Inyigisho yo ku wa 6 w’icyumweru cya 21 gisanzwe B, 01 Nzeli 2018
Amasomo: 1º. 1 Kor 1, 26-31; Zab 33 (32), 12-13.18-21; Mt 25, 14-30
Amasomo ya none asa n’aremereye. Aratsitse. Yuzuye inyigisho ihanitse mu kuduhanura.
Nibanze cyane ku isomo rya mbere ridushishikariza kwiratira muri Nyagasani. Na ho Ivanjili ni ya yindi ivuga amatalenta. Buri muntu wese Imana yamuragije amatalenta ngo ayabyaze umusaruro. Italenta imwe yari ibiro nka 34 bya zahabu. Murumva ko n’aho cyaba ikiro kimwe cya zahabu cyangwa icya feza, nta wabura gushimira no gushishikara. Icyo dushishikarizwa nyine, ni ukwishimira kwakira ibyo Imana yaduhaye tubibyaza umusaruro aho kwigira ingunge no kwikorera ibyo twishakiye.
Impamvu nibanze ku isomo rya mbere, ni uko Pawulo intumwa aduha inyigisho idufasha kuba twabasha kubumbatira amatalenta twahawe. Icy’ibanze tugomba kwitaho, ni ukumenya ko twatowe n’Imana. Abo Imana yitoreye bakemera, muri rusange ni abiyoroheje. Nyagasani ashaka gutora buri wese ariko isi akenshi ikamugundira akigumanira na yo. Muntu muri rusange yahuritswe na cya gishitani cyatumye yirukanwa muri paradizo. Kuva ubwo afite uko yikundira iby’isi kurusha iby’Imana. Akurikirana ubuhanga bwo mu isi, yikundira ubuhangange akarangwa no gushaka amaboko. Ni yo mpamvu ibishyirwa imbere ari ubwenge bwo mu bitabo, imbaraga n’ubushobozi n’ubuhangange mu by’isi. Yishimira gusa gukomera k’umuryango yavukiyemo cyangwa yashakiyemo. Nyamara ibyo byose ni byo bimuzindaza akikuza ndetse ntamenye uko yifata bibereye Imana yamuremye.
Nyamara ibyo byose bimukurura akaryoherwa, ni ubuswa, ni amanjwe, ni ubusabusa buteranya abatuye iyi si. Kwiyoroshya no kurangwa n’ineza ikomoka ku Mana ubwayo, ni ko kugendera mu nzira nziza iboneye. Iyo bitabaye ibyo, abiyita abahanga bararindagira, abanyamaboko bakisuzuguza, Imana igahindura ubusa abiyita imbonera.
Nimucyo duhore twitoza ubwitonzi. Yezu Kirisitu nitumwemerera akaduturamo, tuzamwigana ingendo. Ibyishimo bizarushaho kuba byinshi muri twe kandi amahoro azaganze. Iyo nzira ni yo iboneye dukwiye gutoza abana bacu kugira ngo ejo batazatabika italenta baragijwe. Dusabirane kuzumva ijwi rihumuriza ngo “Ni uko mugaragu mwiza kandi udahemuka, wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho; ngwino wishimane na shobuja”. Kuba abagaragu babi bigaragura mu bibi, ntibikabe.
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu (Ejidi, Verena, Gebure Mikayire, Yozuwe, Jili, Sigisiti na Viyisenti) badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien BIZIMANA