Ntibikwiye ko abakwe bagira ishavu bakiri kumwe n’umukwe

Ku wa gatandatu w’icyumweru cya 13 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 06 Nyakanga 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intg 27, 1-5.15-29; 2º.Mt 9, 14-17

Ikibazo abigishwa ba Yohani Batisita bageza kuri YEZU kirakomeye. Kirebana n’umwitozo wo gusenga no gusiba kurya ari byo twita kwiyiriza. Tuzi ko mu buyoboke bwacu, uwo mwuka w’isengesho rijyanye no gusiba no kwigomwa uturonkera imbaraga zo gutsinda isi. None twumve dute ibyo YEZU yabwiye abo bantu?

Ubundi mu idini ya kiyahudi hari huzuyemo imyitozo myinshi igamije gufasha umuntu gukurikiza neza Amategeko n’amabwiriza y’idini. Ariko ibirori by’ubukwe byazaniraga imiryango ibyishimo byinshi ku buryo muri iyo minsi abantu bari bafite uburenganzira bwo kudasiba kugira ngo bishimane n’abashyingirwa. Byabaga ari ibirori byubashywe cyane ku buryo abantu muri iyo minsi babaga bemerewe kuba bashyize ku ruhande ibyo kuvuga amasengesho yategetswe.

Igisobanuro ni icyo rero: YEZU KRISTU yaje nk’UMUKWE udasanzwe atwinjiza mu birori bisumbye kure amakwe yo mu bihe byose. Ni uko rero kuba abigishwa bari kumwe na we, na bo bafite uburenganzira bwo kureka amasengesho n’ukwiyiriza. Icyo bahugiyeho kandi kirenze imigenzo yose, ni ukwishimana n’UMUKWE wabo usumba bose, YEZU KRISTU. Ingoma y’Imana yaje kubinjizamo, ni ingoma y’ibyishimo, si iyo kubabara no kwigunga.

Cyakora na none, ni ukwitonda, hari ikintu gishobora kuba kigiye gucamo kabiri ibyo byishimo by’Umukwe: agiye kubavanwamo. Ubwo ibirori bizahita bihagarara batangire kuganya no kwikuba mu kwiyiriza no guhangayika bategereje kuzongera kumubona. Nibongera kumubona bakabana na we, bya birori bavukijwe noneho ntibizagira iherezo. Ni uko biteye rero, ngiryo isomo tuvana mu ivanjili ya none. Ntituri mu bihe byo mu Isezerano rya kera, ntidukwiye gusenga no gusiba byo kuzuza amategeko gusa n’imigenzo n’imiziririzo y’idini. Ahubwo turi mu gihe dutegereje guhura n’UMUKWE usumba bose, YEZU KRISTU wa wundi wapfuye akazuka. Turi mu rugendo rwo kumusanganira. Mu gihe tugitegereje rero, ni ngombwa kwigomwa, kwiziga no kwizirika ku mabwiriza yadusigiye. Igihe kiregereje tukazishimana na We ubuziraherezo mu bwami bw’ijuru.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu batubere urugero mu nzira igana ijuru.

 

ABATAGATIFU KILIZIYA IHIMBAZA KU WA 6 NYAKANGA: Mariya Goreti, Dominika, Godeliva na Mektilda.

Mutagatifu Mariya Goreti

Uyu mwana yavukiye ahitwa Korinaldo (Corinaldo) mu ntara ya Ankona (Ancona) mu Butaliyani ku wa 16 ukwakira 1890. Yavutse ari uwa kabiri mu bana batandatu ba Luigi Goretti na Assunta Karlini. Uwo muryango yavukiyemo wari uw’abantu boroheje b’abakene. Bagize ibyago ise apfa Mariya Goreti afite imyaka icumi gusa. Byatumye nyina yibanda mu mirimo myinshi kugira ngo abone ibitunga abana yasigaranye. Ntiyigeze yibagirwa gusenga no gutoza abana be ubukristu nyakuri. Mariya Goreti ni we witaga kuri barumuna be agakora imirimo yose yo mu rugo.

Ise akiriho, umukobwa we yamubazaga kenshi na kenshi igihe ashobora kuzahabwa ukarisitiya ya mbere. Ise akamusubiza ko ibyo bizaba igihe Imana izabishakira. Ni uko rero, yujuje imyaka icumi n’ubwo yagiraga uturimo twinshi two mu rugo yishimiraga kujya mu nyigisho za buri cyumweru kuri Paruwasi. Yashimishwaga cyane n’ibintu by’Imana. Yahawe Ukarisitiya ya mbere ageze ku myaka cumi n’umwe maze muri we asezeranya YEZU kuzarinda apfa atigeze akora icyaha. Abazi uwo mwana bose bahamije ko kuva akiri gato yari yifitemo amatwara yo kugira umutima ukeye yirinda cyane cyane ibintu byamuhindanyiriza roho n’umubiri.

Mariya Goreti ari hafi kuzuza imyaka cumi n’ibiri, yahuye n’ikigeragezo gikomeye. Mu gipangu babagamo bari baturanye n’urugo rurimo umwana w’umuhungu wari umaze kugimbuka afite imyaka cumi n’umunani. Uwo mwana ngo yakundaga gusoma ibitabo birimo ibintu biganisha ku busambanyi bituma yifuza kuzasambana na Mariya Goreti yabonaga kenshi akumva amukunze byo kumurarikira. Uwo muhungu witwaga Alexanderi Sereneli yananiwe kwihangana maze agakunda kubibwira Mariya Goreti utarashoboraga kumwemerera kuko yakundaga YEZU KRISTU kuruta byose kandi ashyize imbere ubusugi bw’umutima n’umubiri akurikije urugero rwa BIKIRA MARIYA.

Italiki ya 5 Nyakanga 1902 yabaye injyanamuntu. Mu gihe Mariya Goreti yari yibereye mu rugo adoda imyenda anarera murumuna we Terza w’imyaka ibiri, Alegisanderi yaraje ashaka kumufata ku ngufu. Umwana aranga aratsemba agira ati: “Icyo ni icyaha gikomeye, sinshobora gucumura ku Mana. Aho gusambana nakwemera gupfa”. Alegisanderi yahindutse nk’igikoko maze ateragura ibyuma Mariya Goreti incuro cumi n’imwe. Umwana yitura hasi atangira gusamba. Mu gihe ise wa Alegisanderi yari hafi aho mu murima asarura imyaka hamwe na nyina wa Mariya Goreti, yumvise urusaku aza yiruka asanga umwana avirirana yenda guca.

Baguye mu kantu bihuta bamujyana mu bitaro. Uwo mwana yarababaye cyane kuko abanganga bagombye kumudoda nta kinya kuko nta cyo bari batunganyije. Umwana yihanganira ububabare burenze urugero abutura Imana Data Ushoborabyose. Babonye ko nta makiriro, bahamagara Padiri Temistoklesi Signori amuha amasakaramentu ya nyuma.

Aho yari aryamye aho, uyu mwana w’umutagatifu, ntiyigeze agaragaza umujinya no kwiheba. Yarinze apfa yikomeje kandi ababariye uwamuhemukiye. Bamubajije niba amubabariye rwose, yagize ati: “Yego”, maze yongeraho ko ashaka ko Alegisanderi bazabana muri Paradizo. Yashizemo umwuka ku italiki ya 6 Nyakanga 1902 ataha mu ijuru afite imyaka 11, amezi icyenda n’iminsi 21.

Alegisanderi Sereneli we yagumye mu munyururu imyaka 27 yose. Yasohotsemo yihutira kujya gusaba imbabazi nyina wa Mariya Goreti. Uwo mubyeyi w’umukristu yamubabariye abikuye ku mutima ndetse amuvuganira neza mu gihe hari abantu bari bakimufitiye umujinya. Nyuma Alegisanderi yagaragaje ubuzima bwo kugarukira Imana yihatira gusenga no guhongerera ibyaha bye.

Nyuma y’urupfu rwa Mariya Goreti, ubutwari bwe bwamenyekanye ku isi yose. Ibiro bya Papa bishinzwe abatagatifu byize bihagije ubuzima bwa Mariya Goreti maze ashyirwa mu rwego rw’abatagatifu ku wa 24 Kamena 1950 na Papa Piyo wa 12 ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Vatikani hari abantu basaga ibihumbi magana atanu. Hari kandi nyina wa Mariya Goreti, barumuna be babiri na musaza we umwe. Uwamwishe na we yari yitabiriye ibyo birori bitagira uko bisa. Na cyo cyabaye igitangaza dore ko Alegisanderi yari yarahindutse rwose.

Mu nyigisho ye, Papa Piyo wa 12 yarase ibigwi bya Mariya Goreti ndetse yemeza ko n’iyo adahorwa Imana atyo, abize ubuzima bwe bahamije ko uko yabagaho byari bihagije kugira ngo ashyirwe mu batagatifu ba Kiliziya.

Ubuzima bwa Mariya Goreti, nibutwigishe guhugukira uburere bw’urubyiruko. Dutangire kubatoza ubuziranenge bakivuka. Ibigwi bya Mariya Goreti twumvise, umwana wese yabishobora aramutse ayobowe inzira nziza ya YEZU KRISTU na BIKIRA MARIYA. Ab’ijuru bashaka ko tuva mu bitotsi. Imyuka ya Sekibi yinjiye mu isi igashaka guhindanya ubuzima bwacu, dushobora kuyitsinda tukisukura rwose. Bimaze iki kubaho tudaharanira ibyishimo bizahoraho? Ko kuva akiri muto Mariya Goreti yavuze ati: “Aho gukora icyaha napfa”, twe bitunaniza iki? Nyamara ntibigombera amashuri n’amafaranga. Bigomba gusa KWIGISHANYWA URUKUNDO RWA YEZU KRISTU. Dusabire ababyeyi bose n’abarezi bose gufasha abo bashinzwe mu izina rya YEZU KRISTU.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho