Ntawe utera igitambaro gishya ku mwenda ushaje

Inyigisho yo ku wa gatandatu, icyumweru cya 13 Gisanzwe, kuwa 06 Nyakanga 2019

Amasomo: Intg27, 1-5. 15.29; Zab 135 (134); Mt 9, 14-17

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Dukunze kuvuga ko Imana yandika ibigororotse ku mirongo yari igoramye. Iyi nkuru y’uburyarya bwa Rebeka ugerageza uko ashoboye ngo atware umugisha wa Ezawu awuheshe Yakobo, nkuko tubyumva mu isomo rya mbere rya none, bitera benshi kwibaza niba biri mu mugambi w’Imana.

Nyamara iyo dusomye neza Bibiliya, dusangamo n’ibindi bice bitandukanye, bitwereka ukuntu Imana inyuza umugambi wayo mu nzira tubona zisa nk’izitanoze mu maso yacu, ikoresha inzira zisuzuguritse ariko umugambi wayo ukagerwaho. Ntibikwiye kudutungura rero ko Imana mu gukomeza isezerano ryayo, mu mugambi wo gukiza abantu yifashisha buriya buriganya bwa Rebeka ngo inzira yateganyije zubahirizwe; Abrahamu-Izaki-Yakobo n’abandi kugera kuri Yezu Kristu we gasongero kiyuzuzwa ry’umugambi w’Imana wo gukiza abantu.

Imana mu mugambi wayo ishobora kwifashisha icyo tubona ko ari kibi, ariko igamije kutugeza ku cyiza, kuko ifite ubwo bubasha n’ubushobozi. Ibi kandi byakagombye kutubera impamvu y’amizero ko ibibi bitandukanye tubona mu isi, bidashobora kuburizamo umugambi mwiza Imana idufitiye, kuko Imana ishobora kubyifashisha ikatugeza ku byiza yaduteganyirije.

Ikindi iyi nkuru itwumvisha neza uko Imana ari umutegetsi utwara ibye mu bugenga bwe bwihariye. Mu kuzuza umugambi wayo ihamagara uwo ishatse, maze uyemereye ikamushoboza ibyayo. Ntiyita ku gihagararo, amavuko, indoro cyangwa imvugo…. Kuko ikora uko ishatse mu bugenga bwayo. Kuba Ezawu yaravutse ari uwa mbere sibyo bimuhesha gutorwa n’Imana ngo akomeze isezerano kuko ku Mana uwo ari we wese yavukana imbuto! Dusabwa kubyakira kuko ariko kwinjira mu mugambi w’Imana, nubwo akenshi bitugora nka bariya twumvise mu Ivanjili ya none.

Mu myumvire ya muntu kwakira ibishya biramugora, aba yifuza guhama mu byo asanganywe. Ibyo biterwa nuko akenshi ibishya bidusaba umuhate rimwe na rimwe tudasanganywe. Kubyakira rero, bigasaba kwitsinda no kurwanya ubunebwe.

Abigishwa ba Yohani bumvaga uburyo bwabo bwo gusiba kurya aribwo buboneye mu busabane n’Imana, ntibiyumvishe uburyo abigishwa ba Yezu bo badakurikira inzira nk’iyabo mu kubaha Imana basiba kurya.

Yezu mu kubasubiza ntabwo ahakana ko gusiba ari ngombwa, yewe nawe yagiye asiba kurya, ariko arerekana ko yazanye uburyo bushya bwo kubaha Imana budashingiye gusa kugusiba ahubwo bushingiye kuri We ubwe kuko ari We Nzira n’Ukuri n’Ubugingo. Ni uburyo bushya busaba n’inzira nshya.

Ubukristu ni inzira nshya y’ubuzima twazaniwe na Yezu Kristu. Yaje atuzaniye uburyo bushya bwo kumva Imana no kubana nayo, kandi azi neza ko bigoye gucengeza mu bantu ayo matwara mashya. Aratugira inama yo kurekura ibishaje tukakira ibishya: ‘ nta we utera igitambaro gishya kumwenda ushaje, kuko icyo kiremo cyakurura uwo mwenda, ukarushaho gucika.’ Hari ibyo dusabwa kurekura.

Iyo bitabaye ibyo, dushobora kwisanga mu mutego wo kwibwira ko dusenga Imana, nyamara twisengera ibyahise, twaraheze mu mateka nka cya kirondwe cyaheze ku ruhu kandi inka yarariwe kera!

Dusabirane ngo imyumvire yacu ibashe kwaguka yakire ibishya. Mu yandi magambo duhe Roho w’Imana ubwisanzure muri twe, adukoreremo kandi atwiyoborere; maze nk’umwanditsi wa Zaburi tugire tuti: “ Uhoraho menyesha inzira zawe, untoze kugenda mu tuyira twawe ” ( Zab 25,4).

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padri Emmanuel NSABANZIMA, GISAGARA/BUTARE/RWANDA.

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho