“Ntibyemewe ko umutunga”

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 17 Gisanzwe, igiharwe C

Ku ya 03 kanama 2019

AMASOMO: Lev 25,1.8-17 ; Zab 67(66); Mt 14, 1-12

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe!

Mu isomo ryo mu gitabo cy’Abalevi twumva none, turabwirwa uko abayahudi bizihizaga Umwaka wa Yubile. Ijambo ry’igihebureyi “Yubile” (Yobel), mbere na mbere risobanura ihembe ry’isekurume bakoreshaga bavuza impanda. Nuko bagatangaza batyo intangiriro y’Umwaka Mutagatifu wabaga buri mwaka wa 50.

Reka twigire kuri bariya ba israheli maze natwe turebe uko twagombye kwizihiza Yubile zacu:

Ihembe rivuga ku munsi w’imbabazi, umwaka wa Yubile rero ni umwaka w’imbabazi, uhamagarira kwinegura, kwisuzuma, kwirega, gusaba imbabazi no gutanga icyiru cy’ibitatunganyijwe, ikindi ni ugutanga imbabazi kuko gutanga biruta guhabwa. Umwaka wa Yubile ni Umwaka Mutagatifu, nkuko Data wo mu ijuru ari Intungane, natwe uduhamagarira guharanira ubutagatifu muri byose, igihe cyose n’aho turi hose. Ni umwaka wo guhimbaza ukubohorwa kw’abaturage bose, tukibohora kandi tukabohora abandi, nta mfungwa ku mutima, nta mucakara, twese tuba abana b’Imana bigenga, ubwo bwigenge ntibutugira ibyigenge cyangwa ibyigomeke ahubwo buduha guhitamo ikiri icyiza no kuzinukwa ikibi.

Mu mwaka wa Yubile , buri wese yagombye gusanga umuryango we. Mbere na mbere ni umuryango avukamo hagakurikiraho Kiliziya n’ahandi hose umuntu aba. Abana b’ibirara bakisubiraho bagasubira kwa se mu muryango, imiryango yasenyutse igasabirwa kwisanasana no kwiyunga, abahukanye bagacyurwa mu ngo zabo, abatumvikana bagasabwa kwiyunga, uwataye iwabo agasubira mu muryango, abakristu baguye cyangwa bifungiye amasakramentu bakegerwa maze bagasanga umuryango wabo Kiliziya. Muri Yubile, nta kwigunga, nta kuba nyamwigendaho, nta kuba umusuhuke. Mu mwaka wa Yubile umuntu asubira mu isambu ye, amasambu yakodeshejwe yagombye kugarukira nyirayo, ibyo byakorwaga ari ukugira ngo abakire batigarurira amasambu yose, naho abandi ntibagire icyo basigarana, nta kuvanwa mu byawe.

Niba hari aho biri, umuntu yaratwaye ikintu cy’undi, niba hari uwahuguje mugenzi we, yubile cyari igihe cyiza cyo gusubiza iby’abandi. Muri uwo mwaka se birindaga iki? “Muzirinde kubiba imirima yanyu, muzirinde kuyisaruramo ibyimejeje cyangwa gusoroma imbuto zo ku mizabibu itariciwe” kuko bigenewe kuramira abashonji no gutunga inyoni zirya kandi zitarima. Uwo mwaka batungwaga n’ibizimeza mu mirima kugira ngo berekane ko Imana ikungahaza inshuti yayo isinziriye kandi ko ubuvandimwe buruta byose. Ubwo buvandimwe bugomba kugaragara hose kugeza no mu bucuruzi. “Uzirinde kumwungukaho, ntimuzahendane muri abavandimwe, kugura umurima ni nko kugura incuro uzasarura uwo murima. Ntihakagire umuntu wungukira kuri mugenzi we”.

Gukora ibyo byose byagombaga guturuka ku gitinyiro babaga bafitiye Uhoraho:”Muzatinye Imana yanyu”. Si ukugirira Imana ubwoba kuko idukangaranya cyangwa se kuko idutera ubwoba, si uko idutitiza tugahinda umushyitsi, ahubwo ni igitinyiro cyiza, kirimo urukundo n’icyubahiro. Tugaragaza ko dutinya Imana iyo twubahiriza amategeko yayo, tugafata umuco Yezu yadutoje, ibyo bituma tugira amahoro kandi ayo mahoro akagera ku bandi anyuze muri twe. Tukubaha Imana, tukubaha abayo n’ibyayo.

Mu kuzirikana kuri iyi nyigisho duhabwa n’uburyo abayahudi bizihizaga Yubile, bidufasha kandi guharanira ukuri no kukunambaho nka Yohani Batista twumvise mu Ivanjili ya none. Yabaye umugabo wo guhamya ukuri kugeza abihowe, acibwa umutwe azira gucyaha icyaha no kucyamagana k’umugaragaro. Natwe nibwo butumwa duhamagarirwa muri iki gihe cya none kuko hari benshi bahisemo kwigira intumwa za sekinyoma. Ugasanga cyo kimwe na Herodi hari abitwaza ububasha bafite bakamena amaraso y’inzirakarengane. Abandi bakitwara nk’uriya mugore wananiwe kumva inama nziza agirwa na Yohani ngo yisubireho, yumve ukuri kumwerekeyeho yisubireho ahubwo agahitamo kwica amatwi no guhindura ikibazo abamubwira gukemura ikibazo afite, kugeza ubwo ahigiye kumwicisha. Ntitwakwibagirwa kandi n’abandi batamenya gushungura ngo barebe ikiza mubyo babwira nk’uriya mukobwa ugirwa inama mbi kandi akayikurikiza buhumyi.

Bavandimwe, abo bose tubasabire natwe tutiyibagiwe kandi dusabe Nyagasani Imana, aduhe ubutwari butuma duharanira ukuri no kukwamamaza uko byaba biri kose. Dusabirane kandi guhora tumugarukira uko bwije nuko bukeye. Nk’uko umwaka wa Yubile twumvise wabihamagariraga abaturage bose, natwe biratureba none.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padri Emmanuel NSABANZIMA, GISAGARA/BUTARE/RWANDA.

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho