Ntawe ukwiye gutezuka no koroma

Ku wa 5 w’icya 3 Gisanzwe A, 27/01/2017

Amasomo: Heb 10, 32-39; Za 36, 3-6.23-24.39-40; Mk 4, 26-34

“Ntituri abantu bo gutezuka ngo bitume tworoma”

Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi, imaze iminsi iduhugurira kumenya Yezu Kirisitu uwo ari we, Umusaseridoti Nyamusaseridoti witanzeho igitambo rimwe rizima kugira ngo aducungure maze ibitambo bya kera byoye gukomeza kutuvuna kandi byo ubwabyo nta kavuro n’abasaseridoti ba kera badafite ubushobozi bwo kwirokora bo ubwabo. Uko ubusaseridoti bwa Yezu Kirisitu busobanurwa, bitera ubwuzu n’imbaraga maze abafite uruhare bose kuri ubwo busaseridoti bakagira ubwisanzure mu kumusanga no guhirimbanira kumuhesha ikuzo iteka n’ahantu hose. Bahora birinda gutanda, kohoka no koroma mu by’isi.

Si ko abantu bose bumvise Yezu Kirisitu uwo ari we ndetse n’umurimo wamuzanye muri iyi si. Ni yo mpamvu bamwe ntacyo ibye bibabwiye, ni yo mpamvu abandi bemera Kirisitu ku bwa Batisimu ariko ntibiyiteho ugasanga bagayagaya mu bibaserebeza.

Isomo rya mbere rya none rirarata cyane ibigwi by’abahebureyi bakiriye Inkuru Nziza bagashimishwa n’ubusaseridoti bwa Kirisitu bakihatira kuba abakirisitu koko. Abo bo mu ikubitiro ry’ubukirisitu barahababariye cyane kuko isi itashoboraga kubumva. Bamaze kugenda batera intambwe, bashishikarijwe gusubiza amaso inyuma no kwibuka intambara n’imibabaro banyuzemo. Bashobojwe no kubona Urumuri nyarumuri rwatumye badashidikanya na rimwe mu kuri kw’Ivanjili ya Yezu Kirisitu. Ni koko, barashungerewe, baratutswe baratotejwe…Bikomejemo ukwizera ndetse bakifatanya n’abandi bose batotezwaga. Ni uko bigenda ahantu hose hasesekaye ubusaseridoti bwa Kirisitu.

Twibuke ko no mu Rwanda ari uko byagenze: abigishwa ba mbere baratotejwe cyane, baratukwa bafatwa nk’ibicibwa ndetse bagera n’aho kwitwa inyangarwanda bivuze ko ari ubutegetsi bwa cyami bwariho, ari na rubanda, bose babafataga nk’abagambaniye igihugu mu kwemera kwakira inyigisho ngo z’abazungu. Aho yezu atangiye kwamamazwa ntihatana n’itotezwa ariko ingabire itangwa n’Urumuri rw’Ivanjili ni yo ikomeza abemera uko batotezwa akaba ari na ko bakomera. Ni ukuri, abemera Yezu bagomba guhora ari we bareberaho kugira ngo isi itabazibiranya. Niba utotezwa, niba uhemukirwa, niba upfukiranwa, komera ku wo wemeye ntazagutererana.

Ivanjili ya none yatwibukije uko Yezu yigishije mu bantu b’iwabo bakamurwanya bashaka no kumuroha. Twumvise uko yamanutse ajya Kafarinawumu agakomeza kwigisha ashize amanga ku buryo butandukanye. Abamweneraga bose barakiraga amashitani akabatumukamo, ababembe bagakira n’abaremerewe ku mutima bakoroherwa.

Ibyo twemera n’ibyo twigishwa bikomeza ukwemera, tubikomereho kugira ngo tudahora tudandamirana muri iyi si y’umwijima n’ikinyoma. Duhore dupima igihagararo cyacu muri Kirisitu tugere aho dutanga ubuhamya bwacu nk’uwandikiye Abahebureyi agira ati: “Ntituri abantu bo gutezuka ngo bitume tworoma”.

Yezu Kirisitu asingizwe. Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Angela Merisi, Yohani Mariya Muzeyi, Devota, Heneriko wa Oso, Yuliyani na Mariyo, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyrien Bizimana

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho