Ntibihagije kurwana ku izamu, haranira no gutsinda

Inyigisho yo ku wa mbere w’Icyumweru cya XXXIII gisanzwe B

Amasomo: Hish 1,1-5ª; 2,1-5ª; Zab 1; Lk 18,35-45

Ibyahishuwe bitagatifu biduhishiye iki?

Bakristu bavandimwe, namwe mwese abashakashakana Imana umutima utaryarya, Yezu Kristu akuzwe. Muri ibi byumweru bibiri bisigaye ngo dutangire Adiventi, Kiliziya iragenda iduha kuzirikana igitabo cy’Ibyahishuwe. Ni cyo gitabo giheruka ibindi muri Bibiliya. Igitabo cy’Ibyahishuwe kirihariye: gikoresha imvugo n’ibigereranyo bitumvwa na buri wese n’ubwo muri rusange ubutumwa bwacyo bwo bwumvikana: ni igitabo kitugezaho ubutumwa bugamije kudukomeza mu kwizera kabone n’aho twanyura mu bikomeye. Kigamije kandi kutwereka ko Ntama w’Imana Yezu Kristu yatsinze kandi ko n’abamwemera amaherezo bazatsinda isi.

Urugamba rukomeye

Umutsindo wa Yezu Ntama w’Imana ukiza ibyaha by’isi ndetse n’uw’abazamukurikira, uzabanzirizwa cyangwa se uzagerwaho nyuma y’urugamba rukomeye. Urwo rugamba, turubwirwa n’iki gitabo mu bigeraranyo bisa n’ibiteye ubwoba. Ingero: igikoko nyamunini kizivumbura maze kiyogoze byinshi, imyirongi izavuga maze akamo gakwire isi yose; icyo gikoko nyamunini kizarwanya Ntama w’Imana, ari we Yezu ku buryo isi yose iziheba,,.ikuke umutima. Ikiyoka nyamunini kizanarwanya umwana na nyina kigamije gucocomera umwana ariko abamalayika bahagoboke bagitsinde kandi bakirukane. Ibikoko by’inkazi n’icyo kiyoka bizahungira ku isi maze naho habere urugamba rukaze! Ku kaburembe abenshi bazayamanika bemere rwose ko igikoko gitsinze buhenu Ntama w’Imana! Na n’ubu hari abitegereza ubugome n’ubuyobe buganje ku isi, ntibatinye kuvuga ko ak’Imana kashobotse, ko rwose bayirashe, yatsinzwe, ko niba inariho nta bubasha ikifitemo!

Wagira ngo Imana yaratsinzwe!

Ibi si umugani! Byarabaye! Kristu arimo gusambira ku Musaraba, Shitani n’abambari be bakubise agatwenge ko batsinze burundu Uwigize Umwana w’Imana. Bibwiye ko rwose basibye burundu amateka ye! Nyamara imbaraga ze n’umutsindo we byigaragaje amaze gupfa. Umwe mu bishi be yahize yamamaza ati Koko uyu ni Umwwana w’Imana. Kuva ubwo, ku bw’urupfu rwe, Kristu yahise yegeranya umuryango w’abamamaza urupfu rwe, bagahamya izuka rye, kugeza igihe azazira mu ikuzo. Izindi ngero: mu itotezwa ry’abakristu, abishi babo bibwiraga ko basibye amateka y’ubukristu, nyamara amaraso y’abahowe Imana yabaye imbuto nziza ibibwe na n’ubu ikomeza kwera izindi mbuto nyinshi z’ubutungane.

Kiliziya yagiye itotezwa, na n’ubu rugeretse! Iratukwa, iravumwa, iricwa, hari n’aho mu bihugu bitari bike yagiye icibwa umutwe hicwa abashumba bayo…, yewe, n’abapapa bagiye bicwa nyamara ikarenga igakomeza kubaho. Iyo haba ah’abantu, Kiliziya tubona ntiba ikinavugwa! Ndemeye koko ni iya Kristu! Ahubwo aho byaragaragaye ko iyo Kiliziya iri “ku ibere” n’i  Butoni ikambere muri za Leta z’ibihugu niho iba igiye kuzima! Hari benshi bagiye banyura mu bikomeye nka za genoside, intambara, iterabwoba n’ibindi byaha ndengakamere byibasira inyoko-muntu ntibatindiganye kwibaza niba Imana koko iriho cyangwa niba koko yaba ishobora byose! Nyamara mu bufindo no mu birenze ibisobanuro bya muntu, bigatinda hakazaboneka ubara inkuru (urokoka). Mu mwijima w’icyaha, Imana itangaza urumuri abantu batakekaga. Koko impuhwe z’Imana ni zo zonyine zikura muntu mu rupfu zikamushyira mu buzima.

Ntitukihebe: mu bigaragara nk’ibidashoboka, Imana ituzigamiye umutsindo

Iyo tubona ibihugu bitari bike bitora amategeko arwanya ku mugaragaro ibyo Kiliziya yemera kandi yigisha (ingero gukuramo inda, guhuhura abarembye n’abari mu zabukuru,…) ibi bijye biha Kiliziya kugaragaza umurongo wayo n’ukuri kw’Ivanjili.  Mbese ibihe turimo by’amashiraniro bitubere twe abakristu nk’ikiraka tubonye, tutagomba kwirengagiza ngo tugaragaze ukwemera kwacu.

Yohani Intumwa atubere urugero. Aho yari mu mage n’umuruho w’ubuhunzi i Patimosi yafatiyeho maze aburira za Kiliziya ndwi. Atangiriye ku ya Efezi. Iyi Kiliziya irageregeza mu kwemera. Ishimirwa mu kuba nibura ikibasha kurinda ukwemera kwayo. Yari yugarijwe n’ibyonnyi byinshi bigamije kuyivutsa ukwemera maze byose irabihinda, ibyigizayo. Gusa ntihihagije kurinda ukwemera. None se mwaba muhanganye n’ikipe, mugahugira gusa kurinda izamu ryanyu, mutagera n‘imbere ngo mushyiremo igitego?

Iyi Kiliziya ya Efezi yacogoye mu rukundo. Mbese yabaye nka wa mukristu wigeze guharara ukwemera, akitabira ibi bishimwa na bose, bikagera aho agakayuka, ibyo akora by’isengesho ntibibe bikimuha ubuzima koko buranga uwahindutse!  Umugenzo w’urukundo n’ubudacogora iyo ukayutse muri twe, dusigara dukora gusa imigenzo y’akamenyero, nyamara nta mbuto z’ubutagatifu twera. Twivugurure, mu kwemera kwacu maze Yezu Kristu watsindiye ahakomeye ku Musaraba aduhe kubyirukira gutsinda mu rukundo.

Dusabe inema twese yo guhora tugarukira Imana. Abatagatifu Abdiyasi na Magitilida badusabire.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho