Inyigisho yo kuwa mbere w’icyumweru cya II cya Pasika, B
Kuwa 12 Mata 2021
Amasomo: Intu 4, 23-31; Zab 2, 1-3; Yh 3,7-15.
Abamamaza Yezu Kristu wapfuye akazuka ntibashobora gutsindwa
Kuva mu ntangiriro za Kiliziya, isi n’abambari bayo ntibahwemye kurwanya Kiliziya ya Yezu Kristu n’abayoboke bayo. Ariko isi n’abayo ntibashobora gutsinda. Mu isomo rya mbere, turumva Petero na Yohani ku rugamba. Bari ku rugamba rwa Yezu Kristu kandi barangajwe imbere na Yezu Kristu ubwe. Bambaye imbaraga zidatsindwa za Yezu Kristu. Petero na Yohani batumijwe imbere y’abagize inama nkuru, imbere y’abatware, imbere y’abategetsi ngo basobanure impamvu bakijije ikirema mu izina rya Yezu Kristu n’impamvu zituma bakomeza kwamamaza izina rya Yezu Kristu. Bisobanuye bashize amanga, batarya iminwa. Hari izindi mbaraga zibavugiramo. Ni byo Yezu Kristu yari yarababwiye agira ati: “Igihe rero bazabagabiza inkiko, ntimuzakurwe umutima n’ibyo muzavuga n’uburyo muzabivuga; icyo muzavuga muzakibona icyo gihe,” (Mt 10, 19); “Igihe bazaba babajyanye kubatanga, ntimuzabunze imitima mwibaza icyo muzavuga. Muzavuga ikibajemo muri uwo mwanya, kuko Atari mwe muzaba muvuga, ahubwo azaba ari Roho Mutagatifu ubavugiramo” (Mk 13, 11). Bavandimwe, Yezu ntabeshya. Ibyo yabwiye intumwa ze birasohoye. Roho Mutagatifu avugiye muri Petero na Yohani, maze abari babatumirije kubamwaza, aba ari bo bamwara.
Petero na Yohani bararekuwe. Ntibarekuwe buzuye ubwoba, ngo bagende babundabunda mu gihuru, ngo bavuge ngo ntituzongera kuvuga iryo zina. Ahubwo barekuwe buzuye imbaraga za Roho Mutagatifu, maze bajya gusangiza bagenzi babo ibyababayeho n’uburyo Roho Mutagatifu yabarwaniriye, maze bose bafatanya gusingiza Imana. Abasingiza Imana, Roho Mutagatifu arabasanga. Ni yo mpamvu bose buzuye Roho Mutagatifu.
Bavandimwe, abamamaza Yezu Kristu wapfuye akazuka, ntibashobora gutsindwa. Ni byo Yezu yabwiye Petero ati: “Noneho nkubwiye ko uri urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda” (Mt 16, 18).
Bavandimwe, twemere tube abagishwa ba Yezu Kristu. Kuba umwigishwa wa Yezu Kristu ntibigoranye, bidusaba kumwemera. Uwemera Yezu Kristu yemera no kuvuka ubwa kabiri. Ni byo Yezu Kristu abwira Nikodemu ati: “Nta muntu n’umwe ushobora kubona ingoma y’Imana, atavutse ubwa kabiri” (Yh 3, 3).
Padri Emmanuel TWAGIRAYEZU,
Paroisse Crete Congo-Nil/ Diocese ya Nyundo