INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 20 MU BYUMWERU BISANZWE BY’UMWAKA A/ KU WA 16 KANAMA 2020
Imana Nyirubuntu ntawe iheza ku mukiro wayo
Iz 56,1.6.7; Zab 67 (66), 2-3, 5, 7-8; Rom11,13-15.29-32; Mt 15,21-28
Kristu Yezu akuzwe!Bavandimwe, Yezu Kristu watsinze urupfu akazukira kudukiza nakomeze abone icyicaro ndasimburwa mu buzima bwacu twe abamwemeye kandi bamuyobotse. Nyamara n’ubwo twe twagize amahirwe yo kumenya umukiro atanga, tuzirikane ko ntawabasha kuwiharira cyangwa kuwukumira ngo utagera ku bandi. Birakwiye kwibuka ko kuba twararonkeye umukiro mu maraso ya Kristu, kuba turi abakristu, bitatugira abantu b’ibitangaza. Twagiriwe Ubuntu, ariko hari n’abandi babugiriwe n’abazabugirirwa binyuze mu zindi nzira zinanyuranye n’izo twamenyemo Imana. Hari abashobora kugira ubutoni ku Mana, yewe bakaba abantu b’ukwemera kutajorwa nyamara badasenga nkatwe, batemera nkatwe, nta masakramentu bahabwa, n’ibindi nk’ibyo. Imana ihora yizigamiye ibanga ryo gukiza abantu bayo.
1.N’abanyamahanga Imana hari icyo ibazigamiye
Abanyamahanga ntibahejwe ku mukiro n’ubuntu by’Imana bidahwema kwigaragaza. Mu myumvire y’abakurambere bacu b’abayahudi mu nzira y’ukwemera, bumvaga basa n’abagenerwamurage ku masezerano y’Imana yose aho ava akagera ku buryo abanyamahanga ntaho bari guhera bavungurirwaho. Nyamara umuhanuzi Izayi aributsa ko ntawakumira umukiro w’Imana cyangwa se ngo atangazwe n’uko wasesekaye ku bandi. Umuhanuzi aremeza ko abanyamahanga bizirika kuri Uhoraho, bakarangwa n’ubutungane na bo bazagira uruhare ku byishimo Uhoraho atanga, na bo bakazagira umwanya mu ngoro ye. Ese aho tuzirikana ko umuntu udasangiye ukwemera natwe, ufite uko abanye n’Imana ariko wenda twe tutabizi, wasanga aturusha ubutoni kuri yo kandi nyamara twe tutarigeze ducogora kwitwa abakristu no guterwa ishema na byo? Twibuke ko umuntu ashobora kumenya uko abanye n’Imana, ariko uko abandi babanye na yo ntitwapfa kubimenya, ni ibanga ry’Imana n’abantu bayo. Ndatekereza kuri bimwe byagiye bica intege ukwemera mu binyejana byashize, intambra n’amakimbirane bishingiye ku myemerere. Bamwe bakumva ari bo bari kumwe n’Imana kurusha abandi maze byajya kuba umwaku utumva ibintu kimwe na bo ntibamubonemo ukuri namba, ndetse bikajyana n’uguhangana gukaze kwaherekezwaga no gutesha agaciro ukwemera. Koko rero ufite ukwemera nyako ntarwana, ntahangana, ntahemuka, icyakora iyo ubuhemu bumugwiririye yigarura bwangu akigorora n’Imana n’abo yahemukiye. Na n’uyu munsi abadasenga, abemera Imana ariko batari abakristu, abaporotestanti, abo mu madini ari kugenda avuka muri ibi bihe natwe abakristu gatolika, muzitegereze ukuntu tuba dusa n’abasuzugurana, nk’aho hari abashyikiriye Imana kurusha abandi. Na n’uyu munsi ubumwe bw’abemera (oeucumenisme) buracyatugora kuko tutarabasha kumva ko n’undi yabana n’Imana mu buryo butari nk’ubwacu.
2.Yezu Kristu byose yaje kubishyira mu mucyo
Yezu Kristu yaje kutwereka uko umukiro w’Imana uteye no kudufasha kuva mu rujijo rutuma tuwitiranya n’ibitari wo. Ikiganiro cya Yezu n’umukanahanikazi kiratangaje cyane. Yezu Kristu azi ibyo akora ariko nyamara ku ikubitiro asubiza uwo munyamahanga nk’uko abayahudi bakamushubije. Ati: ‘‘Nta handi noherejwe hatari mu ntama zazimiye za Israheli’’. Ni byo koko Yezu yagombaga gutangariza ingoma y’Imana abayisiraheli abanyamahanga bakazaboneraho nyuma. Nyamara umutima wa Yezu wari ushishikajwe n’abayisiraheli ngo barokoke, ni na wo yari afitiye abanyamahanga. Mu gutakamba kutaretsa k’uwo mugore w’umunyamahanga wari ubabajwe cyane n’umukobwa we washegeshwe na roho mbi, imyitwarire ye, iy’intumwa za Yezu ndetse n’iya Yezu ubwe tuyisanga mu buzima bwa buri munsi.
Hari abantu bazi gutakambira Imana bashikamye, bisabira cyangwa basabira abandi, bakabikorana umuhate bayobowe n’ukwemera n’igihe Imana itarabasubiza, ibanyuza hirya no hino ntibacike intege. Abo ni abazi ko uguhabwa ibyo basabye, mbere na mbere bidakomoka ku muhate wabo n’ubwo na wo ari ngombwa, ko ahubwo bikomoka ku gushaka kw’Imana. Iyo ugutakamba kwacu guhuye n’ugushaka kw’Imana ni bwo tugira icyo turonka. Uriya mugore ni urugero rw’abo ngabo. Ese nawe waba uri muri abo? Uriya mugore yari umunyamahanga. Wasanga abo bagwiriye mu bo tudahurira mu misa y’icyumweru, bibereye muri ya madini tutazi n’uko yitwa dore ko no muri iyi minsi yagwiriye cyane. Ntitukabasuzugure, ahubwo twifurize buri wese gutakambira Imana ubutaretsa uko abyumva, ayobowe n’ukwemera kwe.
Hari igice cy’abantu dukeka ko bari hafi y’Imana cyane, ariko nyamara twakumva ijambo ribaturutsemo, tugasanga badashishikajwe n’umukiro w’abari bashikamye bitabariza. Abigishwa ba Yezu ntibitaye ku gutakamba k’uriya mugore w’umunyamahanga wari wibabariye, ngo bafatanye na we gutakamba, bamufashe kugera kuri Yezu bwangu. Ndetse bashishikarije Yezu kumwirukana kuko abatesha igihe. Harya abatakambira Imana bose twumva impamvu y’ugutakamba kwabo? Cyangwa twasabitswe n’ubwikunde butuma twumva ububabare ari uko butugezeho naho uburi ku bandi tukumva ari ukwigiza nkana no gukabya. Yezu yaje kudutoza urukundo rurirana n’ abarira, rubabarana na bo rukabahoza ngo nibishima rwishimane na bo.
3.Uwo ari we wese ukoze icyiza Yezu ntabura kumushima
Yezu Kristu aratangarira ukwemera k’uriya mugore kandi akakumushimira amuha n’umukiro yari yaje ashaka. Yezu ntiyaburizamo ugutakamba kuje ukwemera ngo ni uko utakamba ari umunyamahanga. Natwe twige kugira neza nka Yezu, gucisha mu kuri tuba inyangamugayo mu buzima busanzwe bwa buri munsi. Hari aho tuzabona ukuri kuba ko bitewe n’ukuvuze, igitekerezo kiba igihamye bitewe n’ugitanze, yewe imyumvire nk’iyo ikatwototera ikagera no mu masengesho, isengesho rikaba ryiza bitewe n’abarigizemo uruhare kuko dufitanye isano runaka cyangwa twifitaniye ubucuti n’umubano byihariye. Kuri Yezu rero si uko. Umugore w’umunyamahanga yaratakambye, abikorana umuhate ushingiye ku kwemera maze Yezu aramusubiza kandi mu buryo buhuye n’ibyifuzo bye. Muri ibi bihe bya Covid19, turangwe n’umutima usaba Yezu dufite ukwemera kandi twe kwireba gusa ahubwo turebe n’abandi. Abari mu duce tudasohoka, abashonje n’abazahajwe n’ubukene kubera kubura akazi, tubafashe gutakambira Imana tubigiranye ukwemera. Nitwumva bavuga ko bananiwe ntitukabe aba mbere bumva bari kudusakuza inyuma ku buryo icyaruta ari ukubacecekesha. Umutima utumva abatakamba, ni umutima mutindi, uwo Nyagasani arawuturinde. Nakomeze asingirizwe mu mibereho ya bose ari abo tuzi n’abo tutazi kandi umukiro we twifuze ko wagera kuri bose. Naharirwe ikuzo ubu n’iteka ryose. Amina.
Padiri Fraterne NAHIMANA