenge bwacu cyangwa n’imibare yacu rimwe na rimwe ijyana mu cyerekezo cy’imivumba. Dushobora kwishakaho imbaraga tugakoresha n’ubwenge bwacu bwose tukubaka urukuta rwo kwirinda ariko ibyo ni iby’abantu, niturangamire ufite ububasha kandi watwijeje ko azaturenge : “Muzirinde guhagarika umutima mwibaza uko muziregura, kuko ubwanjye nzabaha imvugo n’ubuhanga abanzi banyu batazashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza“ (Lk 21, 14-15).
Twitegure dute ihindukira rya Nyagasani?
Kwitegura neza ni ugutunganya ibyo dushinzwe. Hari uwakwibwira ko kuba mu by’Imana ari ukwikingirana mu Kiliziya akibagirwa izindi nshingano dufite kuri iyi si.Kwitegura si uguhora mu masengesho igihe cyose, kuva mu gitondo kugera ku mugoroba, ijoro tukarikesha, twirengagije izindi nshingano dufite. Byatuma tuba umuzigo ku bandi kuko dukenera kurya no kwita ku mibiri yacu. “ Niba hari udashaka gukora, ajye areka no kurya !” (2 Tes 3,10). Umuhamagaro wa muntu muri rusange ni uguhindura isi ikaba nziza “ Nimwororoke, mugwire , mukwire isi yose, muyitegeke.” (Intg 1,28). Abanyatesaloniki bagize igishuko cyo gushaka gutegereza bibagiwe inshingano yo gukora nibyo Pawulo ababujije. Gutegereza neza ni ukuba abo tugomba kubabo, twuzuza inshingano zacu, tukareba niba ibyo turimo Yezu abidusanzemo yatumenya.
Padiri Charles HAKORIMANA