Ntibikwiye ko tureka ijambo ry’Imana ngo tujye mu byo kugabura

Ku cya Gatanu cya Pasika A, 14/05/2017.

Amasomo: Intu 6, 1-7; Zab 32, 1-5.18-19; 1 Pet 2, 4-9; Yh 14, 1-12

Kuri iki cyumweru twigishijwe ko uwabonye Yezu aba yabonye Data Ushoborabyose. Uwabonye Data uwo, nta kindi kindi akwiye gushamadukira ngo kimutware umutima. “Twereke So biraba biduhagije”. Uwo ni Filipo wabibwiye Yezu. Natwe icyo cyifuzo dukwiye kukigira icyacu. Nitumenya Data uwo ari we, hari byinshi byaduharanyaga bitazongera kuducira ishati.

Hari umurimo ukorwa akaba ari wo utuma abantu bagenda bamenya inzira igana Data Ushoborabyose. Uwo ni uwo kwigisha Ijambo ry’Imana havomwa imbaraga mu isengesho. Abatorewe kubaho bigisha ijambo ry’Imana bagomba guhugukira isengesho bavomamo imbaraga. Intumwa zaduhaye urugero. Mu gihe ikoraniro ryagendaga ryiyongera, ni ko imirimo yabaga myinshi. Byageze aho bamwe bavuga ko batitabwaho bihagije. Icyo gihe ni intumwa zigishaga zikanagabanya abantu amafunguro. Akazi kababanye kenshi, Roho Mutagatifu yarabamurikiye basanga igikwiye ari ugufata umugambi wo gutora abadiyakoni bazajya babafasha mu bikorwa bindi by’urukundo mu ikoraniro. Hataratorwa abadiyakoni, intumwa ntizabonaga umwanya uhagije w’isengesho. Ni yo mpamvu zigira ziti: “Ntibikwiye ko tureka ijambo ry’Imana ngo tujye mu byo kugabura”.

Abapadiri n’abihayimana bashinzwe mbere na mbere kuzirikana Ijambo ry’Imana no gusenga basabira isi na bo bisabira. Umuhamagaro wabo witangira isi muri ubwo buryo. N’iyo bibaye ngombwa ko bagira ibindi bikorwa bibahibibikanya, ntibagomba kwemera ko bitwara umutima wabo wose. Ni yo mpamvu muri Paruwasi, Padiri agomba gutoza abalayiki kuzuza ubutumwa bwabo. Usibye n’abadiyakoni ba kera, ubundi buri mulayiki wese muri Kiliziya afite ubutumwa bwo kwitangira ibimkorwa bisanzwe kugira ngo abashumba bihatire imirimo batorewe.

Birashoboka ko abihayiamana bari mu duce dutindahaye cyane, bashobora kwegukira ibikorwa bisanzwe bya Caritas cyangwa by’iterambere. Birashoboka ko Padiri yagira uburyo bwihariye bwo kwigisha guhinga no korora n’ibindi bikorwa by’amajyambere, ariko igihe akora ibyo, agomba kwiyumvisha ko atari byo ahamagariwe, ko agomba kubiharira abandi, na ho we akegukira ukwitagatifuza no gutagatifuza abayoboke ba nyagasani.

Mu gihe padiri yitabira gusenga no kwigisha Ijambo ry’Imana, mu gihe umukayiki yunganira Kiliziya yihatira n’ibikorwa bindi by’urukundo, ubwo aba abaye ibuye rizima ryubaka ingoro ya Nyagasani. Mu gihe buri wese yuzuzanya umutima mwiza inshingano ze, burya ni ko aba yitegurira wa mwanya Yezu yagiye kumuteganyiriza mu ijuru. Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi…Si byiza ko icyicaro turimo muri iyi si kitubuza kwitegura kuzicara neza kandi bidatinze mu cyicaro cyo mu ijuru.

Yezu Kirisitu nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abana bashyizwe mu rwego rw’abatagatifu ejo Yasinta na Fransisiko Marito,bafashe abana bacu gukurana umutima ukunda Yezu Kirisitu. Abatagatifu duhimbaza none, Matiyasi, Mariya Dominika Mazarelo, Yusita na Eredina, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho