Ntitugahweme gusingiza Imana

Inyigisho yo ku wa 6 w’icy’icyumweru cya 4 gisanzwe A, 4/2/2017

Amasomo: Heb 13, 15-17.20-21; Zab 22, 1-6; Mk 6, 30-34

Bavandimwe, Yezu naganze iteka kandi aharirwe ibisingizo, we Mushumba utajya urumanza ubushyo bwe. Ijambo ry’Imana dusoma kandi tuzirikana buri munsi ni urumuri rumurikira buri wese mu buzima bwose yaba arimo, rikamufasha kutayoba inzira ye igana i Jabiro kwa Jambo. Ibaruwa yandikiwe Abaheburayi iraduhamagarira ikintu ngombwa ku muntu wese ushaka gusabana n’Imana n’abayo  ku buryo bukwiye. Umwanditsi abivuga neza ati : «Ntiduhweme guhereza Imana igitambo cy’ibisingizo, ni ukuvuga imvugo yamamaza izina ryayo ». (Heb 13,15)

Inararibonye mu muco wacu yarateruye ati : « Ibiganza bidashimira bihina ibiganza by’ugaba cyangwa utanga ». Bavandimwe ni kenshi kwikebuka tukinenga nta buryarya, bitugora turi benshi, kuko niba ntakabije ikitubangukira ni uko buri gihe icyaha cyangwa ikosa bikorwa n’abandi, na ho jye cyangwa abo duhuje turi ba Ntamakemwa. Aha sintinda ku buzima bwa buri munsi dore ko kwibuka gushimira, kwitura cyangwa kugirira neza uwagukuye mu menyo ya rubamba, bigorana kurusha umukenyero utaye umweko.

Tubangukirwa no gusaba ubufasha, gutabarwa, kwitabwaho, kugirirwa ikigongwe, ariko kuzirikana iyo neza ngo nawe uyigirire uyikeneye ntanaretse uwayikugiriye usanga byoroheye injangwe kureka imbeba ikigendera mu mahoro,  kuruta uko byorohera mwene muntu, kwibuka ineza yagiriwe. Aha byumvikane neza si ukuvuga ko hatari benshi bibuka ineza bagiriwe, ahubwo ni ugukomanga umutima wa buri mukristu, kwisubiraho kuko Ineza cyangwa inabi ukoze itajya igenda buheriheri. Abavandimwe bacu b’abarundi baraterura bati : « Ukora ikibi ugasanga kicaye mu nzira unyuramo, wakora icyiza kikagutambutsa impinga utinya ». Na ho umwanditsi w’Ibaruwa tumaze kumva we ati : « Ntimukibagirwe  kugira neza no gushyira hamwe ibyo mutunze, kuko Imana ishima bene ibyo bitambo (…). Yo ubwayo ibahe gukora icyiza cyose gihuje n’ugushaka kwayo, kandi iturangirizemo ikiboneye mu maso yayo, kubwa Yezu Kristu, Nyaguharirwa ikuzo uko ibihe  bisimburana iteka » (Heb 13,16.21)

Bavandimwe,  kenshi  duhura n’ibyago, ibitotezo, ingorane n’ibindi bibazo tudafitiye umuti, ibyo bikadutera gushidikanya no gutangira gutonganya Imana. Erega ubwo tugatangira kwibaza niba Imana yacu yumva cyangwa se yaraturambiwe cyangwa se, niba ibyo duhura na byo ari ko gushaka kwayo. Iyo urangaye gato uratangira ukadohoka, imigambi myiza wari wafashe ikaba irayoyotse cyangwa se uretse icyo wari wiyemeje. Nyamara nk’uko Umubyeyi Bikira Mariya igihe adusuye iwacu i Kibeho yatwibukije ko : Umwana we wese adatana n’ibigeragezo mu magambo yumvikana neza « Umwana wanjye ntatana n’umusaraba »…Kandi tuzi neza ko Yezu yatwibwiriye ati : «Niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusaraba we maze ankurikire »(Mt16,24). Nta handi tuzakura imbaraga, zituma tudacogora mu rugendo rwacu, uretse mu isengesho, ridufasha gusabana, gusingiza, gushimira no gusaba Imana igihe cyose. Isengesho rivuye ku mutima risenya inkuta z’ibigeragezo duhura na byo, rigaca ingoyi zose za Sekibi ishobora kutubohesha. Rikadutera akanyamuneza, rikadusubizamo icyanga cy’ubuzima, kandi tugahorana ibakwe mu kudacogora  gukora icyiza igihe cyose n’aho turi hose.

Ivanjiri yaje itsindagira ko mu butumwa bwacu nta kudohoka, dufite ingero ku ntumwa za Yezu, tugomba kwigana ingiro n’ingendo,  kuko natwe turi abigishwa be, ngo ntibagiraga akanya ko kuruhuka, bahihibikanywa no kugeza ku bandi Inkuru Nziza y’umukiro. « Koko rero abazaga n’abagendaga bari benshi, bigatuma batabona n’umwanya wo kurya » (Mk6,31). Twakwibaza tuti : « Ese ingoma y’Imana ijya imparanya kugera n’aho nibagirwa kurya ? »….Mu buzima busanzwe, kenshi ikintu wumva kikuraje ishinga, kikwibagiza ibindi, ndetse no kunanirwa byaza ugatwaza, ariko ukarasa intego wihaye. Mu busabaniramana no kubaka Ingoma yayo ishingiye ku rukundo, impuhwe n’ubutabera ni ko byagombye kumera. Ariko kuko umubiri ugira intege nkeya, umutwe, umutima n’umubiri muri rusange bikenera ikiruhuko kugira ngo n’izindi gahunda zikorwe neza. Bavandimwe tujye twitangira umurimo wacu, dukore icyiza ubutadohoka ariko tunibuke kuruhuka kugira ngo tubashe gutunganya n’ibindi tutaretse no gufasha undi ukeneye ubuvunyi bwacu.

Muvandimwe, ntuzigere ucika intege kuko Yezu ni Umushumba mwiza ukuragiye ntacyo uzamuburana, nk’uko Zaburi yaherekeje isomo rya mbere yabitwibukije muri aya magambo : «Uhoraho  ni we mushumba wanjye, ntacyo nzabura ! N’aho nanyura mu manga yijimye nta cyankura umutima, kuko uba uri kumwe nanjye, inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo»

Bavandimwe rero, nk’uko Mutagatifu Irenewo abivuga neza ko : Ikuzo ry’Imana ari umuntu muzima, n’umuntu muzima akaberaho gukuza Imana, dusabirane guhora duhimbajwe no gukuza Imana, muri Zaburi, indirimbo n’ibindi bisingizo tubwirijwe na Roho Mutagatifu kandi ibyo byunganirwe n’ibikorwa byiza, kuko bihesha Imana ikuzo kandi bigafasha abandi kugera ku mukiro.

Padiri Anselme Musafiri

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho