“Ntimuzakuke umutima”

Mutagatifu Yohani Pawulo wa Kabiri
23-27 Kamena 1988: Papa Yohani Pawulo wa kabiri, mu rugendo muri Otrishiya. (radionotredame.net)

Inyigisho yo ku wa kabiri 22 Ugushyingo 2016

Icyumweru cya 34 cy’umwaka wa Liturujiya

Amasomo     Hish 14,14-19 Zab 95 Lk 21,5-11

Ingoro y‘ i Yeruzalemu igomba kuba yari nziza. Kimwe n’ibindi bikorwa byiza by’abantu , abari kumwe na Yezu barayitangariye. Kubera ko bashakaga kumuzana mu buzima busanzwe baragira ngo abafashe gutangara yishimira ibikorwa by’impangare bya muntu.

Ibi tubona bizashira

Kimwe na bariya bari kumwe na Yezu, natwe dufite byinshi dutangarira kandi bidushimisha.Zishobora kuba za Katedrali, Bazilika na Kiliziya zinyuranye nziza zo muri ibi bihe. Bishobora kuba ibokorwa bihanitse umuntu yagejejweho n’ikoranabuhanga. Ivanjili twumvise iradushishikariza kutarangarira cyane ibitifitemo agaciro gashyitse. Igihe kizagera; bishatse kuvuga ko ibyo tubona n’amaso y’umubiri bifite iherezo mu gihe. Ibyo tubona ibyo dutangarira, abo dutangarira baduhishurire ubwiza bw’Imana. Iyaba mu byiza tubona mu bwiza tubona mu byaremwe twabonagamo buri gihe ubwiza bw’Umuremyi. Ntako bisa kwigerera ku isoko. Aho kuvumba ubwiza tukarangamira isoko yabwo. Yezu aradushishikariza kugana isoko y’ubwiza Imana isumba byose. Ntitwagombye gutinda ku byo tubona ahubwo twagombye kurangamira ibiri inyuma y’ibi duhabwa na Musumba bihe.
Kubera kwizirika ku byo tubona dutinya kumva ko isi izarangira. Hari abasigaye birinda kwigisha ko hazabaho imperuka ngo batagira abo bahahamura. Rwose biri mu byanditswe bitagatifu. Yezu yabitubwiye kenshi, ubuzima kuri iyi si ni agateganyo. Iwacu h’ukuri ni mu ijuru. Ibyo ni ko biri. Buriya rero niyo twabyirengagiza buri munsi tubona ingero z’abashoje urugendo rw’agateganyo rwo muri iyi si. Dushobora kubyirengagiza ariko ntacyo twabihinduraho.

Ntimuzakuke umutima

Gukuka umutima , kugira ubwoba ni bimwe mu bishuko bikomeye bishobora kutubuza kubona inzira y’ukuri igana Imana. Ubwoba butuma tujya mu bibi. Ubwoba butuma tubeshya tukanyuranya n’ukuri. Ubwoba butugira abacakara b’ibidutera ubwoba. Aho kugira ngo tugengwe na Kristu kandi tugenze nk’abana b’urumuri ahubwo tukihisha mu mwijima kubera ubwoba. Ubwoba butuma tudatekereza neza bityo ntitubashe guhitamo ikiri icyiza.

Uburyo bwo kwirinda gukuka umutima no guhangayikishwa n’iyo nzira tunyuramo twese ni ukurangamira Yezu wayinyuzemo agatahukana ishema ari umutsinzi, tukamwigana ingiro n’ingendo.

Abatagatifu Kiliziya iduhaho ingero nka Mutagatifu Sesile twibuka none ni byo byabateye imbaraga zo guhangara imibabaro n’ibigeragezo byo muri iyi si.

Turangamire Yezu natwe tuzabigeraho.

Padiri Karoli HAKORIMANA

Madrid/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho