Inyigisho: Ntimugashakire ubukungu hano mu nsi

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 11 gisanzwe, A,

Ku ya 20 Kamena 2014

Babandimwe,

1. Tuzi umuntu bita umukungu. Umukungu ni utunze. Akagira inka akagira urutoki. Akagira ibishyimbo cyangwa amasaka ahunitse mu mitiba cyangwa mu bigega. Akagira imirima y’ibijumba cyangwa imyumbati. Ku buryo iwe hatajya harangwa inzara. Nyamara ariko buri muntu afite icyo akungahayeho. Hari abagira amamodoka n’amadege. Hari abakize ku mazu no ku mato. Hari ukunguhara ku mafaranga akayahozaho umutima. Hari abayahishaga mu ihembe, bakagenda bambaye ubucocero kugirango hatagira abakekaho ubukire bakaba bazabiba cyangwa bakabagirira nabi. Nyuma ya 1994, ubwo ubutegetsi bushya bwahinduraga amafaranga, hari abantu babaga ari bataraga bakagira gutya bakarwara malariya, cyangwa bagakuramo bakiruka ku misozi kubera ko bari babitse amamiliyoni mu ihembe, none akaba abaye ibipapuro by’imfabusa.

Ukungahaye ku myenda udusimba dushobora kuyiraramo tukayirya. Ababitse imyaka yabo mu mitiba no mu bigega nabo bashobora gutungurwa n’uko imungu zayirayemo zikayirya. Hatabaye n’utwo dusimba, cyangwa izo mungu, ubukungu umuntu yahishe bushobora kwibwa n’abanyoni. Imodoka ikagira impanuka. Inzu yawe igashya ! N’ibindi n’ibindi.

2. Yezu uzi ikiri mu mitima y’abantu arasaba abantu kumenya kwizigamira ubukungu ahantu hizewe. Aho hantu nta handi ni mu Ijuru. Aho udusimba n’imungu bitonona, aho abajura badaca ibyuho ngo bibe. Umuntu yakwibaza ubwo bukungu umuntu asabwa kuzigama mu ijuru ubwo ari bwo. Ubu bukungu ni ubuva mu isengesho, mu gufasha abakene no gusiba kurya nk’uko ivanjiri y’ejo n’ejobundi yabitwibukije. Ufasha umukene aba yizigamira. Usenga aba yizigamira. Usiba kurya nawe aba yizigamira. Aba bose ntabwo bahembwa n’abantu, bahembwa n’Imana. Ibyo Imana ibahayeho igihembo cyangwa ibijejeho igihembo nibyo babitsa mu ijuru. Aba bameze nka wa mugabo Nyamutegerakazazeho wari utuye i Gihinga na Gihindamuyaga. Bameze kandi nka wa muhinzi ubagarira yose kuko aba atazi irizera mbere. Mu gitabo cya Mwene Siraki Umuhanga batubwira ko imfashanyo ugenera umukene iruta za zahabu n’ubundi bukungu bwose. Mwene Siraki aragira ati Jya ukoresha ibyawe ukurikije amategeko y’Umusumbabyose, bizakubyarira inyungu iruta zahabu ! Mu bigega byawe, ujye ubikamo imfashanyo z’abakene, nizo zikurinda ibyago byose kurusha ingabo nini cyangwa icumu rirerire ; umwanzi nagutera zizakurwanirira  (Mwene Siraki 29, 11-13).

3. Yezu yabanje kubwira rubanda mu bwinshi, nyuma aza kubwira umwigishwa ku giti cye, asa n’umutongera avuga ati : aho ubukungu bwawe buri, ni naho n’umutima wawe uba uri (Mt 6, 21). Aya magambo Yezu ntayagenera gusa abigishwa bo mu gihe cye. Natwe, abigishwa bo muri iki gihe Yezu atugenera iyi nyigisho. Buri wese niyirebe. Irebe, nirebe ! Erekeza umutima wawe ku Mana, nanjye nywerekeze kuri Rurema ! Ijisho niryo rituma nshobora kureba nkabona. Ijisho ry’umutima wanjye niryo rishobora gutuma nireba nkibona. Ijisho ry’umutima niryo rishobora kuvumbura aho mpisha utunyungu twanjye. Ijisho ryanjye haba ubwo riba ririmo umugogo ariko ngashegera gutokora umuvandimwe wanjye kubera urugohi rumwe rwaguye mu jisho. Amaso yacu nadufashe kubanza kwireba aho kurebuza abandi. Amaso y’umutima wacu nadufashe kumenya ahari ubukungu bushimisha Imana, maze tubufate tubumugezeho, abutubikire. Tuzaba dushonje duhishiwe, tuzabaho mu kwizera no mu rukundo.

4. Bavandimwe nimucyo dusobanukirwe n’itandukanyirizo riri hagati y’ubukungu bubitswe mu butaka n’ububitswe mu ijuru. Ubukungu bubitswe mu butaka ni bumwe umuntu arundanya ku giti cye agamije kwishimisha we ubwe adatekereza abandi. Naho ububitse mu ijuru ni ubukungu bwungura abandi, bukabasonzora, bukabambika. Hazakira uwakijije abandi. Uzashaka kwinjira mu ijuru ari nyakamwe, yariririye atitaye ku bandi, bazamutangirira imbere y’umuryango w’ijuru. Bizamugora kuryinjiramo. Ijambo ry’Imana rikomeze ribaryohere !

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho