Ntimusiba uko bikwiye, byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru!

Inyigisho yo ku wa Gatanu ukurikira uwa Gatatu w’Ivu, Igisibo 2014

Ku ya 07 Werurwe 2014 – Abatagatifu Perpetuwa na Felesita, bahowe Imana.

Iyi nyigisho mwayiteguriwe na Padiri Fraterne NAHIMANA

Bakristu bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe!Amasomo tuzirikana none yavuye muri:

  • Iz 58,1-9a
  • Mt 9,14-15

Uyu ni umunsi wa gatatu dutangiye igisibo, icyo gihe gikomeye kiliziya umubyeyi wacu imurikiwe n’Ivanjili ya Kristu idushishikariza kubamo mu buryo butari ubw’imihango yo kwiyamamaza imbere y’amaso y’abantu ahubwo mu buryo bunyuze Imana yo ihemba abakora byose nta buryarya..

Mu ntangiriro z’igisibo twibukijwe imyifatire nyayo yagombye kuzaturanga haba mu gufasha mugenzi wacu,haba mu gusenga ndetse no mu gusiba twigomwa ibyo kurya no kunywa ndetse n’ibindi bidushimisha, byose tukabikora tugamije ubuyoboke nyabwo kandi abifitemo ubwo buyoboke iyo babwiye Imana ntibura kumva ijwi ryabo. Nyagasani azumva ijwi ryacu twitakambira, dutakambira abacu, twisabira, dusabira abandi, tumushimira kandi tumusingiza nidusiba uko bikwiye.

1.Mu ntangiriro z’igisibo hari byinshi twibutswa kugirango tutazakibamo ku buryo bw’imihango, bw’ibintu dusanzwe tumenyereye bije muri uyu mwaka, byaje mu myaka yashize kandi n’ubundi bizaza mu myaka itaha. Kimwe mu nzitizi tugira nk’abakristu ariko mbere na mbere nk’abantu ni ukumenyera no gutinyuka yewe no mu bintu bitagatifu maze igihe gikomeye nk’igisibo tukaba twakibamo nk’igihe gisanzwe tugatahira gusa kumenya umunsi wo gutangira ndetse n’uwo kugisoza. Icyo gishuko tuzakirwanye kandi tugitsinde, tuzasibe uko bikwiye maze turebe ngo ya myiteguro ya Pasika aho tuzirikana umutsindo wa Kristu ari nawo dukesha ubuzima iragenda neza. Koko rero ukoze igisibo neza ahimbaza neza Pasika.

2.Umuhanuzi Izayi ati: ‘’ntimusiba uko bikwiye byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru’’

Amagambo nk’aya y’umuhanuzi Izayi yatuma twibaza igisibo gikozwe uko bikwiye uko kiba giteye ari nako twibaza uko tubigenza. Bamwe mu bakristu bazi neza ko Kiliziya ibashishikariza gusiba ndetse nko ku wa gatatu w’ivu no ku wa gatanu mutagatifu umukristu wese uri hagati y’imyaka 18 na 60 akaba abyibutswa nk’itegeko rya kiliziya.Tuzi kandi ko buri wa gatanu wa buri cyumweru ari umunsi wo gusiba dore ko kuri uwo munsi tuzirikana urupfu rwa Kristu. Benshi turasiba ariko se dusiba dushaka kugera kuki? Ese aho ntibyaba ari ukuzuza amategeko gusa ariko bikaba bitageza umuntu ku buyoboke nyabwo?Ese aho ntibyaba ari ukubikora nk’uko abafarizayi babikoraga kenshi ariko ntibyigere na rimwe bibafasha kurenga ubunangizi bw’umutima nk’uko kenshi tubona Yezu abibagayira?Umukristu wasibye neza yiyumvamo ko yunze ubumwe n’Imana akongera kumva ya sano nyayo umwana agirana n’umubyeyi maze akemera adashidikanyako ibyo abwira Imana imwumva. Ese hari ubwo tubona abantu basiba ariko badafite ukwemera gukomeye?Birashoboka cyane kubona abasiba ari nko kugerageza no gushakisha mbese aka wa mugani w’abanyarwanda ngo “Bagarira yose ntuzi irizera”. Tuzabona bamwe mu bakristu bacu kubera ibibazo biremeye by’ubuzima byagoye kwakira bakora ingendo nyobokamana, bakora amasengesho y’inyongera ku gitambo cya misa n’andi masengesho amenyerewe n’abakristu, hejuru y’ibyo bakongeraho no gusiba bagira bati: ‘’Imana izumva ibyo tuyisaba bwangu nidusiba kurya no kunywa”. Ibyo byose si bibi ariko icyo twakora cyose tudafite ukwemera ntacyo cyatumarira, ni ya masengesho aba abuze icy’ingenzi.Turamenye ntitugasibe tudafite ukwemera kandi tugamije ibindi bindi bitari ukuyoboka Imana no kunga ubumwe nayo. Iyo hari ibindi tugamije bitari ubwo buyoboke hari ubwo ijwi ryacu ritumvikana tukaba twakwibeshya ko Imana yacu itumva kandi ari twe tugenda nabi mu nzira Nyagasani atwereka zanatuma atwumva.

2.Igisibo nyacyo ntigitandukana n’ubutungane

Twebwe igisibo cyacu cyagombye kudufasha kwigiramo ubuyoboke nyabwo kikadufasha kugera ku butungane. Koko igisibo nyacyo kigomba kujyana no kugira inyota yo gusukura roho zacu, igikenewe si imigenzo y’inyuma yazatuma turangiza igisibo dufite byinshi twahunitse cyangwa twatanze kuko tutabiriye cyangwa se twarananutse kubera kutagira icyo dufungura mu gihe imitima yacu yo yaba iri kumungwa na bwaki. Ubutungane ni ubw’Imana yacu ariko inabugabira twebwe abo ikunda iyo tuyemereye. Iryo jambo Ubutungane,Ubutagatifu, cyangwa Sanctus mu rurimi rw’ikilatini rikomoka ku nshinga “Sanctire” , umuntu agenekereje yavugako ishatse kuvuga gutandukana na (se couper de). Gusiba bihuje n’ubutungane si ugukora nk’uko bamwe babigenza ngo bigaragarire amaso y’abantu, si ukugenza nk’abo umuhanuzi Izayi avugako ku bigaragara basa n’abakurikiza ubutabera, ko basa n’abazirikana ubutungane bw’Imana nyamara badafite icyizere niba Imana ibona ibyo bakora. Twe mu gisibo ndetse n’ikindi gihe niba hari ibyiza dukora tubigirira Imana, twizereko ibibona kandi izabiduhembera.

Gusiba ubwabyo si cyo kigamijwe ahubwo ni bumwe mu buryo dufite budufasha kwicogozamo ubwirasi bwa kamere muntu n’irari ryayo ribi bitujyana kure ya Nyagasani bityo igisibo gikozwe neza kigafasha umuntu kubwira Imana afite n’icyizere cyo kumvwa nayo.

Iki gihe kiva ku wa gatatu w’ivu kikagera ku wa kane mutagatifu ni igihe cyo kwibaza buri munsi niba ibyo dukora nk’abari mu gihe gikomeye kidasanzwe byatuma ijwi ryacu ryumvikana mu ijuru.

3.Igisibo gishimisha Imana

Nta kintu kibabaza nko kumva abakristu bibustwa kenshi ibikorwa by’ubutungane ariko mu mibereho yabo bakabaho nk’aho ntacyo bigeze babwirwa. Ibyo umuhanuzi Izayi avuga bijyanye n’ubuhemu burimo amahane, impaka, ubugome… birashoboka ko twakwinjira mu gisibo umuntu yarabishayemo tukagisohokamo ntacyo abihinduyeho. Aho ni ukwirengagizako igisibo gishimisha Imana kijyana no guhinduka no guhindura ibibabaza Imana twimika ibiyishimisha n’ibiyinyura.

Igisibo gishimisha Imana ni ugukuraho ibishikamira muntu byose ibyo bigaherekezwa na rwa rukundo mu bikorwa ruramira umushonji, uwambaye ubusa ndetse n’uwo ariwe wese udukeneye tumufashisha icyatuma abona ubuntu bw’Imana bwigaragariza muri twe. Koko rero nkuko Mutagatifu Iréné wa Lyon abivuga ‘‘Ikuzo ry’Imana ni umuntu muzima’’. Umuhanuzi Izayi aratwibutsako ineza tugomba kugirira abo bose badukeneye ari nayo ituma ugutakamba kwacu kumvwa neza na Nyagasani.

4.Kristu ni we mpamvu y’ugusiba kwacu

Bavandimwe nkuko abayahudi basibaga bafite icyo bagambiriye kirimo kuzuza amategeko ariko rimwe na rimwe birengagije uwo ayo mategeko aganishaho ari we Nyagasani, bagafata igisibo nkaho kugikora ari ugushyira ibintu mu buryo, twebwe Yezu Kristu atwibutsa ko ari we mpamvu yo gusiba kwacu. Ni byo yabwiye abigishwa be ati: ‘’Birakwiye se ko abakwe bagira ishavu bakiri kumwe n’umukwe”?Igisibo ubwacyo kijyana no kwigomwa no kwibabaza ariko Kristu aratubuza kubabara turi kumwe nawe. Kuki se aba Kristu twababara turi kumwe na Kristu, We Soko y’ibyishimo?Burya icyagombye kubabaza abantu kurusha ibindi ni ukuba bari kure y’imana.

Icyi gihe cy’igisibo kidusohoza mu minsi nyabutatu ya Pasika irimo uwa Gatanu Mutagatifu ari nawo utwereka ko ububabare bwa Kristu bwagombye kuba n’ububabare bw’abe. Koko rero twagombye gusangira na we ibyishimo kandi n’ububabare bwe bukaba ubwacu. Mu gisibo kandi tugira ibindi bikorwa by’ubuyoboke birimo nka Rozari twifashisha cyane amibukiro y’ishavu ndetse n’inzira y’umusaraba. Byose bijye bidufasha kubabarana na Kristu, ni we tugomba gutega amatwi akatwigisha uko tubaho mu bidushimisha no mu bitubabaza.

Mu gusoza, nakwifuriza buri wese kugira igisibo cyiza gishimisha Imana. Ibikiranga ni ukuzanira ubutungane ugikora. Icyi gisibo kizadufashe kwegera Imana mu kuri kuzira uburyarya bityo turusheho kumva ko Imana itwumva. Kristu Umwami wacu nakomeze adutoze gusiba by’ukuri kuko mu minsi 40 yamaze asiba kandi asenga yakomeye muri wa mubano utunganye yari afitanye na Se.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho