Inyigisho yo ku cyumweru cya 3 cya Adiventi, C, 16 Ukuboza 2018
Amasomo: 1º. Sof 3, 14-18; Zab 12 (13), 2-6; Fil 4, 4-7; Lk 3, 10-18
1.Ishime uhimbarwe
Iki ni icyumweru cya gatatu cya Adiventi cyitwa icy’ibyishimo (Gaudete). Sofoniya Umuhanuzi arashishikariza Yeruzalemu kwishima. Pawulo intumwa na we ni uko: abwira abanyafilipi natwe twese ati: “Muhore mwishima muri Nyagasani”.
Abakirisitu bishimiye ko Noheli yegereje. Ku isi yose Noheli ni umunsi mukuru uzanira benshi ibyishimo. Cyakora benshi cyane ikiba kibashimishije ni ugukamata amafaranga. Baracuruza kakahava. Hari igice kinini cy’abantu ku isi Noheli itagira ikindi isigira usibye umurengwa no kuyagara mu by’isi. Ariko se kuri njye nawe, ibyishimo turismo bishingiye he ?
- Ibyishimo turimo
Ni ngombwa ko isi imenya neza ko Umukiza wayivukiye ari we wenyine utanga ibyishimo. Igihe cyose umuntu atarahura na we ngo amutahe ku mutima, ashobora kwishima muri iyi si, akidagadura akishimisha ariko ibyishimo biva Mwana w’Imana bisumba kure ibyo bindi. Kuba kuri iyi si umuntu akazayivaho nta na rimwe yishimye, ni ibyago bikomeye. Ndavuga kwishimira Umukiza.
Imana ntishaka ko ibyishimo ituzaniye bihera ku bantu bamwe. Ishaka ko buri wese abitangariza abandi bikagera kuri bose. Kuva ku kibondo kugera ku kibando, duhamagariwe kumenyekanisha ibyo byishimo by’Umukiza. Kubyamamaza mu mvugo no mu ngiro, ni yo nshingano dufite. Nta kwamamaza ibyiza bya nyagasani ku rurimi gusa. Imibereho yacu igomba kuba icyitegererezo. Tuzi ko bitugora ariko nibura tubitekereze maze buri munsi tubisabe dupfukamye. Nyagasani aratwumva akadusanganira.
- Yohani Batisita Rugero
Yohani Batisita ni we rugero rwacu mu kwamamaza ibyishimo by’umucunguzi wacu Yezu Kirisitu. Ubuzma bwe bw’ubwizige ni bwo buhamya bwa mbere bw’abakurikiye Yezu. Yabayeho mu kuri arakwamamaza. Inyigisho ye kandi yari ikaze ku buryo abamwumvaga bose bibazaga cyane ku cyo bakwiye gukora. Ntibamwumviraga ubusa. Babadukaga mu byo biberagamo bakamusanga akababatiza abategurira kwakira Umukiza Yezu Kirisitu. Ni benshi bumvaga inyigisho bagahita babaza bati: “Dukore iki?”. Buri cyiciro cy’abantu cyibazaga igikwiye gukorwa. Yemwe n’abasirikare baraje babaza Yohani bati: “Twebwe se, dukore iki?”. Igisubizo yabahaye gihuje n’imirimo bashinzwe. Na bo rero bashobora kwikira Yezu Kirisitu. Bazabishobora bishime nibirinda kugira uwo barenganya n’uwo babeshyera, Ni ko Yezu Kirisitu yababwiye. Nawe wibuke ubaze cyangwa uhore usaba kwibutswa icyo ukwiye gukora kugira ngo wakire Yezu Kirisitu. Ndahamya ko mu isi yacu igwiriyemo akarenganyo gakabije, Yezu ashaka kubwira buri wese ati: “Nyamuneka ntukagire uwo urenganya n’uwo ubeshyera”. Arakubwira ati: “Dore naje gukiza bose na byose. Kira akabi. Kira kurenganya. Kira kubeshyera. Kira ubugome bwose. Gwiza ituze aho uri hose. Tanga amahoro”.
- Buri wese mu mwanya we
Buri wese ku rwego rwe, mu kazi arimo aho ari hose, yirinde kugira uwo arenganya n’uwo abeshyera. Ni bwo azakira Umukiza agacungurwa. Uwo Mukiza nyine, Yezu Kirisitu ari kumwe nawe. Arakureba. Mwizere umusingize nta buryarya. Bikira Mariya na we araguhakirwa. Wigira ubwoba. Abatagatifu (Adelayida, Alubina, Ananiya, Azariyasi na Mizayire, Ewuzebiyo, Ajewo, Yozefu Manyaneti na Everarido) na bo kandi badusabire kuri Data Ushoboranyose.
Padiri Cyprien BIZIMANA