Inyigisho yo ku Cyumweru cya 23 gisanzwe, Umwaka A
Ku ya 07 Nzeli 2014
Amasomo matagatifu: 1. Ez33, 7-9 &Za 94(95), 1-2, 6-7b, 7d-8ª .9 2. Rm13, 8-10 3. Mt18, 15-20
Bavandimwe, mu isomo rya mbere turazirikana uburyo umuhanuzi Ezekiyeli yashyiriweho gucungira no kureberera Umuryango w’Imana. Agomba kureba neza, akamenya ibyonnyi byugarije Umuryango, ari ibiri imbere muri wo, ari n’ibituruka hanze. Agomba guhora awuburira, akawufasha kwirinda no gukumira ikibi. Ibi arabyitangira wese agira ngo hatagira upfa azize kutamenya, kutagirwa inama no kutaburirwa. Uhoraho ubwe ni we wamwihereye ubu butumwa: “Nawe rero, mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuburira umuryango wa Israheli” (Ez33, 7). Umuhanuzi agomba kwirinda gukabya, gupfobya cyangwa kwirengagiza nkana ubutumwa Imana ubwayo yitangiye. Agomba kubutanga uko bwakabaye: Igihe cyose uzaba wumvise ijambo rivuye mu kanwa kanjye, ujye ubaburira mu kigwi cyanjye (Ez33, 7). Ibi biragaragaza rwose ko abashumba bacu bagomba kuvugira Imana, bakavuga Imana, bakavuga mu izina ryayo nk’aho ari yo ubwayo yakwivugiye. Pawulo yagiraga ati: ubu duhagarariye Kristu nk’aho ari Imana ubwayo yabashishikaje muri twe, ngaho rero turabinginze mu izina rya Kristu. Uwumvira ubutumwa bwiza agezwaho n’abagaragu ba Kristu ni Kristu ubwe aba yumviye kandi aba arokoye ubuzima bwe, ubuhinyura ni Kristu aba ahinyuye kandi ni we uba wiyishe (Reba Mt18, 17 na Igitabo cy’Umukristu indirimbo N2).
Umuhanuzi nyawe ntiyivuga ibigwi, avuga Imana kandi agatanga Imana
Ikindi kandi umuhanuzi nyawe ntiyikura mu mubare w’abakeneye gucungurwa. Njya ntangazwa n’abantu bajya kurarika abandi ngo baze bakizwe, bakitwara nk’abagezeyo cyangwa nk’abaturutse mu gihugu cy’abatagatifu baje gusura abanyabyaha bapfiriye iyo! Ibi si byo! Umuhanuzi ntiyigisha ibigwi bye! Ntiyigisha ibyo yashoboye cyangwa yigomwe cyangwa yihannye cyangwa yaretse! Ibi n’aho atabisakuza, iyo yahuye na Kristu koko, birigaragaza kandi akaba ari bwo bifasha benshi. Nta kugenda usakuza ngo nimumvire mu nzira njye narakijijwe! Munyitondere, ntimubwire ibipfuye amaso kuko njye nakijijwe! Ibi bishobora kugeza umuntu ku bwirasi no kwikuza! Aha tubyumve neza: si amagambo y’umuhanuzi ahindura imitima y’abandi. Ni Roho w’Imana wihindurira abe, mu gihe runaka ku rugero rw’uko bamukinguriye imitima yabo akayihindura mishya. Umuhanuzi we asabwa gutumikira Imana kandi nawe akihatira kuyobora ubuzima bwe mu gushaka kw’Imana. Agomba kureka Imana ikamwigarurira. Umuhanuzi ni nka Yohani Batisita wahamyaga ko we ari ijwi (écho, la voix), ko Jambo w’ukuri ari Yezu Kristu Ntama w’Imana ukiza ibyaha bya muntu akatugira abana b’Imana. Mbese Imana niyo yivugira, ikiyigishiriza, igahwitura abayo maze “bikomonganira”-bikirangira- mu bashumba ba Kiliziya no mu babatijwe bose, bikabona kugera ku muryango w’Imana wose no ku muntu ku giti cye. Ntitugasimbure Imana twivuga ibigwi.
Twese ababatijwe twagizwe abahanuzi muri Kiliziya
Ivanjili ya none (Mt18, 15-20), iratwereka twese ababatijwe ko twagizwe abahanuzi. Tugomba twese kuvuga Imana yatwihishuriye muri Yezu Kristu kandi tukanagira abandi inama nziza mu izina ryayo. Yezu Kristu aratwereka agaciro rudasumbwa ka Kiliziya mu kugarura mu nzira nziza abacumuye.
Bitewe n’urukundo rwa Kristu ruduharanya, umuvandimwe ntagapfire mu cyaha turebera. Umukristu ahamagariwe gukosora ibyo Gahini yishe igihe yihakanye umuvandimwe we Abeli. Uri umurinzi w’uwo mubana, mukorana, muturanye (Soma Intg4, 9). Si ku busa Imana yaguhaye kuvukira i bunaka, mu gihe runaka, ugaturana na ba kanaka, ukabana na ba kanaka…si impanuka! Turamenye ntitukajye tubikerensa. Byose Imana yabiteguye kubera twe no kugira ngo dukire kandi dukize. Ni umuhamagaro w’Imana. Imana yarabaguhaye ngo ubabere ikimenyenso cyo kurokoka. Uri umurinzi wabo. Ntibagapfire mu butindi bw’icyaha kandi uri umukristu wabonye ubuzima bw’ukuri kwa Bugingo budashira Yezu Kristu. Na we rwose wikwisuzugura uri Umwogezabutumwa. Tangira ubu: ntugategereze kuba Padri, Musenyeri cyangwa Papa, umubikira se cyangwa undi wihaye Imana. Niba warabatijwe wahawe iyo ngabire yo kuburira abantu, ukabacuza Nyakibi, ukabimikamo Yezu Kristu Umwana w’Imana nzima.
Intwaro za ngombwa…
Yezu aradusaba urukundo kandi aranaruduha kugira ngo tubone kwegera abandi tubagira inama. Urukundo, ibanga n’ubwiyoroshye ni intwaro za ngombwa mu gukosora uwacumuye. Indi ntwaro, ni ukumufata nk’umuvandimwe mbere yo kumwegera wamufashe nk’ibandi, umugome, umunyabyaha cyangwa se ruharwa. Icyo uharanira ni ukwimika no kuramira ubuntu bwe, ubumuntu n’ubuvandimwe. Nta kuba nka wa musirikari witiranya icyaha n’umunyacyaha; yarasa, agahitana umuntu agira ngo yarashe icyaha! Ni ngomba kuri twe abakristu guhitana icyaha, uwagikoze-umuvandimwe-akarokoka. Ibi ndabivugira ko hari ubwo abavandimwe bajya kugira inama uwacumuye, bakamutera ibibazo n’ibikomere byinshi kuruta ibyo yashyizwemo n’icyaha. Iyo urangiza ibiruta ibyo wari gukiza, ikiruta ni ukurorera akaguma uko yari ari!
Muri Kiliziya kugirana inama, guhanana no gukosorana bisaba ubudacogora, kwiyumanaganya no kugira ibanga. Nta gutaranga no kwanika umunyabyaha. Yezu ntiyigeze agirana ibibazo n’abanyabyaha babyemera. Yagiranaga ibibazo n’abibwira ko bafite ubuzima kandi barapfuye bahagaze! Dusabe umutima ukunda kandi wiyoroshya nk’uwa Yezu. Yiyemeje kurengera abanyabyaha –twebwe- “adukingira ikibaba” kandi azi amabi yacu, ntiyadutamaza agira ngo tumugarukire twiyambaze kandi twamamaze impuhwe ze.
Turi abaganga ba roho: twemere kuzuzanya no gutanga “transfert” tugamije gukiza
Yezu aratugira inama ko niba umuvandimwe umugiriye inama ntakumve, ubyongorere undi muntu umwe wizeye kandi wa wundi yibonamo. Hano Yezu aratwereka agaciro k’imiryango ya Agisiyo Gatolika n’andi makoraniro y’abasenga. Koko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu byiza aba ahari. Barasenga, bakagirana inama, bagahanana bigakunda. Twese ababatijwe Yezu yatugize abaganga. Umuganga burya ntavura indwara zose! Hari izirenga ubushobozi bwe, bigatumwa yohereza umurwayi kuri mugenzi we (transfert )! Ariko akora idosiye akagaragaza icyo yamukoreye, imiti yamuhaye, n’aho yagarukiye. Yezu ati “natakumva, uzashake umuntu umwe cyangwa babiri….Niyanga kumva abo abo ngabo, ubibwire ikoraniro” (Mt18, 16-17). Iyo bigeze ku ikoraniro ryose, abaganga ba roho bamuhuriraho bagashyira hamwe ubumenyi, ukwemera, ukwizera n’urukundo bagashakira umuvandimwe umuti wamukiza.
Yezu aremeza ko Indwara idakiriye muri Kiliziya-mu ikoraniro- nta handi yakirira! Niba idakize, biba byaturunze ku murwayi wafunze umutwe n’umutima, akanga imiti! Yezu ati “niyanga kumva ikoraniro, abe akubereye nk’umunyamahanga n’umusoresha. Ndababwira ukuri: ibyo muzaba mwaboshye mu nsi byose, bizabohwa no mu ijuru; n’ibyo muzaba mwabohoye mu nsi bizabohorwa no mu ijuru” (Mt18, 17-18). Ibi bivuze ko Kiliziya nta we iboha, nta we ica, nta we yirukana, nta we iheeza, umuntu ni we wiboha, ni we wibuza ubugingo bw’iteka.
Twanzure dushimangira ko muri Kiliziya turi abavandimwe. Buri wese nabere undi umurinzi, amurinde icyaha n’urupfu rwacyo, amugeze kuri Yezu Kristu. Tuzirikane ko nta kwibeshya ngo twaba abatagatifu twahunze Kiliziya. Hari abibeshya ko bashobora kuba beza basengeye iwabo mu ngo, ibya Kiliziya ntibabikozwe! Yezu yagennye ko Umuryango-Kiliziya-uba urubuga rudasumbwa tuboneramo umukiro n’ubuzima bwuzuye bw’Imana. Ni muri Kiliziya duhamirizamo ko turi abavandimwe n’abasangira-ngendo Kristu abereye umutwe. Muri Kiziya niho Yezu atuye mu bavandimwe bahura barenze umwe bagasengera hamwe, bagasaba Data icyo bashaka. Data agaba byose no kuri bose abinyujije muri Kiliziya. Byongeye muri Kiliziya basangira byose mu izina rya Yezu Kristu, akaba ari no muri yo bahabwa ubutumwa bwo kunga no kurokora bagenzi babo baguye mu cyaha. Turamenye nitwumva ijwi ry’Imana rivugira muri Kiliziya, ntidukomeze kunangira imitima yacu.
Bikira Mariya adufashe kumva no kumvira Kiliziya ya Kristu n’abayo idutumaho.
Padiri Théophile NIYONSENGA
NIMWAKIRE UBUTUMIRE: KIBEHO-PARIS 2014 – “Marie au pied de la Croix” (kanda aha)