Inyigisho: Ntimushobora gukorera Imana na Bintu (Mt 6,24-34)

Inyigisho y’uwa gatandatu w’icyumweru cya 11 gisanzwe, imbangikane

Ku ya 21 Kamena 2014

Bavandimwe,

Turakomeza gusangira Ijambo ry’Imana dukura mu nyigisho nziza cyane Yezu yatangiye mu mpinga y’umusozi. Iyo nyigisho tuyisanga mu ivanjili ya Matayo, umutwe wa gatanu, umutwe wa gatandatu n’umutwe wa karindwi. Yezu atwereka uburyo tugomba kwitwara kugira ngo tube koko abana b’Imana, abagenerwamurage b’Ingoma y’Imana kandi tubeho mu munezero wa nyawo. Uyu munsi Yezu aradushishikariza kwegukira Imana yonyine. « Ahubwo nimuharanire mbere na mbere Ingoma y’Imana n’ubutungane bwayo, naho ibindi byose muzabigerekerwaho (Mt 6,24-34)

  1. Hitamo imara ipfa

Ntimushobora gukorera Imana na Bintu”

Mbere na mbere Yezu aratwibutsa ko kuba umukristu bisaba guhitamo. Gufata impu zombi ntibishoboka. Mu kinyarwanda baca umugani ngo « Jya ubagarira yose ntuba uzi irizera n’irizarumba ». Ku bukristu si ko bimeze. Kuba umukristu ni uguhura na Yezu ukiyemeza kumukurikira no kumukurikiza. Umukristu aha Yezu umwanya w’ibanze mu buzima bwe no mu mibereho ye ya buri munsi.

Mu gusobanura uburyo kumesa kamwe ari ngombwa cyane, Yezu arahera ku rugero rw’umucakara ufite ba shebuja babiri. Byajyaga bibaho mu gihe cya Yezu. Hakaba ubwo ba shebuja bombi bamushakira igihe kimwe. Byabaga ngombwa ko ahitamo, akibanda kuri umwe bityo akaba asuzuguye undi.

Yezu aratuburira ko ibintu bishobora guhinduka nk’ikigirwamana. Bityo kubera gushaka ibintu tukaba twakoresha uburyo bwemewe n’ubutemewe, ubushoboka n’ubudashoboka kugira ngo tubibone. Gukunda ibintu tukabihindura nk’ikigirwamana bishobora gutuma twiba, tukabeshya, tugasambana, ndetse no kwica. Aha Yezu aradusaba gushishoza tugahitamo hakiri kare.

Twahisemo igihe tubatijwe kwanga shitani n’ibyayo byose n’ibiyaganishaho byose. Duhitamo kuyoboka Imana yonyine. Iyo ntambwe twateye igihe tubatijwe, tugomba kuyivugurura mu buzima bwacu bwa buri munsi, mu bibazo duhura nabyo mu kazi, muri politiki, mu mashuri, mu bukungu, mu mibereho myiza, mbese igihe cyose no muri byose. Bityo guhitamo Imana ntibibe mu magambo gusa, ngo birangirire mu kiliziya. Guhitamo Imana bihindura ubuzima bwacu bwose, bikabuvugurura bityo akuzuye umutima kagasesekara ku munwa. Ariko se umuntu afashe umugambi wo kurangamira Imana yonyine, ntiyiteganyirize aho ntiyahora ahangikishijwe na cya kibazo urubyiruko rwajyaga rwibaza mu minsi yashize ngo « Ejo nzamera nte ? ». Yezu arabisobanura ku buryo burambuye kandi busobanutse.

  1. Ejo nzamera nte ?

« Mwihagarikwa imitima n’uko muzamera, ari ku bibatunga cyangwa ku byo muzambika umubiri wanyu . Ubugingo se ntiburuta ibyo kurya ? Umubiri se wo nturuta umwambaro ? »

Yezu aratubaza ikibazo nyamukuru kidufasha kumva inyigisho ye. Ese ikiruta ibindi ni ubugingo n’umubiri ? Mwabihawe na nde ? Ese uwabahaye iby’ingenzi, azabuzwa n’iki kubaha iby’agaciro gake ?

Niba inyoni zidakora : ntizibiba, ntizisarura, ntizihunika ibigega. Ese mwigeze mubona zicwa n’inzara ? Imana izitaho ikazigaburira kandi zifite agaciro gake nkanswe muntu yaremye mu ishusho ryayo. Muzitambukije kure agaciro. Murumva koko ko Imana izabibabagirwa ? Mureke kuba abemeragato.

Yezu akomeza adushishikariza kureba kure. « Ariko se ubundi muribwira ko guhangayika hari ikibazo bikemura ? Ninde muri mwe, n’aho yahagarika umutima ate, washobora kugira icyo yongera ku bugingo bwe ? Nta na sentimetero n’imwe yakongera ku ndeshyo ye ! »

Koko rero guhagarika umutima rero nta musaruro bitanga. Ahubwo abaganga bavuga ko hari indwara zimwe na zimwe nk’igifu, umutima, kanseri, umunaniro udasanzwe (dépression) … ziterwa no guhangayika.

None se niba Imana yita ku byatsi byo mu murima, murumva koko izabibagirwa  mwe mwayikurikiye, mukayegurira ubuzima bwanyu bwose n’ibyanyu byose ?

Aha tuhumve neza. Imana ntitwitaho kubera ko turi intungane kurusha abandi, igusha imvura ku babi no kubeza, ikavusha izuba ku ntungane no kubatarizo. Imana muri kamere yayo ni urukundo. Ntekereje ukuntu yambika indabo zo mu gasozi, binyibutsa ukuntu yambitse Adamu na Eva. Bamaze gucumura, bamenye ko bakoze ishyano babona bambaye ubusa. Niko kudodekanya amababi by’umutini maze barayacocera (barayambara). Imana yarababonye ibagirira impuhwe, iti « Muntu naremye mu ishusho ryanjye sinzigera mutererana. Ntakwiye kwambara ibicocero. Uhoraho Imana akanira Muntu n’umugore we impu arazibambika, barambara baraberwa » (Intg 3,21).

Yezu arakomeza adushishikariza kwizera. Mwibunza rero imtima muvuga ngo « Tuzarya iki ? Tuzanywa iki ? Tuzambara iki ? ». Nimubirekere abapagani. Bo no mu mubano wabo n’Imana bibabanda ku bukene n’ibibazo byabo. Isengesho ryabo rishingiye kugusaba Imana ko ibakemurira ibibazo. Mbese ni nka wa muntu wagiye gusenga ati « Dawe, izina ryanjye ryubahwe, ingoma yanjye yogere hose, icyo nshaka gikorwe mu nsi, ndetse no mu ijuru » ! Umupagani, cyangwa se umuntu utazi Imana se wa Yezu Krisu asenga asaba ko Imana imanuka igaha umugisha imigambi ye yaba myiza cyangwa se mibi. Mbese ashaka ko Imana imukorera, aho kugira ngo abe ariwe uyiyoboka.

Umukristu uvuga isengesho rya Dawe uri mu ijuru, we abaho yizeye Imana. Ikimushishikaje ni uko izina ry’Imana ryubahwa, ingoma yayo ikogera hose, icyo ishaka kigakorwa mu nsi nko mu ijuru. Mbese muri byose aharanira ingoma y’Imana n’ubutungane bwayo. Agerageza kwinjira mu mugambi w’Imana, akajya aho imwerekeje nk’Aburahamu. (Intg 12, 1-5). Ahora asingiza Imana kandi akazirikana Ijambo ryayo mu mahoro no mu byishimo. Mbese akorera Imana, akera imbuto nziza kandi nyinshi aho ari no mu bo babana. Bityo akaba koko umugenerwamurage w’Ingoma y’Imana. Nta guhangayikishwa rero n’ejo hazaza.

  1. Kwirinda kugwa mu mutego w’irari ry’ibintu bireba abantu bose, abakire n’abakene, abalayiki n’abihayimana

Muri iyi vanjili, Yezu arabwira mbere na mbere abigishwa be bambere. Basize byose baramukurikira. Bari babeshejweho n’abantu babacumbikiraga bakabafashisha ibyo batunze. Luka atubwira bamwe mu bagore babitagaho bakabafashisha ibintu bari bafite (Lk 8, 1-3). Hari abakristu bakomeje umuco mwiza wo kwita kubabagezaho Inkuru Nziza. Yezu avuga ko umwana w’umuntu atagira aho arambika umusaya. (Lk 9, 58). Ubwo bukene hari ubwo bwajyanaga n’imihangayiko kuri bamwe mu bigishwa. Yezu arabahumuriza, akabahishurira ibanga ryo kwizera amaza y’Ingoma y’Imana.

Icyakora iyo usesenguye neza Ivanjili ya Matayo, usanga nta bukene bukabije abigishwa bari bahanganye nabwo icyo gihe. Ikoraniro ry’abakristu ba mbere nta bibazo bikomeye by’ubukene bari bafite. Iyo ugerageje gucengera neza inyigisho za Yezu, usanga ikibazo atari ubwinshi bw’ibintu umukristu atunze cyangwa se ubuke bwabyo. Ikibazo si ukuba umukire cyangwa umukene, kugira ibintu byinshi cyangwa bike. Ikibazo kiri mu mutima wa muntu kandi kireba abantu bose ari abakire, ari n’abakene, ari abalayiki cyangwa se abihayimana. Ushobora kuba uri umukene ugahora urarikiye ibintu by’abandi, ugahora wijujuta, wifuza ibyo udafite, urebuza ibyo abandi bafite, ugahorana umushiha, ukaba wagira n’urwango rw’abakire. Ushobora kuba uri umukire ugahora uhangayikishijwe n’ibyo utunze, ufite ibwoba ko byagabanyuka, ugaharanira kugira byinshi kurushaho. Ushobora no kuba umukire ariko utihambiriye ku bintu utunze, atari byo wubatseho ubuzima bwawe, ahubwo wubatse kuri Yezu.

Mu masezerano abiyeguriyimana bakora, hari isezerano ry’ubukene. Gusezerana ku mugaragaro ubukene ni intambwe ikomeye. Icyakora ntidukwiye kurifata nk’urukingo rw’irari ry’ibintu by’iyi si.

Muri make kwitwara neza mu bintu by’iyi si bireba abantu bose ari abakire ari n’abakene. Buri wese ashobora gutwarwa n’irari ry’ibintu, gushaka gutunga ibintu byinshi kurushaho. Kwihambira ku bintu bishobora kutwibagiza gutegereza ingoma y’Imana no kuyizera nk’uko tubivuga mu isengesho rya Dawe uri mu ijuru, aho tugura tuti «  Ifunguro ridutunga uriduhe none ».

Muri iyi vanjili, ijambo guhagarika umutima, kubunza imitima, guhangayika rigaruka incuro nyinshi. Mu kutwereka indabo zo mu gasozi zitaboha, n’inyoni zo mu kirere zitabiba, ntizisarure, Yezu ntagamije kudushishikariza ubunebwe. Ngo twiyicarire, twoze akarenge ngo Imana izadukorera byose. None se abakurambere bacu ntibabivuze neza ko « Usengera Imana ku ishyiga ikagusiga ivu » ! Ni ukuvuga ko igihe abandi bagiye ku mirimo, wowe ugasigara wota, nta kindi uzasarura uretse ivu. Yezu ntadusaba gukurikiza urugero rw’indabo n’inyoni. Oya. Icyo Yezu yibandaho ni ubuntu bw’Imana n’impuhwe zayo ku byo yaremye, by’umwihariko ku muntu.

Yezu ntatubuza gukora no kurwanya ubukene. « Senga kandi ukore » ni umugambi wa mutagatifu Benedigito n’abihayimana bagendera ku rugero rwe n’inyigisho ze. Ukwiye kuba umugambi wa buri mukristu. Nk’ « abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota » (Mt 5,6), Yezu aratwereka inzira iboneye. Uko kwiringira Imana muri byose bifasha umukristu mu guhitamo icyiza, ikiboneye, mu buzima bwa buri munsi.

Bavandimwe,

Imana iradukunda ntizigera na rimwe idutererana. Dusabe Roho Mutagatifu atuvugururemo ingabire twahawe muri batisimu no mu gukomezwa, by’umwihariko ingabire y’ubushishozi n’iy’ubutwari. Bityo dushobore gukomera ku masezerano twagiranye n’Imana muri batisimu. Dusabe ingabire yo kwizera Imana igihe cyose no muri byose. Imana ni umubyeyi. Yaradukunze, iradukunda kandi izadukunda. Niyo mpamvu umukristu ahorana ukwizera.

Padiri Alexandre Uwizeye

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho