Ntirwishimira akarengane

KU WA 3 W’ICYA 24 GISANZWE A, 16/09/2020

Amasomo: 1 Kor 12, 31-13,13; Zab 33 (32), 2-3, 4-5,12.22; Lk 7, 31-35.

Urukundo ntirwishimira akarengane

Kuri uyu munsi, tugaruke ku ngingo imwe rukumbi: Urukundo ntirwishimira akarengane.

Gukurikira Yezu Kirisitu bidusaba kutirengagiza mugenzi wacu. Yezu yagaragaje ko Imana Data Ushoborabyose akunda abantu bose. Yagiriye impuhwe abantu bose bamaze kuyoba aboherereza Umwana we w’ikinege Yezu Kirisitu. Nta n’umwe ashaka ko abaho kuri iyi si agahe gato akazarangiza aguye mu nyenga. Twese turabizi: buri wese afite igihe azamara hano ku isi. Ni gito cyane ugereranyije n’ibihe bigenda bisimburana. Imyaka mirongo itanu, mirongo itandatu, mirongo irindrwi, mirongo inani, mirongo cyena cyangwa ijana…Ni iki? Ni akanya gato. Nta n’umwe umenya umunsi we. Icyo azi neza ijana ku ijana, ni uko azava kuri iyi si.

Tugira ishavu kandi tubabazwa n’ingeso nyinshi zidukomereye. Izo ngeso mbi zose n’ibyaha by’amoko yose bishobora kudutwara, ni byo byonyine umuntu agomba gutinya. Ni byo byonyine bituma umuntu ajya kure y’Imana hano ku isi na nyuma y’ubu buzima. Cyakora rero, ibyo kurwanya Imana, kurwanya ukwemera no gutoteza Kirisitu mu bamuyobotse, ibyo byo rwose bihura n’ibindi byaha by’amoko yose maze bikoreka roho ubuziraherezo. Twigenzure igihe cyose tumenye uko duhagaze mu bijyane n’ukwemera, ukwizera n’urukundo. Tube maso kugira ngo ibishuko bindi bitujyana mu byaha byonona ya Mategeko y’Imana, tubashe kubyinyugushura tugana Yezu Nyirimpuhwe. Iyo umuntu ashobora kwiyoroshya akicuza kandi agahora yifuza ijuru, impuhwe z’Imana zimugenda imbere. Ntashobora kugira ubwoba bw’umuriro w’iteka usibye ko Purugatori na yo burya itoroshye. Si inkuru nziza kurangiza ubuzima umuntu ajya gushavurira muri Purugatori. Yego uwageze muri Purugatori aba acitse umuriro w’iteka, ariko icyiza kiboneye ni ukwirinda kuvutswa ibyishimo by’ijuru cyangwa kubabazwa no kujya hirya yaryo n’aho byaba iby’akanya gato muri Purugatori.

Kimwe mu bimenyetso bikomeye by’uko turi mu nzira nziza, ni ukurangwa n’Urukundo. Urukundo ntirushingiye ku bikorwa bihanitse dushobora kugeraho. Ntirurangwa n’ingabire z’agatangaza nko kuvuga mu ndimi cyangwa gusabira abarwayi bagakira hakigaragaza n’ibitangaza bikomeye. Ibyo ni byo abantu bahururira cyane. Muri iki gihe na kera no mugihe kizaza, abakora bene ibyo bitangaza ku bw’ubushake bwa Yezu Kirisitu baraboneka. Nyamara ikimenyetso gihanitse, ni urukundo rugera ku bantu bose nta kuvangura. Uwakora ibitangaza mu izina rya Yezu nyamara akarangwa no kuvangura abantu cyangwa kutita ku bantu babaye kimwe, uwo nguwo aba aruhira ubusa. Urukundo nyakuri ni rwa rundi Yezu yatugaragarije. Ni rwa rundi rutuma umuntu ababarana n’abababaye bose, akishimana n’abishimye. Igihe abantu batera indirimbo z’ibyishimo, wowe ukarungurirwa n’amahirwe yabo, nta rukundo ufite. Igihe abantu bari mu mage n’amaganya, akangaratete n’icyunamo, wowe ntiwifatanye na bo, ubwo nta rukundo waba ufite. Ibyo Ivanjili ya none yabigarutseho igaragaza ukuntu abantu turushya, tutamenya ukuri kw’abatugana. Yohani Batisita yaje yigomwa yigisha ategurira abantu kwakira Umukiza, bamuha urw’amenyo. Igihe Yezu na we aje asabana na bose abereka ko ari we Mukiza uje kubereka Data, reka da! Hari benshi batamushimye! Cyane igihe yegeraga abanyabyaha n’abakene n’abapfukiranywe bagasangira abigisha Inkuru Nziza, abantu birata bamurebye nabi baramusuzugura.

Urukundo rurangwa n’ubushishozi. Mu kubabarana n’abababaye, mu kwishimana n’abishimye, rushyira imbere ukuri. Nta na rimwe rurenza amaso akarengane. Abishimye barenganya abandi, ufite urukundo arabamenya akabagorora uko ashoboye. Abababaye na bo baheranwa n’agahinda bakaba bakora amahano, na bo ufite urukundo ruzima abigisha inzira nyayo yo kubohoka no gutunganira Imana.

None turahimbaza abatagatifu Koruneli na Sipiriyani. Abo bombi bitangiye Urukundo rwa Kirisitu barinda bicwa. Ni urugero rwiza. Abahowe Imana bari bifitemo imbaraga z’urukundo rwa Kirisitu. Tubisunge badusabire twirinde gupfukirana ukuri, twirinde kwishimira akarengane ahubwo tubone aho kari hose tukarwanye maze abavandimwe bacu bagire amahoro.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose badusabire kuri Data Ushoborabyose.  

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho