Ntihazagire uwibwira ko ahejwe

Inyigisho yo ku wa 5 w’icyumweru cya 1 gisanzwe C,

Ku wa 18 Mutarama 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA 

AMASOMO: 1º. Heb 4, 1-5.11; 2º Mk 2,1-12

Ntihazagire uwibwira ko ahejwe

Kuri iyi tariki dutangiye icyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw’abakristu. Abitwa abakristu, ni abemera YEZU KRISTU wapfuye akazuka. Urupfu n’izuka bya KRISTU, ni byo pfundo rihuza ababatijwe mu izina rye. Nta muntu n’umwe wihimbiye iyo Nkuru Nziza. Yarigaragaje ku bushake bw’Imana Data Ushoborabyose kugira ngo muntu amenye ko Isezerano ryagiriwe Abrahamu rifite ishingiro. Mu mutsindo wa KRISTU, hagaragariye indunduro y’ibyiza byose byahanuwe. Hagaragaye uburyo bwo kuzuza Amategeko Imana yagejeje ku bantu ibinyujije kuri Musa. Abemera KRISTU bahuriye kuri iryo yamamazwa ry’Umutsindo winjiza mu Buzima bw’iteka. Uko kwemera guhamye kandi kuvubuka ku isoko y’Ubugingo bwa KRISTU, kwabaye intego y’abemeye KRISTU muri Kiliziya kuva kera cyane igihe abakristu b’i Antiyokiya biswe iryo zina ritagira uko risa rizumvikana ku isi yose kugeza igihe izashiririra (soma Intu 11, 26).

Kuva icyo gihe, abakristu bari bunze ubumwe kugeza ubwo ubuhamya bwabo bugeze no ku banyamahanga bagahinduka bakemera YEZU KRISTU bakinjizwa batyo mu bumwe bwa Kiliziya ya YEZU KRISTU. Tuzi ko iyo Kiliziya YEZU KRISTU yashinze ari imwe nk’uko nyine tuzi ko yari yarahuguye itsinda rimwe rizwi, rya rindi ry’intumwa cumi n’ebyiri. Nta matsinda yandi tuzi YEZU yatangije. Nta kiliziya yindi yatangijwe ku isi usibye imwe rukumbi yashinzwe na nyirayo. None ubwinshi bw’amadini n’imyemerere bwaturutse he? 

Yohani intumwa amaze iminsi atugezaho inyigisho ibumbye igisubizo cy’icyo kibazo. Yibanze cyane ku RUKUNDO yezu kristu yagize ubwonko n’umutima by’aba-KRISTU. Yavuze ko udafite urwo RUKUNDO mu by’ukuri aba yarayobotse Sekinyoma. Cyane cyane iyo umuntu yemeye kwigishwa Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU akemera nyamara ariko agatatira igihango, abura ubwonko n’umutima agapfa rwose. Ikindi Yohani intumwa yatubwiye, ni uko Nyamurwanyakristu na yo iri mu isi kandi ifite abantu yigaruriye igira ngo ibateshe inzira y’ijuru. Sekinyoma, Semuyobya, Secyaha, Serupfu ni yo bamwe mu babatijwe bakurikiye maze bakingurira ubwitandukanye muri Kiliziya. Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi yabisobanuye igira iti: “ijambo bumvise ryabapfiriye ubusa, kuko bataryakiranye ukwemera”.

Uko biri kose dukomeza kwizera ko ubutumwa bukomeza kwamamazwa buzakomeza kugarura benshi mu nzira nziza kugira ngo abataramenya URUKUNDO barumenye bave i buzimu bagire ubuzima, abatannye bagata ukwemera na bo bagaruke mu nzira y’URUMURI RWA KRISTU.

Amadini menshi tubona ni menshi cyane ku buryo hari ahora acikamo ibice ku buryo twanavuga ko hari n’utuvungukira tw’amadini. Ayo yose yaturutse ku cyaha cy’ubwitandukanye Sekibi aminjira mu mitima yacu. Mbere yo gutandukana n’intumwa, burya tuba twararangije kwitandukanya na KRISTU ubwe. Uko biri kose, aho ibintu bigeze aha, tumenye ko abana benshi bagiye bavukira iyo, nta cyaha bafite kuko si bo babaye ba nyirabayazana. Twubaha buri dini mu rugero rishishikajwe no gushaka Ukuri kwa YEZU KRISTU. Buri dini ryimiriza imbere umuco mwiza dukomora ku MWAMI wacu YEZU KRISTU ni ryo rikomeza kugana inzira y’ubumwe n’abandi bemera YEZU KRISTU. Idini ryashyira imbere inabi n’amacakubiri, intambara n’ibindi bibi bibangamiye muntu, iryo ryaba ryatannye. 

YEZU KRISTU wakijije ibyaha abarwayi agahagurutsa ibirema nk’uko twabyumvise mu ivanjili, nakomeze atuyobore tuzagere ku bumwe bwuzuye buzaduhuriza mu byishimo by’ijuru.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho